Icyumweru gitagatifu ku bakristu, ni icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika, kikaba kirimo n’igice cya nyuma cy’Igisibo (Igisibo kirangira ku wa kane Mutagatifu, mbere ya Missa y’Isangira rya Nyagasani). Muri icyo cyumweru, duhimbaza ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu. Inyabutatu ya Pasika yo iduha guhimbaza ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu: itangira ku wa kane mutagatifu ikarangira ku mugoroba w’umunsi wa Pasika nyirizina. Iyo minsi itatu ni yo igize agasongero k’umwaka wa Liturujiya, kuko mu rupfu rwe, Kristu yatsinze urupfu maze akadusubiza ubuzima mu izuka rye.
Icyumweru gitagatifu tugitangirana n’umunsi mukuru wa Mashami, aho duhimbaza Yezu Kristu yinjira i Yeruzalemu nk’Umwami, ashagawe n’abantu benshi bari bafite imikindo mu ntoki kandi basasa imyambaro yabo hasi, akayinyuraho yicaye ku cyana cy’indogobe. Icyo gihe Yezu yinjiye nk’umutsinzi, kuko ataheranwe n’urupfu. Yagaragaje umutsindo we mbere y’igihe.
Icyumweru cya Mashami kiri mu minsi ikomeye cyane ya Kiliziya. Umutambagiro ukorwa kuri iki Mashami, ugenura ko kwibera mu izuka rya Yezu Kristu bizaduha, nyuma y’ubu buzima bwo ku isi, gukora umutambagiro w’ukuri mu byishimo, tugana Yeruzalemu yo mu Ijuru. Icyumweru gitagatifu rero, kuva kuri Mashami kugeza ku munsi w’Izuka rya Kristu, kitwinjiza neza muri Pasika.