Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa/NYAMATA, habereye ihuriro rya 18 ry’imiryango y’Abalayiki bitangira ubutumwa bwa Kiliziya muri Arkidiyosezi ya KIGALI, yizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “MU NGO ZACU NO MU MIRYANGO TUBARIZWAMO, TUBE KOKO ABAHAMAYA BA KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko kuba mu muryango wa Agisiyo Gatolika ari ukwitagatifuza, kugira ngo nabo babe urumuri.
”Mbere na mbere umuryango wa Agisiyo Gatolika ni ukwitagatifuza, icyo gihe kugira ngo ube urumuri. Rwa rumuri tumaze kwakira, Paruwasi ya NYAMATA iruhereza Paruwasi ya RULI, kugira ngo ube urumuri aho uri. Hano bwije amatara akazima muri iyi Kiliziya, kugira umuntu azabone uko asohoka, kugira ngo umuntu azabone aho umuryango uri agenda agwirirana akandagira abana, na we ubwe agwa mu ntebe akomereka. Umwambi w’ikibiriti urahagije ugahita ubona aho umuryango uri, ukabona aho werekeza. Akabuji ko noneho ni akarusho. Bivuga rero ngo wa mukristu umwe ucanye urumuri rwe amurikira benshi mu mwijima w’icuraburindi. Nuri hakurya aravuga ati hariya hari agatara, hariya hari urugo, hariya hari abantu. Kwitagatifuza rero niko kuba urumuri, kandi mugatera n’uburyohe aho muri mwitagatifuza. Rero umuntu icyo gihe, muri uko kwitagatifuza aba ashobora gusangiza n’abandi, no kwitangira ibikorwa bya Kiliziya, kwitangira Yezu Kristu”.
Arkiyepiskopi, yongeyeho ko abari mu miryango ya Agisiyo Gatolika ari amaboko, amaguru, amaso, umunwa bya Yezu Kristu mu kugeza Inkuru Nziza ye y’Umukiro ku bandi.
”Ikindi ni ibikorwa by’urukundo mbashimira nk’uko numvise mubikora, mukomereze aho ngaho, kuko ibikorwa by’urukundo ni ubuhamya bukomeye bw’urukundo rw’Imana. Tuba koko urumuri tukaba n’umunyu w’isi aho turi. Turi ingingo z’umubiri wa Kristu, turi amaboko ye akoresha mu gukiza abandi. Yezu Kristu nyuma yo gupfa no kuzuka agasubira mu ijuru nta maboko agifite akoresha, ubu ni twebwe maboko ye atuma, akoresha kuramira abaguye, gufasha abashonje n’imbabare, ni twebwe akoresha, ni twebwe maboko ye. Ni twebwe maguru ye akoresha kugira ngo tugere kuri babandi bigunze, babandi bari muri za Santrali zifunze, ba bacyecuru badashobora no kugera aho Misa ivugirwa, aho amasakramentu atangirwa, ni mwebwe maguru ye amugeza yo. Ni twebwe twese maso ye areba abababaye tukabagoboka, ni twebwe matwi ye akoresha kumva abamutakambira, ni twebwe rurimi rwe akoresha mu kwamamaza Ijambo ry’Imana”.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yaboneyeho no kubifuriza gukomeza kugira ubutumwa bwiza, ndetse anabasaba ko mu butumwa bwabo bakwihatira kuzirikana cyane amagambo ya Mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyafilipi abashishikariza kuba urumuri aho bari agira ati “Mukore byose mutinuba kandi mutiganyiriza, kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere”. Abanyafilipi 2,14-15.
Imibare igaragaza ko iyogezabutumwa ryagiye rikonja, cyane cyane mu bihugu Ivangili yabanjemo, ariko bikaba bigenda byototera n’abakristu bo mu RWANDA.
Mu 2003 abakristu Gatolika bari 62%, muri 2013 bari 48%, muri 2023 bageze kuri 39%. Ibi bigaragaza ko bagenda bagabanuka unagereranyine n’umubare w’abaturarwanda cyane ko bo umubare wabo ugenda wiyongera.
Iri huriro rya 18 ryabimburiwe no kunyura mu muryango w’impuhwe z’Imana, hatangwa inyigisho igaruka ku nsanganyamatsiko y’umunsi igira iti” “MU NGO ZACU NO MU MIRYANGO TUBARIZWAMO, TUBE KOKO ABAHAMAYA BA KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”, hatanzwe ubuhamya ku rugo rwateguwe, bagize umwanya wo kwerekana imiryango igize ihuriro rya 18, no guhererekanya urumuri rw’ihuriro hagati ya Paruwasi ya NYAMATA iruha Paruwasi ya RULI.
Nyuma y’iri huriro hateganyijwe igikorwa cy’uko iyi miryango izajya gusura abagororwa bo mu igororero rya RILIMA. Ibi bikazakorwa mu cyumweru kizakurikiraho babijyanishya n’urumuri rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI, kuko Arkidiyosezi yatangiye iki gikorwa mu ma Paruwasi yose ayigize.
Muri Arkidiyosezi ya KIGALI habarurwa imiryango isaga 50. Uyu munsi hakaba hitabiriye igera kuri 45 iboneka. Muri yo harimo imiryango yabanjirije inama nkuru ya Vatican ya 11: Harimo umuryango witwa Fokorari, umuryango wa gikristu w’abarwayi n’abantu bafite ubumuga, n’indi.
Hari imiryango ishingiye ku ivugururwa muri Roho Mutagatifu: Harimo abakarisematike,Comminaute de l’Emmanuel, Communaute Ingoro y’urukundo, Communauté Ubumwe, umuryango w’urubyiruko ruhamya Kristu, n’indi.
Hari kandi imiryango yavutse nyuma y’Inama nkuru ya Vatican ya 11: Irimo Italia Soledare, Sant’Egidio, Mouvement Sacerdotale Marial, umuryango w’Umugati w’Ubuzima, inzira wa Neo Catechumenate, n’indi.
Hiyongeraho n’imiryango yavukiye mu RWANDA, irimo: Umusamaritani w’Impuhwe, Urugaga rw’abana ba Bikira Mariya, umuryango w’Umusaraba w’Ikuzo, umuryango w’Impuhwe z’Imana, Communaute Saint Pierre Apôtre, Indabo za Mariya, umuryango w’incuti za Nyina wa Jambo, Abogezabutumwa, n’indi.
Iyi miryango yagiye ikora ibikorwa byabanjirije iyi forumu, aho bafite umwana w’umuseminari w’umukene bamaze igihe barihira mu gihe kirenga imyaka 3. Hari n’umuryango wemeye kurihira abandi bana 2 biga mu iseminari nto ya NDERA kugeza igihe basoje, n’undi barihira igice kimwe.
Impamvu yo kubihitamo ni uko basanze iseminari ari irerero ry’ukwemera, biyemeze gufasha Arkiyepiskopi kugira ngo bagire abo barihira amafaranga y’ishuri bamukurikire kugeza asoje seminari nkuru, kuzageza yiyeguriye Imana.
Uyu mwaka ibikorwa bishya byakozwe habayeho igikorwa cyo gusura imiryango inyuranye, kuko hari imwe muri yo ikora ariko idafite uruhushya ruyemera gukora, no gusura indi yemerewe gukora, mu rwego rwo kuyegera kugira ngo hamenyekane aho ifite imbaraga nke bayihe inyunganizi, kuko wasangaga harimo imbogamizi ko hari imiryango igaragara ko ikora ku rwego rwa Arkidiyosezi, ariko wagera hasi kuri Paruwasi ugasanga irabura ntigaragare. Bifuza ko bakomeza gukurikirana iyi miryango kuva hasi kugera hejuru.
Ikindi imiryango ya cyera ndetse n’iy’urubyiruko bigaragara ko igenda icika intege, umubare wabo ukagenda ugabanuza, ugasanga umubare wabo uko wanganaga mu mwaka wabanje bari bafite si wo bafite ubu. Ukabona ahubwo ya miryango iri kuvuka vuba niyo ifite imbaraga. Bafata ingambo zo kwita cyane ku miryango y’abana ndetse n’urubyiruko. Kugira ngo badakomeza kubacika. Ikindi n’uko ya miryango ya cyera usanga nta rubyiruko ifite, ugasanga impungenge zihari ni uko mu myaka iri imbere wazasanga wa muryango waracitse utagihari.
Imbogamizi zagaragajwe ni uko muri iki gihe usanga urubyiruko rwihugiyeho, hakaba n’iterambere riza bigatuma bata ukwemera, hakaba n’amadini y’inzaduka bigatuma urubyiruko ruvuga ruti twebwe aha ngaha ntidukora ibi, ikindi hari uburyo bw’uko umwana hagati yo guhabwa asamakramentu no gushyingirwa usanga nta kindi kimuherekeza. Iyo atinjiye muri iyi miryango ya Agisiyo Katolika aratakara. Bikaba icyuho muri Kiliziya.
Imwe muri iyo miryango ubona ko idafite urubyiruko, yiganjemo abakuze ni: Abanyamutima, Abarejiyo ba Mariya, n’abandi.
Ikindi cyateye gusubira inyuma biterwa n’amaparuwasi afunzwe, bikaba imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’imiryango ya Agisiyo Gatolika no n’icyuho gikomeye kuri Kiliziya.
Imiryango ya Agisiyo Gatolika ifite uruhare rukomeye muri Kiliziya, aho usanga ari bo baba bari mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya: Abaririmbyi, abasomyi, n’abandi bakagira uruhare kunganira Abasaserdoti kugeza inkuru nziza ku bandi, no kubafasha gukura mu isengesho, ndetse ikanagira uruhare rukomeye mu kubyara n’abyiyeguriye Imana banyuranye.
Imiryango ya Agisiyo Gatolika ifite Umuganda ukomeye cyane muri Kiliziya, bityo hakaba hifuzwa ko abana batangira gutozwa gukunda umuryango kuva bakiri bato mu ngo zabo bakabikurana, kubatoreza mu mashuri, bakagira ibyo babona bakiri bato.
Iyi Forumu igira uruhare mu kuvugurura ukwemera, kumenyekanishya imiryango ihari, kugira umwanya wabo wihariye wo guhura n’umushumba(Arkiyepiskopi) bose bari hamwe ndetse na bo ubwabo, bamwe bakagira ibyo bigira ku bandi. Iyo umuryango ubasangije ibyabo abandi bagira ibyo bigira ku bandi bikazamura iterambere ryabo, kuyimenyekanisha abifuza kuyijyamo bakayijyamo n’aho itaragera muri Paruwasi bakayihajyana.









