Musenyeri Edouard SINAYOBYE yahawe ubwepiskopi: umugisha ukomeye kuri Diyosezi ya Cyangugu na Kiliziya iri mu Rwanda muri rusange
Kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe 2021, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwako azabyara Umukiza, muri Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard SINAYOBYE yahawe Ubwepiskopi kandi nk’uko yabitorewe na Papa Fransisiko, ni we ugiye kuyobora iyo Diyosezi. Byabereye kuri Sitade (Stade/Stadium) ya Rusizi. Twibuke ko Papa Fransisiko yatangaje ko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Cyangugu ku wa gatandatu taliki 06 Gashyantare 2021, ku isaha y’i saa saba mu Rwanda. Musenyeri Edouard aje gusimbura Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umwepiskopi wa Cyangugu witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.
Abepiskopi bose bo mu Rwanda bari bahari. Ni ukuvuga Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo; Musenyeri Mgr Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda; Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (ari na we wasomye Missa mu ntangiriro yayo); Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Kabgayi; Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Byumba; Musenyeri Anakleti MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo; Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Gikongoro, wanayoboraga hagati aha Diyosezi ya Cyangugu nka Administrateur apostolique.
Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yari ihagarariwe na Padri Yohani Mariya Viyani TUMAINI. Hari abapadri batandukanye, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, abihayimana n’imbaga y’abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya. Inzego bwite za Leta zirimo Minisitiri Yohani Mariya Viyani GATABAZI, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu; abasenateri; abadepite n’abayobozi b’uturere batandukanye, zari zihari. Abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye na bo ntibahatanzwe.
Mu itangwa ry’ubwepiskopi, uwatorewe ubwepiskopi arigishwa, agasabirwa, akaramburirwaho ibiganza n’abepiskopi bahari, akavugirwaho isengesho ry’iyeguriramana (ni ryo rikuru, ni ryo ntimatima y’iki gikorwa, kuko muri ryo, uwari Padri aba Umwepiskopi) kandi agasigwa amavuta ya Krisima. Ni ko byagenze no kuri Musenyeri Edouard SINAYOBYE.
Amaze guhabwa Ubwepiskopi, abapadri bo muri Diyosezi bamusezeraniye kumwubaha, we n’abazamusimbura bose. Yaramukije kandi abari aho, mu buryo bujyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho, Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya, ni we wakomeje atura Igitambo cya Missa.
Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yagejeje ubutumwa ku Mwepiskopi mushya, n’ubwo atari ahibereye kubera impamvu z’akazi, Minisitiri Yohani Mariya GATABAZI, ni we watangaje ubwo butumwa. Perezida KAGAME yagize ati: “ndabakunda, ndabasuhuza, mbifurije ubutumwa bwiza kandi sinzabatererana. Ndashimira Kiliziya gatolika umurimo ikora mu burezi, mu buvuzi, mu isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no mu majyambere muri rusange”. Yagaragaje kandi ko yishimiye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya na Leta.
Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya wa Cyangugu, mu ijambo rye yavuze ko imigambi y’Imana yuje ineza, akaba ari kimwe mu byo itangwa ry’ubwepiskopi ryagaragazaga. Ati: “ubutumwa bushobora gutera ubwoba, nanjye narabugize igihe menye ko ari njye ugomba kuyobora Cyangugu, ariko nanone ndumvira”. Agaragaza ko Roho Mutagatifu azamufasha mu butumwa bwe. Yasobanuye ko ibimenyetso by’ubwepiskopi bigaragaza ukwiyoroshya n’ubumwe afitanye na Diyosezi. Yavuze ko we n’umuryango w’abakristu ba Cyangugu bazabana mu rukundo, mu bufatanye n’isengesho. Umwepiskopi mushya yashimiye Perezida wa Repubulika n’abandi bepiskopi basangiye ubutumwa. Yasezeranije abari aho isengesho kandi na we asaba ko bamusabira. Yashoje gahunda atanga umugisha.
Amateka magufi ya Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya wa Cyangugu
Padiri Edouard Sinayobye yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021. Yavutse tariki 20 Mata 1966 muri Diyosezi ya Butare, ari na yo yaherewemo amasakramentu yibanze
Amashuri abanza yayigiye iwabo, akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo (Saint-Léon) i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993, akomereza mu Iseminari nkuru ya Rutongo (Séminaire Propédeutique, umwaka wa mbere wa Seminari nkuru mu Rwanda) kuva mu 1993 kugera mu 1994. Nyuma yaho yagiye muri Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda: 1994-2000.
Yahawe ubupadiri tariki 12 Nyakanga 2000, aba padiri vikeri muri Paruwasi ya Butare. Icyo gihe yari n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Butare. Muri 2005 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, umurimo yafatanyaga no kuba umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare. Kuva muri 2008 kugera muri 2013 yakurikiranye amasomo muri Université Pontificale Teresianum y’i Roma, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse (licence/bachelors) n’iy’ikirenga (PHD) mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Théologie Spirituelle).
Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare guhera muri 2010 kugera muri 2011, guhera muri 2011 kugera muri 2013 aba umucungamutungo (économe) wa Diyosezi ya Butare. Kuva mu 2014 kugeza ubu ni Umuyobozi wa Seminari nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yigishaga kandi no muri Kaminuza Gatolika ya Butare. Yanabaye umunyamabanga wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ihamagarwa, ndetse n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’igihugu ry’Ukarisitiya. Musenyeri Sinayobye avuga indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igitaliyani, Icyongereza n’Igiswayire. Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba azwi ho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho yagize umwanya wo kubuzirikanaho no kubwamamaza cyane.
Intego y’Umwepiskopi mushya ni FRATERNITAS IN CHRISTO (turi abavandimwe muri Kristu)