Arkidiyosezi ya KIGALI ivuga ko ku ncuro ya mbere yatangije gahunda y’UBWISHINGIRE BWA KIBYEYI muri Paruwasi ya RUTONDE, iherereye muri Arikidiyosezi ya KIGALI, gahunda izwi cyane nk’uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, mu rwego rwo gufasha abashakanye kuba ababyeyi nyakuri.
Ku wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, nibwo muri Paruwasi ya RUTONDE yakiriye bamwe bashinzwe serivisi y’ubusugire bw’ingo muri Arkidiyosezi ya KIGALI baje mu rwego kubahugura, kubafasha gutangiza no kumenyekanisha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro muri iyi Paruwasi.
Ni amahugurwa yitabiriwe na Couples 20 (umugabo n’umugore), bagera ku bantu 42, bari kumwe na Padiri mukuru w’iyi Paruwasi, Padiri Célestin GAKUBA. Ni itsinda rya mbere ryatoranyijwe mu ma Santrali yose agize iyi Paruwasi, kugira ngo bazafashe abandi mu gikorwa cyo gushyigikira ubu buryo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, kugira ngo bazafashe abandi kubumenya neza no kubwitabira.
Muri aya mahugurwa batangiye bibaza ikibazo kigira kiti “Ni gute abashakanye bashobora kuba ababyeyi nyakuri?
Abitabiriye bahawe inyigisho igira iti “UBWISHINGIRE BWA KIBYEYI”. Muri iyi nyigisho barebeye hamwe: Impamvu ari ngombwa ubwishingire bwa kibyeyi, iby’ingenzi bituma ubwishingire bwa kibyeyi bugerwaho, inzira ebyiri zo guteganya imbyaro; Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro, n’uburyo bundi bukoreshwa hifashishijwe imiti, ibikoresho no kwifungisha burundi.
Icyari kigamijwe ni ukumenyekanisha uburyo bwa Kamere bwo gutenganya imbyaro, bukaba ari nabwo buryo bwemewe na Kiliiya Gatolika. Hari kandi no kubafasha kumva neza icyo Imana ivuga ku mugambi wayo ku bashakanye, cyane cyane ko uburyo bwa Artificiel bukunze kugaragazwa ko bufite ingaruka mbi ku wabukoresheje.
Imiryango yo muri iyi Paruwasi yagaragarijwe uburyo bubiri bwo guteganya imbyaro: Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro, n’uburyo bundi bukorwa hifashishijwe imiti, ibikoresho no kwifungisha burundu.
Bagaragarijwe ko uburyo bwa Kamere bwo gutenganya imbyaro ari bwo buryo bwiza bufasha abashakanye kuba ababyeyi nyakuri, ko ari uburyo bufasha abashakanye kugira ubwishingire bwa kibyeyi, nk’uburyo bwo guteganya imbyaro buriho bwiza kandi ari bwo bwonyine Kiliziya Gatolika yemera.
Ni uburyo bufasha abashakanye kumva neza no gushyira mu bikokorwa icyo Imana ivuga ku mugambi wayo ku bashakanye, cyane cyane ko uburyo bwa Artificiel bukunze kugaragazwa ko bufite ingaruka mbi ku bantu babukoresha mu guteganya imbyaro.
Uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro bufasha ababukoresha kugirana ikiganiro no kunga ubumwe, kwigisha abashakanye, gufasha kuvugurura urukundo n’umushyikirano hagati y’abatuye ingo. Ubu buryo bunagiramo gahunda yo kwigisha abitegura kuzashinga ingo babatoza kuzaba ababyeyi beza b’ejo.
Abashakanye bagana iyi serivisi ibafasha kuganira no kubafasha kuzagera no ku kifuzo cyabo cyo kubyara abo bashoboye kurera, bijyana n’ubushobozi bwa buri umwe, buri couples.
Ibi byose bigakorwa mu bwubahana, bagahitiramo hamwe nk’abashakanye ikibabereye bunze ubumwe, bakurikije itegeko ry’urukundo, ndetse n’icyo isakramentu ry’ugushyingirwa bahanye riteganya.
Iri sakramentu rishingiye ku Rukundo abashakanye bafitanye, ubwubahane, n’ubudahemuka. Ariko bakamenya ko hejuru y’ibyo byose harimo no kubyara n’abana, kandi bakazarerwa ku buryo bwubashye Imana.
Ni muri urwo rwego ingo ziherekezwa bagakorana urugendo bahitamo uburyo bakoresha mu guteganya imbyaro, kandi bubafasha gukomera ku masezerano bagiranye.
Nk’uko byagaragajwe na serivisi y’ubusugire bw’ingo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, igaragaza ko uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro ari: Uburyo bushingiye ku kumenya no kubahiriza imiterere n’imikorere y’imyanya igenga kororoka y’umugore n’iy’umugabo.
Ni uburyo bushingiye ku kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batarifuza gusama.
Ni uburyo kandi, bufasha abashakanye(Bifuza gusama n’abatarabyifuza) kumenya igihe gikwiye cyo gusama.
Ubu buryo, buha agaciro umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye, kuko ukorwa mu bwuzure bwawo.
Ubu buryo kandi, bwavuye mu bushakashatsi bw’abahanga.
Uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro bwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku isi (OMS).
Ibyiza by’ubu buryo bwa kamere bwo guteganya imbyaro: Bufasha abashakanye kumenya uko umubiri wabo uteye n’uko ukora mu birebana n’imyanya igenga kororoka.
Ni bwo buryo bwonyine bwubahiriza uko Imana yagennye imiterere n’imikorere y’imyanya y’ububyeyi. Ni uburyo butagira ingaruka n’imwe ku mubiri w’ubukoresha.
Ni uburyo bufasha abashakanye kubaka ubumwe buhamye, kuko bwongera urukundo hagati yabo, umugore ntahindurwe igikoresho cyo kwishimisha.
Ni uburyo burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko butoza abantu ukwifata n’ubudahemuka, bityo bukubaka bunatanga Umuganda ukomeye mu kurwanya icyorezo cya SIDA.
Ni uburyo kandi buteza imbere umuco mwiza wo kubaha umuryango Nyarwanda, kuko buha agaciro buri muntu ugize urugo: Umubyeyi w’umugore, umubyeyi w’umugabo n’abana.




