Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 12/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe / KACYIRU, iherereye i KAGUGU, yakiriye amasezerano ya burundu y’ababikira 3 bo mu muryango w’Ababikira bashengerera ubutaretsa Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya: Mama Jeannette NYIRAMPOZAYO, Mama Angélique TURAYISHIMIYE, na Mama Appolinarie NKORERIMANA.
Ibi birori byitabiriywe kandi n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya BUTARE, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa bwe, yavuze ko kugira ngo umuntu yiyegurire Imana, bijyana n’uko aba afite ukwemera, kuko ukwemera ari ko shingiro rya byose.
”Kugira ngo umuntu yihe Imana ayegurire ubuzima bwe, ni uko aba afite ukwemera. Ni ko shingiro ryo kwiyegurira Imana: akayegurira ubuzima bwe bwose, ngo abe ari yo aberaho, akayikorera ubuzima bwe bwose, ari byo twaje kwifatanyamo n’aba babikira”.
Arkiyepiskopi yongeyeho ko uku kwemera ari ko kwagiye kuyobora Intumwa n’abahanuzi bagatumwa kubihishurira bose.
”Uku ni ko kwemera kwagiye kuyobora Intumwa n’abahanuzi bagatumwa kubihishurira bose, ngo bamenye neza uruhare rw’Imana mu buzima bwabo, bakire urukundo rwayo, ibayobore mu rukundo bubake umuryango w’abana b’Imana bayo, bunze ubumwe bwa kibandimwe”.
Umuryango w’ababikira bashengerera ubutaretsa Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya (“La Congrégation des Soeurs Adoratrices Perpetuelles du Saint Sacrement”) ufite ubutumwa bwo gushengerera ubutaretsa Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya amanywa n’ijoro (Amasaha 24/24).
Uyu muryango ugamije gufasha abantu kurushaho kwegera Yezu Kristu mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, bamushengerera, nk’uko uwawushinze yabivuze mu nyandiko ze ati ” Ndifuza ko Yezu mu Ukaristiya amenyekana, akamamazwa, akundwa agashimirwa mu bihe byose”.
Umuryango w’Ababikira b’ishengerera rihoraho babaho imibereho yo guceceka, bihugikanye n’Imana muri byose, bayisingiza, kandi bahongerera ibyaha by’abantu bose, banasabira isi na Kiliziya.
Uyu muryango watangiriye i ROMA mu BUTALIYANI mu mwaka w’ 1808, mu gihe cya Révolution française. Muri icyo gihe, igice kimwe cy’uburayi cyagize amateka ababaje kuri Kiliziya, harimo ijyanwa bunyago rya Papa Piyo wa VII akajyanwa mu buhungiro, isenywa ry’ibigo by’Abiyeguriye Imana, isahurwa ry’umutungo wa Kiliziya n’ibindi…
Uyu muryango washinzwe n’umuhire Mama Mariya Madalena w’Ukwigira umuntu kwa Jambo, abihishuriwe na Nyagasani ubwe: Igihe yari umunovisi mu muryango w’Abafarasisikani ahitwa ISKIYA DI CASTRO mu BUTALIYANI, Nyagasani yamuhishuriye ibanga yari yaramuzigamiye kuva mu buto bwe. Iryo banga yaryeretswe mu buryo bw’igitangaza, abona Isakramentu Ritagatifu rishengerewe n’Abamalayika, ahabwa ubutumwa bwo gushinga umuryango mushya w’abazakomeza icyo gikorwa cy’Abamalayika bahora imbere y’Uruhanga rw’Imana.
Uyu muryango ukaba uri mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi: Mu BURAYI, AMERIKA, AZIYA, AFURIKA (Muri KENYA na hano mu RWANDA i KAGUGU).












