Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatangije umwaka w’umuryango muri Arkidiyosezi ya Kigali
Kuri uyu wa gatanu taliki 19 Werurwe 2021, ku munsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu umugabo wa Bikira Mariya n’umurinzi wa Kiliziya ku isi, Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, yatangije umwaka w’umuryango muri Arkidiyosezi nyine. Byari mu rwego rwo kubahiriza umurongo Papa Fransisiko yatanze, we wasabye ko kuri iyi taliki, ku isi hose hatangizwa uwo mwaka unahurirana n’Umwaka wa Yozefu.
Ibyo byabereye mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Paruwasi ya Rulindo i saa yine z’amanywa, aho abakristu bitabiriye ku bwinshi, nanone ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus/COVID-19. Padri mukuru w’iyi Paruwasi, Padri Damiyani KIMENYI, yabanje guha ikaze Nyiricyubahiro Cardinal, anamwifuriza ubutumwa bwiza mu izina ry’umuryango w’Imana uri i Rulindo, kuko ari bwo bwa mbere yari ahageze kuva yahabwa Ubukardinali. Nyiricyubahiro Cardinal na we yashimiye abakristu ba Rulindo, kubera amasengesho yabo amuherekeza muri ubwo butumwa bushyashya yahawe na Papa.
Mu nyigisho y’umunsi, Nyiricyubahiro Cardinal yagaragaje ko Mutagatifu Yozefu ari umutagatifu ukomeye cyane. Yozefu, n’ubwo agaragara inshuro nke mu byanditswe bitagatifu, ni umutagatifu twakwigiraho byinshi, dore ko avuga make ariko agakora cyane, ashyira mu bikorwa ugushaka kw’Imana. Ni umuntu waranzwe no kwitanga kujyana no kwiyoroshya imbere y’Imana n’abo yari abereye umurinzi mu rugo rutagatifu rw’i Nazareti. Ni urugero mu gutanga uburere bwiza no kwitangira umuryango we, mu byishimo.
Mbere y’uko Igitambo cya Missa gihumuza, abafashe ijambo bagaragaje ibyishimo by’umunsi. Bwana Fideli MBERIMANA, uhagarariye abakuriye inama nkuru ya Paruwasi, yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal kandi amuha impano yagenewe n’abakristu ba Paruwasi Rulindo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa BUSHOKI icyicaro cya Paruwasi Rulindo kirimo, Bwana Jean de Dieu TUYISHIME, na we yishimiye ubufatanye bwiza hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta na Kiliziya. Padri mukuru na we yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal, anamushimirira abakristu ba Rulindo mu miryango yabo, kuko bakomeye ku bukristu muri iki gihe gikomeye cya COVID-19, n’ubwo hatabuze bake bacika intege.
Nyiricyubahiro Cardinal yatanze umurongo ugomba guherekeza umuryango w’Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali mu mwaka w’umuryango: imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu ikenurabushyo ryawo, imiryangoremezo ivuguruye ikitabwaho cyane. Uburere bugomba guhabwa umwanya, maze abana bagakura bafite icyerekezo gifatika. Asanga iki gihe cya COVID-19, aho Kiliziya yashinze imizi mu ngo ku miryango itarapfushije ubusa uwo mwanya, dukwiye kugikuramo amasomo menshi. Yasabye abakristu kwihugura cyane, bagasoma kandi bagashyira mu bikorwa inyandiko “AMORIS LAETITIA” (Ibyishimo by’Urukundo) ya Papa Fransisiko, yasohotse mu mwaka wa 2015, nyuma ya Sinodi ku muryango.
Nyiricyubahiro Cardinal yashimangiye ko AMORIS LAETITIA yadufasha mu bintu bikurikira:
- Ubwigishwa bwo gutegura abigira umubano w’abashakanye
- Guherekeza ingo z’abamaze guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa
- Uburere bw’abana
- Kuganira hagati y’abashakanye no hagati y’ingo
- Guherekeza ingo zifite ibibazo
- Guha imbaraga Komisiyo y’umuryango muri Paruwasi na Diyosezi
- Ubutumwa bukozwe n’ingo ubwazo
- Kwita ku bageze mu zabukuru
- Kwita ku rubyiruko
- Amahuriro y’ingo n’amahugurwa yazo
Yasabye ko abakristu bashyira imbaraga mu kurwanya imico mibi mvamahanga imunga umuryango n’abatuye urugo. “Ibyishimo by’urukundo mu muryango”, ni yo nsanganyamatsiko ikwiye kuyobora ikenurabushyo muri uyu mwaka w’umuryango.
Missa ihumuje, yagiranye ibiganiro n’abagize inama nkuru ya Paruwasi Rulindo ku bijyanye n’insanganyamatsiko y’umuryango ndetse n’ikenurabushyo muri rusange iwabo, nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo mu ishuri rya École Secondaire GASIZA ryisunga Mutagatifu Albert.