Tumenye uburyo bwa kamere mu guteganya urubyaro

Tumenye uburyo bwa kamere mu guteganya urubyaro

Uburyo bwa Kamere mu guteganya urubyaro ni uburyo bukoreshwa n’abashakanye mu kumenya igihe babyarira n’igihe baba babyihoreye kubera impamvu yumvikanyweho, hakoreshejwe kwimenya, kwigenzura no kumenya uko umubiri w’umuntu ukora mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ubwo buryo ntibukoresha imiti cyangwa ibindi bikoresho bishyirwa ku mubiri cyangwa muri wo imbere.

Uburyo bwa Kamere mu guteganya urubyaro ni uburyo bugezweho, ntabwo ari uburyo bwa gakondo cyangwa bwa kera. Ni uburyo bwa gihanga, bwakorewe ubushakashatsi. Kubumenya bisaba kwihugura ufashijwe n’ababihugukiwe. Mu guhugurwa, higishwa umugabo n’umugore bashakanye, kandi bari kumwe. Uburyo bwa kamere ni bwo buryo bwonyine bwemewe na Kiliziya Gatolika mu guteganya imbyaro, kuko ari bwo bwonyine bwubaha ubuzima bw’ubukoresha.

Ni uburyo bwa siyansi/gihanga,  bwemejwe n’abahanga, bukaba bushyigikiwe na OMS (Organisation Mondiale de la Santé: Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima).  Burizewe kandi burashoboka.  Nta ngaruka bugira, bwubahiriza ubuzima bwa muntu kandi bukongera ugushyira hamwe mu muryango, kuko bukomeza urukundo rw’abashakanye. Tubisubiremo, uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro ntabwo ari uburyo bwa kera cyangwa ubwa gakondo. Ntawe ukwiye kubukerensa .

Abahanga muri siyansi bemeje ko hari uburyo icyenda bwifashishwa mu guteganya urubyaro mu buryo bwa kamere. Ingo zibukoresha zitanga ubuhamya ko iyo  bukoreshejwe neza, bufasha abashakanye kubyara umubare w’abana bifuza no mu gihe babishakiye, bugafasha n’abashaka gusama kumenya igihe gikwiye cyabyo.

Hari ingo zitanga ubuhamya kuri ubu buryo, zikavuga uko zafashijwe na bwo. Abubatse izo ngo bemeza ko gukoresha ubu buryo bwa kamere byabafashije kuba ubu bafite ubuzima bwiza, kuko nta miti bakoresheje  (iyo miti ifite abo igiraho ingaruka zikomeye, ku bahisemo uburyo bw’imiti nyine). Ikindi, ni uko  gukoresha uburyo bwa kamere mu guteganya imbyaro byabafashije mu bwumvikane mu rugo kandi bikaba bibatera ishema ryo gukangurira izindi ngo kubuyoboka.

Iyi gahunda igenewe ba nde? Ese ni abakristu gatolika gusa?

Hari uwakumva ko ikorerwa kuri za paruwasi no ku mavuriro ya Kiliziya agakeka ko igenewe abashakanye b’abakristu gatolika gusa. Oya. Ni iya bose.  Baba abakristu bo mu matorero yemera Kristu bandi, baba abasilamu cyangwa n’abatagira idini, bose iyi gahunda ni iyabo. Kiliziya, by’umwihariko Arkidiyosezi ya Kigali, ibahaye ikaze.

Abashinzwe itangazamakuru rya Arkidiyosezi ya Kigali babwiwe n’abashinzwe iyo Serivisi mu Kigo nderabuzima cya Gikondo, kuri uyu wa gatatu taliki 24 Werurwe 2021, ko iwabo bafite ababasanga baturutse imihanda yose no mu madini atandukanye. Bavuze ko ahubwo kugeza ubu abo muri ADPR ari bo benshi, hagataho abakristu gatolika. Bafite n’abayehova, abadivantiste n’abasilamu.

Muri uyu mwaka w’umuryango, uko watangijwe na Nyiricyubahiro Kardinali Antoine KAMBANDA  muri Paruwasi Rulindo, ku wa gatanu taliki 19 Werurwe 2021 (Kanda hano ubisome), birakwiye ko iyi gahunda yongera gushyirwamo imbaraga, kuko itera ibyishimo mu muryango. Ibyo byishimo ni nka bya bindi Papa avuga mu nyandiko ye AMORIS LAETITIA (Ibyishimo by’urukundo), yo ku wa 19 Werurwe 2016 kandi yatangajwe ku wa  8 Mata 2016.  Birakwiye ko ibyishimo by’urukundo bisagamba mu miryango no mu ngo zacu. Gahunda yo guteganya urubyaro ku buryo bwa kamere yabitangamo umusanzu utari muto.

Dore aho wasangamo gahunda y’ubusugire bw’ingo no guteganya urubyaro ku buryo bwa kamere, muri Arkidiyosezi ya Kigali

  1. Mu maparuwasi ya Gishaka, Karenge, Kigarama, Nyamata, Muhondo, Rwankuba, Ruli, Mbogo, Rulindo, Munyana, Rutongo, Nkanga, Kabuye, Ruhuha, Rushubi, Butamwa, Kacyiru, Remera na Gikondo.
  2. Mu bigo nderabuzimabya Kiliziya Gatolika: Gikondo, Cor Unum muri Cyahafi, mu Biryogo ahakunzwe kwitwa kwa Nyiranuma, Ikigo nderabuzima cya Rutonde n’ahandi
Natacha Cyiza HAVUGWINTORE, umwe mu bashinzwe ubusugire bw’ingo muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Véronique MUKANDOLI, umufasha w’ingo ku Kigo nderabuzima cya Gikondo

Leave a Reply