Mu Gitambo cy’Ukaristiya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI yaturiye muri Paruwasi REGINA PACIS / REMERA ku cyumweru tariki ya 09/11/2025, Arkidiyosezi ya KIGALI yifatanyije na Kiliziya y’isi yose guhimbaza umunsi mukuru w’iyegurirwamana rya kiliziya y’i Laterano, uhurirana n’umunsi wo kwizihiza no gusabira muri Arkidiyosezi ya KIGALI, urugendo rw’ abagaragu b’Imana Sipiriyani RUGAMBA na Daforoza MUKANSANGA, n’abana babo 7 bapfanye.
Tariki ya 09/11/2024, Papa Fransisko yanditse ibaruwa yise “Kwizihiza Abatagatifu, Abahire, Abakwiye kubahwa n’Abagaragu b’Imana, muri za Kiliziya zihariye (“Eglises particulière”)”, igaruka ku muhamagaro rusange abakristu twese duhuriyeho wo kuba abatagatifu, ashishikariza abakristu kwibuka no guha icyubahiro abakristu batabarutse barabaye intangarugero mu mibereho yabo, Papa yifuje ko, guhera ku italiki ya 9 Ugushyingo 2025, ku munsi wa Kiliziya y’i Laterano yegurirwa Imana, Kiliziya zihariye zifite abo bakristu zazajya zibibuka kugira ngo bazibere urugero mu rugendo rugana Imana. Muri Kiliziya yo mu Rwanda, abababarizwa muri rumwe muri ziriya nzego ni Abagaragu b’Imana Sipiriyani Rugamba na Daforoza Mukansanga n’abana bapfanye.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye yavuze ko kwizihiza umunsi Kiliziya y’i Laterano (“Latran“) yeguriweho Imana ari umunsi wo kuzirikana Kiliziya icyo ari cyo, n’uruhare rwayo mu mubano w’abantu n’Imana, agira ati:
“Kuri uyu munsi muri Kiliziya twizihiza Kiliziya ya mbere ku isi yahawe umugisha, Kiliziya yaragijwe Mutagatifu Yohani y’i Laterano, i ROMA, turazirikana Kiliziya icyo ari cyo, n’uruhare rwa Kiliziya mu mubano wacu n’Imana. Umuntu akenera guhura n’Imana, uburyo, n’aho ashobora guhurira nayo, kubonana nayo, no kuvugana nayo, mu bibazo ahura nabyo kugira ngo ayiyambaze, kuyishimira ibyiza imukorera, no kuyisingiza kubera urukundo imukunda n’ineza yayo, kuyisaba imbabazi iyo yayitengushye agahemuka acumura, kandi yaramutonesheje ikamugirira ikizere”.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yakomeje avuga ko kuri uyu munsi mu RWANDA, by’umwihariko muri Arkidiyosezi ya KIGALI, hatangirijwe igikorwa cyo kwizihiza abagaragu b’Imana ku buryo bw’umwihariko, agaragaza ko yifuza ko bizakomeza no mu yandi ma Diyosezi agize igihugu:
” Abakristu babaye imena muri ubu buzima no mu butumwa bwa gikristu hano ku isi baba baramurikiye benshi. Uyu munsi turizihiza abagaragu b’Imana ku buryo bw’umwihariko muri Arkidiyosezi ya KIGALI niho dutangiriye, ariko mu nama y’Abepiskopi tuzabisaba ko n’izindi Diyosezi bitangira kuri iyi tariki kwizihiza abagaragu b’Imana. Abo bagaragu b’Imana ni Sipiriyani RUGAMBA na Daforoza MUKANSANGA n’abana bapfanye, baduhaye urwo rumuri rw’ukwemera n’urukundo”.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yanasobanuye kandi ko iyo abakristu babaye imena mu butumwa bwo kuba abahamya n’urukundo rw’Imana, iyo bari mu ihirwe ry’Ijuru, bakorera abandi bakiri ku isi ubuvugizi ku Mana, kugira ngo ibyo bakoraga bakiri hano ku isi babikube incuro nyinshi mu Ijuru, kuko baba bari ku isoko y’aho bakuraga urumuri n’imbaraga mu byo bakoraga hano ku isi.
Urugo rwa Sipiriyani RUGAMBA na Daforoza MUKANSANGA bitabye Imana mu mwaka 1994 mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi. Aba bagaragu b’Imana abakristu babigiraho isengesho no gusabana n’Imana, kurangwa n’impuhwe, kugira amahitamo ashingiye ku kwemera, kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro no gukomera ku kwemera kugeza ku ndunduro.
Urugo rwa Sipiriyani RUGAMBA na Daforoza MUKANSANGA rwubatswe tariki ya 23/01/1965, babyarana abana 10. Ni urugo rwahuye n’ibigeragezo mu ntangiriro yarwo, ahanini bitewe n’uko RUGAMBA Sipiriyani yari yarataye ukwemera, hakiyongeraho n’ibikomere yatewe n’uko uwo yari yarifuje kubana na we yari yarishwe mu bwicanyi bwabaye mu RWANDA mu mwaka 1963. Muri icyo gihe cyari kigoye Daforoza MUKANSANGA, umugore wa Sipiriyani RUGAMBA, yakomeye cyane ku kwemera yari yaratojwe n’ababyeyi be, arwanira kuba indahemuka ku Isakramentu ry’ugushyingirwa, arangwa n’isengesho ridahuga, asabira cyane umugabo we ngo ahinduke, agarukire Imana. Imana yumvise isengesho rye, maze ku buryo bw’igitangaza cy’Imana mu mwaka 1982, nyuma y’imyaka 17 bahawe isakramentu ry’ugushyingirwa, Sipiriyani RUGAMBA arahinduka, kuva ubwo aharanywa no kwamamaza Ingoma y’Imana mu buzima bwe.
Icyo gihe Sipiriyani RUGAMBA wari umuhanzi ukomeye cyane ku muco nyarwanda, nta na rimwe yari yaravuze Imana mu bihangano bye. Amaze guhura n’Imana nibwo yavuze Ijuru mu ndirimbo ye yise “Umurage w’intore”, aho yagiraga ati: “Iryo Juru ryera nk’inyange, inyamibwa yabasumbye ahora atetse antegereje, ni ampamagara ngo musange, muzavuze impundu, nanjye nzitaba nshize impumu, iryo Juru ndyinjiremo mpamiriza”.
Guhera icyo gihe, mu rugo rwa Sipiriyani RUGAMBA ibintu byarahindutse cyane, urugo ruba urugo rusenga, rukundana, rwamamaza Inkuru nziza ku buryo butandukanye, rufasha abanyantege nke, kandi rwitangira Kiliziya.
Bitewe n’uko uru rugo rwa Sipiriyani RUGAMBA na Daforoza MUKANSANGA n’abana babo bapfanye bari abakristu ba Arkidiyosezi ya KIGALI, aba Bagaragu b’Imana babera urugero ingo z’abakristu guhera muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ndetse n’igihe zimwe muri izo ngo zaba zifite ibigeragezo mu rugendo rwazo rugana Imana, Ijuru bakarigira intego, nk’uko uru rugo rw’aba Bagaragu b’Imana rwabigenje, bakemera gutanga ubuzima bwabo kubera ukwemera.









