Abarimu bigisha isomo ry’iyobokamana mu mashuri Gatolika ya Arkidiyosezi ya KIGALI (ikiciro cya kabiri) bagera kuri 63, kuri iki cyumweru basoje amahugurwa y’iminsi 3, yari agamije kubongerera ubumenyi, kugira ngo babashe gutanga ubumenyi buhamye ku isomo ry’Iyobokamana ku bana barera, yatangiye kuva tariki ya 22-24/08/2025, akaba yaberaga muri Centre des Formations Mariannes KANA KIBEHO (Hazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe i NYARUSHISHI).
Ni amahugurwa yateguwe na Arkidiyosezi ya KIGALI nyuma yaho hagaragariye ibibazo byari biri mu isomo ry’iyobokamana cy’uko REB yavangaga isomo ry’Iyobokamana nyirizina ryigishwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ikarivanga n’icyo bita Social Stadies, ririmo iyobokamana ry’amadini avangavanze. Babikurikiranye basanga abana ba Kiliziya bashobora gutakara, bakazamuka badafite indangagaciro n’indangakwemera za Kiliziya Gatolika.
Aya mahugurwa yabimburiye no kunyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana muri Paruwasi ya Sainte Famille, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Nyuma bakomereje i NYARUSHISHI, hakomerezwa ibikorwa bitandukanye bikubiye muri aya mahugurwa, birimo igitambo cy’Ukarisitiya babaturiye bakihagera, Cyatuwe na Padiri Alexandre GASIGWA.
Aba barimu baje baherekejwe na Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA, ushinzwe amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ndetse na Soeur Charlotte MUKANDASUMBWA, Ushinzwe gukurikirana uburyo isomo ry’iyobokamana ryigishwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika (Inspection Confessionnelle), muri Arkidiyosezi ya KIGALI.
Bakihagera bakiriwe n’Abapadiri bo mu muryango w’Abamariyale bahakorera ubutumwa (Congrégation des père Mariens de l’Immaculée Conception ihafite mu nshingano), barimo Père Jean Pierre RWAMISARE, MIC (supérieur de la communauté de NYARUSHISHI et du Vicariat du RWANDA), Père Céléstin NTEZIMANA, MIC, na Père Alexandre Gasigwa, MIC.
Bakihagera, buri wese yahawe impano ya Bibiliya ntagatifu, ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya, banahawe n’ibindi bitabo binyura bizabafasha kwihugura mu by’iyobokamana.
Aba barimu, bahawe inyigisho zinyuranye, batemberejwe mu nyubako yitwa “UMURWA WA BIBILIYA”, n’indi “IGICUMBI CY’UKWEMERA KUZIMA”, ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, n’ahandi.
Aya mahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’iyobokamana mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, byumwihariko muri Arkidiyosezi ya KIGALI (Weekend y’Ijambo ry’Imana), yari agamije kubongerera ubumenyi, kugira ngo babashe gutanga ubumenyi buhamye ku isomo ry’Iyobokamana ku bana barera, aho bakorera, abo bahura nabo, bakaba ba Ambassadeur muri Kiliziya Gatolika, kugira ngo bashobore kubaka umuryango w’Imana bafite icyo batanga, kandi kigirire abandi akamaro.
Yateguwe nyuma yaho hari hamaze kugaragara ibibazo byari biri mu isomo ry’iyobokamana bikomeye cy’uko REB yavangaga isomo ry’Iyobokamana nyirizina ryigishwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ikarivanga n’icyo bita Social Stadies, ririmo iyobokamana ry’amadini avangavanze. Nyuma yo kubikurikirana basanze abana ba Kiliziya bashobora gutakara, bakazamuka badafite indangagaciro n’indangakwemera za Kiliziya Gatolika.
Ibi, bikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye Kiliziyza ibishyiramo imbara nyinshi, kugira ngo binyuze muri iryo somo ry’iyobokamana, umwana bamuzamurire imyemerereye kandi mu rurimi yumva, kugira ngo azamuke azi neza iyobokamana icyo ari cyo. Kuko iyo bamuvangiye bimusubiza inyuma mu kwemera.
Ni muri urwo rwego kandi bifuje kuzamure ireme ry’iri somo bahugura abarimu baryigisha, kuko nabo nta bumenyi buhagije bari bafite ku bijyanye n’imyigishirize yaryo.
Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, umusanzu wayo wabaye kubafasha guhugukirwa neza n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, babasobanuriwe amateka ya muntu, bagaragarijwe uko Kiliziya ibivuga, uko Bibibiliya yagiye yandikwa n’abantu batandukanye, ndetse banayifashisha mu kubahugura ku bintu bitandukanye.
Aba barimu bagaragaje ko bavomyemo byinshi, kuko bagize ubumenyi bwimbitse kuri Bibiliya, n’imisomere y’Ijambo ry’Imana iboneye.
Bagaragaje ko aya mahugurwa bahawe yabafashije kwigiramo gucengera Ijambo ry’Imana, kumenyana, kugira ubumenyi bwisumbuye kuri Bibiliya, uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyo bize, kumenya neza uko basenga bifashishije Ijambo ry’Imana, bamenye itandukaniro ryijambo ry’Imana n’ibindi bitabo ko ari irinyabuzima, n’ibindi.
Bagaragaje ikifuzo cy’uko bazanahugurwa kuri methodologies igezweho yo kwigisha isomo ry’iyobokamana, kuko baheruka iyacyera, bifuza ibitabo bigezweho bya gatigisimu kuko bagikoresha ibya cyera. Bemererwa nabyo bizarebwaho umwaka utaha wa 2026.
Hifuzwa ko ubu bumenyi bahakuye nabo babusangiza abo barera mu mashuri cyangwa umuryango babamo n’abandi, kugira ngo birusheho gutanga umusaruro no kuzamura ukwemera gushyitse.
Arkidiyosezi ya KIGALI ifite amashuri Gatolika 138. Kugeza ubu buri kigo gifite umwarimu wahuguwe. Hamaze guhugurwa amatsinda 2, aho itsinda rya mbere ryahuguwe mu kwezi kwa 2, ndetse iri rya kabiri risoje, ari naryo rya nyuma ryahuguwe muri uku kwezi kwa 8. Biteganyijwe ko bazanahugura abayobozi b’amashuri (Ba Directeurs na ba Directrices).
MENYA CENTRE DES FORMATIONS MARIANNES KANA KIBEHO AHO ABA BARIMU BIGISHA ISOMO RY’IYOBOKAMANA BAKOREYE AMAHUGURWA
Centre des Formations Mariannes KANA KIBEHO (Nanone ahazwi nko kwa Yezu Nyrimpuhwe NYARUSHISHI), iherereye muri Diyosezi Gatolika ya GIKONGORO, ifite umwihariko w’uko ifitwe mu nshingano n’abapadiri bo mu muryango w’Abamariyale, bafasha abantu baje mu mwiherero.
Ni Centre yubatswe mu buryo bw’umwihariko, aho ibimenyetso bihasangwa byose bifasha kumva neza, cyangwa gusobanukirwa ibyanditswe bitagatifu mu mashusho ndetse no mu bimenyetso bitandukanye.
Ifite Shapeli yitiriwe Notre Dame de l’Annonciation, akaba ari na we Patrone wayo. Ikindi gice cya gihagize ni Maison des Retraites (Cyangwa se Centre d’Accueil), ni ukuvuga aho bakirira abantu benshi batandukanye bahaza, barimo: Abaje mu mwiherero, kuruhuka, cyangwa se abaje mu rugendo Nyobokamana kwa Nyina wa Jambo i KIBEHO, bakabafasha kubona amacumbi ameze neza, bakaruhuka neza, ndetse no gusobanukirwa neza amateka ya KIBEHO.
Ikindi gice cy’ingenzi bafite ni umurwa wa Bibiliya. Uyu murwa ugamije gufasha abantu kumva neza no gusobanukirwa ibyanditswe bitagatifu, kubera ko Bikira Mariya igihe abonekera i KIBEHO yavuze ko ari Nyina wa Jambo, bityo umuryango w’Abamariyale bifuje gutanga umusanzu wabo ugamije gufasha abantu guhuza ibyanditswe bitagatifu ndetse n’ibimenyetso bitandukanye. Kugira ngo bashobore kugaragaza mu bimenyetso ndetse n’amashusho atandukanye Ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya. Kugira ngo kandi usoma nabona ibyo bimenyetso bijye bimufasha kuzirikana ku Ijambo ry’Imana no kutaryibagirwa.
Ukinjira muri uyu murwa wa Bibiliya uhingukira ku gice cyiswe IHEMA RY’IBONANIRO cyangwa “Ingoro ya MUSA”. Nayo usangamo ibice binyuranye biyiranga.
Iyo umaze kwinjiramo neza imbere mu nyubako y’uyu murwa, ubonamo intego y’uyu murwa wa Bibiliya, intego y’ururyango w’Abamaliyane n’ibindi. Ku ntangiriro kandi hari ibimenyetso bishushanya Mutagtifu Jerome wahinduye Bibiliya ayikura mu rurimi rw’Ikigereki ayishyira mu rurimi rw’Ikilatini, akaba ari na we wavuze ko ubujiji bwo kutamenya ibyanditswe bitagatifu, ari ubujiji bwo kutamenya Kristu. Yavuze ko niba abantu bashaka kumenya Kristu bagomba kumenya Ijambo ry’Imana. Kuko ari uburyo cyangwa umuyoboro Imana ikoresha, kugira ngo ibwire muntu ugushaka kwayo.
Ibi kandi, babihuje n’Umubyeyi Bikira Mariya, kuko ari Nyina wa Jambo, kandi icyo yifuza ari ukugira ngo abantu bamenye Jambo. Iyo ukomeje muri uyu murwa usangamo amateka cyangwa imurika ry’ibitabo bitagatifu bitandukanye biboneka muri Bibibliya kuva mu Ntangiriro kugeza ku gitabo cya nyuma cy’iByahishuwe. Ibi byose ngo bikagaragaza ubuhamya n’urukundo Imana ikunda umuryango wayo. Bityo nabo bagasabwa kuyitega amatwi kugira ngo bumve ugushaka kwayo, n’icyo imuhamagarira, kugira abashe gusohoza ugushaka kwayo.
Indi nzu ya kabiri nini ihari, iri haruguru y’umurwa wa Bibiliya, yitwa IGICUMBI CY’UKWEMERA KUZIMA. Ikaba ari inzu igamije kumurika Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika. Ibiyirimo byose ni ibigamije gufasha abantu gukura mu bukristu bwabo, ukwemera no kumenya ibyanditswe bitagatifu, cyangwa se inyigisho za Kiliziya.
Igamije kandi, gufasha abantu bahaza kwibuka neza no guhuza ibyo basoma n’amashusho baba babonye, kandi bibashe kubagumamo. Yibutsa ko kubera urukundo Imana ikunda umuryango wayo, buri gihe hari ikimenyetso itanga kigaragaza ko Imana ihoraho, kandi yifuza ko buri muntu wese yakwibuka isezerano ryayo, kugira ngo imufashe kugira umubano mwiza nayo.
Ni igice kigaragaza ibice byose bigize Gatigisimu, ndetse hari n’igice kigaragaza amabonekerwa yose yemewe na Kiliziya Gatolika ku isi, n’ibindi. Harimo kandi igice cy’Ubuzima muri Kristu, amasakramentu (imibereho muri Kristu), amategeko y’Imana, n’ibindi. Ibi byose binajyana n’amashusho cyangwa ibimenyesto bishushanya muri kintu cyahagaragajwe.
Hatangijwe mu mwaka 2004, biturutse ku gitekerezo cya Musenyeri yahaye abapadiri b’Abamariyale. Hakaba hitezweho gufasha abantu bahaza mu myiherero itandukanye, kugira ngo babafashe kwegerana n’Imana, kumva Ijambo ryayo, ndetse no kumenya ukuntu barishyira mu bikorwa. No kwereka abantu ni gute bigiye ku Mubyeyi Bikira Mariya bashobora kumwigiraho gutega amatwi neza Ijambo ry’Imana, ndetse no kurikurikiza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Muri Centre des Formations Mariannes KANA KIBEHO hari kandi n’ikirugu gifite umwihariko, kuko gishushanya ko Yezu Kristu yigize umuntu akaba atuye hagati y’abantu. Kikibutsa abakristu kwifuza kwegera Imana. Ntabwo bagishyiraho muri NOHELI gusa, ahubwo kirahahora mu gihe cy’umwaka wose, kugira ngo kibibutse iryo yobera ryo kwigira umuntu kwa jambo.
Hari kandi n’ishusho nini cyane, izwi cyane ya Yezu Nyirimpuhwe, yakorewe mu gihugu cya Mexique, ku mugabane wa Amerika. Yageze mu RWANDA mu mwaka 2004 ije nk’impano, kugira ngo izafashe abantu mu kwiragiza no kwamamaza impuhwe z’Imana, no kumushingira ku Mana imibereho yabo yose.
Kugeza ubu, Centre des Formations Mariannes KANA KIBEHO yakira abantu b’ingeri zose baturutse hirya no hino mu RWANDA, UGANDA, TANZANIYA, KENYA, ku mugabane w’UBULAYI, AMERIKA n’ahandi.








