Papa Fransisiko ati: “kwicuza bitera Muntu kwemera guhindurwa mushya n’Urukundo rw’Imana”
Nk’uko akunze kubigenza buri mwaka mu gihe cy’Igisibo, kuri uyu wa 12 Werurwe 2021, Papa Fransisiko yavuze ijambo imbere y’abepiskopi n’abapadri bagera kuri 870. Yashimangiye ko ari ngombwa “kwirundurira mu Rukundo, kwihatira gusa na rwo no kwemera guhindurwa na rwo”
Kwirundurira mu rukundo, kuri we ni ukurangwa ni ibikorwa by’ukwemera, kuko ukwemera kudakwiye gufatwa gusa nk’urutonde rw’amahame yo kwemera cyangwa inyito za gihanga. Ukwemera kumvikana mu mubano ufitanye n’uwo wemera, ni na ho gusobanuka neza: ni ukuvuga umubano uri hagati ya Muntu wemera Imana, ukurikije imyumvire myiza y’uhamagara (Imana) n’uwitaba karame (Muntu).
Mu magambo ye, agaragaza ko “ku muntu utishyira mu Rukundo rw’Imana, hari igihe kigera akijandika mu bindi, agatwarwa n’imyumvire y’isi gusa, bigatuma ahorana iminkanyari muri we, agahinda n’irungu”. Uwicuza rero akwiye kwegera Isakramentu ry’imbabazi, yiteguye kwakira impuhwe z’Imana, kuko aba “ababajwe n’ibyaha bye bwite”.
Papa aragaruka kandi ku guhinduka k’ubuzima bwa muntu no kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe. Ibyo bijyana no kwegera umuvandimwe udukeneye. Nanone kandi, kumenya neza ko turi “abanyabyaha bababariwe” biduha kuba abavandimwe ku muntu wicuza
(Wabyisomera neza mu rurimi rw’Igifaransa, kuri https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2021-03/pape-francois-audience-confesseurs-for-interne.html . Twabihakuye kuri uyu wa 12 Werurwe 2021, saa kumi n’igice z’umugoroba)