Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, avuga ko abasheshe akanguhe bafite ubunararibonye bukomeye mu mubano wabo n’Imana.
Ibi yabigarutseho ku cyumweru tariki 27/07/2025, ubwo hizihizwaga Yubile y’umuryango no gusabira ingo ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, mu birori byanabaye impuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru, n’abageze mu zabukuru (abasheshe akanguhe) ku ncuro ya 5, byabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis/REMERA. Muri ibi birori akaba ari nawe watuye igitambwo cy’Ukaristiya.
Ubwo hizihizwaga ibi birori bya Yubile y’umuryango byanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru, n’abageze mu zabukuru (abasheshe akanguhe), wizihijwe ku ncuro ya 5, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yagarutse ku basheshe akanguhe avuga ko akenshi abasheshe akanguguhe (Ni ukuvuga ba sogokuru, ba nyogokuru, n’abageze mu zabukuru) mu bunararibonye bwabo uko bagenda bakura bagenda banogerwa n’isengesho. Cyane cyane ko baba banafite ubunararibonye bukomeye mu rugendo banyuzemo rw’ubuzima rwabo n’Imana.
Yavuze ko nk’iyo umuntu asubije amaso inyuma nk’uko Yubile ibisaba, akabona urugendo amaze gukora, akagenda abona ukuboko kw’Imana kwagiye kumuyobora, kwagiye kumuramira agiye kugwa atsikiye, kwagiye kumufasha mu bibazo binyuranye yanyuzemo, ibi ubwabyo ari isengesho rikomeye ryo gushimira Imana.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yagaragaje ko isengesho ry’umuntu usheshe akanguhe riba rinoze kandi rikomeye mu gushimira Imana, kandi ko afite ubunararibonye bukomeye mu mubano we n’Imana.
“Umuntu usheshe akanguhe rero aba afite urugendo rurerure mu mateka ye y’ibyo yanyuzemo, ku buryo isengesho rye riba rinoze kandi riba rikomeye ashimira Imana. Abasheshe akanguhe rero bafite isengesho rikomeye rifite imbaraga, bafite ubunararibonye bukomeye mu mubano wabo n’Imana muri urwo rugendo rurerure bamaze”.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze ko uretse ibi, abasheshe akanguhe bafite uruhare runini mugusangiza ingo zigishingwa ibanga ryo kubaka urugo rurambye.
“Baduha rero urugero, kandi baradukomeza, kandi bakadusangiza n’ibanga ryo kubaka urugo rurambye bishingiye no kw’isengesho, mu gushimira Imana, kandi no gusengana ukwizera. Natwe iyo tubareberaho cyane cyane ingo ziri gushingwa biduha ukwizera ko umuntu atubakira gusenya, ko urwo rugo ruzaramba, kandi ko rurangamira Nyagasani ari we mizero yabo, kugira ngo urugo ruhire bubaka ruzahore ruhimbaza Imana. Nibyo rero babyeyi, ingo ziri hano z’abakuru n’abato tubifuriza kandi tubasabira”.
Umunsi mukuru w’abasheshe akanguhe (Ni ukuvuga ba sogokuru, ba nyogokuru, n’abageze mu zabukuru), ni igice gikomeye kigize umuryango. Kwizihiza uyu munsi mukuru bituruka ku murage watanzwe na Nyirubutungane Papa Franacisco, kuko ari we wawutangije, kugira ngo ujye wizihizwa, hazirikanwa ku bukungu bukomeye bwabo bifitemo, n’agaciro bafite, kuko hari hamwe mu bihugu usanga badahabwa agaciro uko bagenda basaza, bakanabashyira mu bigo bibitaho, cyangwa ugasanga baba bonyine kandi batagifite imbaraga zo kwibeshaho, mu rwego rwo kwikuraho inshingano zo kubitaho. Usaganga bagenda bibagirana. Akaba yarifuje ko nabo bahabwa umwanya kuko bafite ubukungu bukomeye. Bityo akaba yaragennye ko uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka mu munsi mukuru w’abatagatifu Yowakimu na Ana ababyeyi ba Bikira Mariya bakaba sekuru na nyirakuru ba Yezu.
Muri uku kwizihiza ibi birori by’impurirane, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yanabagejejeho ubutumwa bw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutunganye Papa Léon XIV yageneye uyu munsi, mu rwego rwo kurushaho kuwizihiza neza.
Ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Léon XIV (Papa Lewo wa 14) bujyanye n’umunsi mpuzamahanga w aba sogokuru, ba nyogokuru, n’abageze mu zabukuru, wizihijwe ku ncuro ya gatanu, ku itariki ya 27/07/2025, bufite umutwe ugira uti “Hahirwa umuntu utaratakaje amizero” (Sir 14,2).
Ni ubutumwa kandi burushaho gushimangira insanganyamatsiko ya Yubile y’impurirane: Iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu, n’iy’imyaka 125 ishize Ivangili ye igeze mu RWANDA, igira iti “TURANGAMIRE KRISTU SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO”, kuko Kiliziya yatangiye urugendo rwo kuyizihiza mu byiciro binyuranye bigize Kiliziya.
Ni ubutumwa kandi bugaruka ku ngingo zinyuranye zigaragaza: Abageze mu za bukuru nk’ibimenyetso by’amizero, ibimenyetso by’amizero ku bantu bageze mu za bukuru, nk’umuntu ugeze mu za bukuru haracyari amizero.
