Ubuhamya bw’imiryango ibayeho imurikiwe na “Amoris Laetitia”
Taliki 25, Dikasiteri ishinzwe abalayiki, umuryango n’ubuzima, ifatanyije na Dikasiteri y’itumanaho, izatangiza ubukangurambaga kuri “Amoris Laetitia”, nyuma y’iyi myaka itanu imaze isohotse. Imiryango icumi yo mu bice bitandukanye by’isi izatanga ubuhamya bwayo biciye mu mashusho ya Video. Ubwo buhamya buzaba bushingiye kuri iyo nyandiko ya Papa Fransisisko.
“Ibyishimo by’urukundo mu miryango no muri Kiliziya”.
Intangiriro ya Amoris Laetitia (Amoris Laetitia yasohotse ku wa 19 Werurwe 2016) isobanura icyifuzo cya Kiliziya yose ishaka ko umuryango uba “kiliziya ntoya”. Nimero 325 z’iyo nyandiko ya Papa zigaragaza ibikomere biri mu muryango, ariko ikaza kwerekana ubwiza bwawo nk’uko Imana yawushatse igihe iwurema. Ibyo kandi bizajya biba buri kwezi, ku wa 25, maze imiryango igire icyo ivuga ku buryo ibayeho, mu kwemera , kandi yerekane n’uko imurikiwe n’inyigisho za Papa. Za video zizajya zigaragara kuri www.amorislaetitia.va.
Izo Video, nk’uko Cardinal Kevin Farrell, ushinzwe Dikasiteri y’abalayiki, umuryango n’ubuzima abivuga, ni “impano Papa ahaye buri wese muri twe”, zikaba n’ “uburyo butwibutsa ko inyigisho z’agaciro zifitiye akamaro muri isi ya none”. Arongera ati: “nizeye Imana kandi ndasabira abantu bose kugira ngo tugire aho duhurira kandi dutege amatwi, kugira ngo twumve neza akamaro iyo nyandiko ifitiye abatuye isi uyu munsi. Ni igihe gikomeye mu mateka y’isi, aho buri wese asabwa kurushaho kumva ibibazo umuryango ufite n’umugisha uwugenewe, kugira ngo abantu aho bari hose bamererwe neza, na Sosiyete muri rusange isagambe”

Alessandro De Carolis – Mu murwa wa Vatikani
(Twabikuye kuri https://www.vaticannews.va/fr/vatican/news/2021-03/annee-amoris-laetitia-famille-temoignages-video-serie-dicastere.html , ku wa 23 Werurwe 2021, saa kumi n’igice z’umugoroba)