Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 24/05/2026, yifatanyije n’ababikira bo muryango wa Foyers de Charité, uherereye ku i REBERO, muri Paruwasi ya GAHANGA, kwizihiza isabukuru y’Imyaka 90 umuryango umaze ushinzwe ku isi. Uyu munsi kandi, wahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wa Kiliziya Penekosti.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal, mu butumwa yahatangiye yabanje kubifuriza bose kugira Penekosti nziza, n’isabukuru nziza imyaka 90 Foyers de Charité imaze ishinzwe ku isi.
Agaruka ku munsi mukuru wa Penekosti yakomeje avuga ko kuva cyera mu mateka y’umubano w’abantu n’Imana wagiye uzamo ibibazo n’ibigeragezo. Avuga ko iyo abantu basabana n’Imana baba bari mu murongo w’ugushaka kwayo, ko no hagati yabo baba bunze ubumwe, babana kivandimwe, mu mahoro n’ibyishimo.
N’ubwo bimeze gutya ariko yasobanuye ko iyo abantu bitandukanyije n’Imana bakayigomekaho no hagati yabo barananiranwa, bagashwana amakimbirane n’intambara bikavuka. Kuko Imana ari we muhuza w’abantu, umubano wabo n’Imana ukaba ari wo ugenga umubano w’abantu hagati yabo.
Aya akaba ari yo mateka ya muntu kugeza n’uyu munsi. Akomeza asobanura ko iyo hari amakimbirane n’intambara mu bantu batumwikana aba ari ikimenyetso ko n’Imana bitandukanyije nayo. Ko bayobye bakava mu nzira zayo, bigatuma no hagati yabo bagenda bagongana.
Yibukiye ko, Kuva cyera mu byanditswe bitagatifu kuva kuri Adamu na Eva batangiye gushwana bamaze kwigomeka ku Mana, nibwo amakimbirane yatangiye mu bantu, na bo ari umugabo n’umugore Adamu na Eva barashwana batangira gushwana batangira kuregana, abana babo Gahini yica murumuna we, ishyari, amakimbirane, ubugome n’intambara birakomeza.
Muri iki gihe ikintu gikomeye gihangayikishije isi ni ukubura amahoro, ni amakimbirane n’intambera.
Yagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Leon wa XIV, avuga ko akimara gutorerwa kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ijambo rye rya mbere n’ikifuzo cye cya mbere ahawe ubutumwa bwo kuyobora Kiliziya muri ibi bihe isi irimo, yari ukwfuriza amahoro no gusaba amahoro ku isi.
Hano mu RWANDA, yaboneyeho kubibutsa ko bakiri mu minsi ijana yo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, aho bamaze urugendo rw’imyaka 32 mu kwubaka ubuvandimwe, ubwiyunge, ubumwe n’amahoro byari byarasenywe n’amacakubiri. Bikabageza habi cyane. Ku buryo bibasaba imbaraga nyinshi zo kongera kwiyubaka nk’umuryango wunze ubumwe n’ubuvandimwe.
N’ubwo bimeze bityo ariko, yabibukije ko Yezu Kristu yemeye kwigira umuntu ngo abane n’abantu bose mu muruho wabo, ahura n’aya mateka ya muntu y’amakimbirane, aranayazira aba igitambo, aricwa ku musaraba, ariko arazuka.
Intumwa zari zaramukurikiye zimutezeho umukiro apfuye ziriheba ziratatana. Azutse zirongera zigira ikizere. Ariko asubiye mu Ijuru ntabwo bari bazi icyo bakora barifungirana i YERUZALEMU, muri Senakoro bavuga bati “yarazutse yiyereka twebwe gusa, ntiyigeze yiyereka Abayahudi, Abafarizayi, Abaherezabitambo, ntiyigeze yiyereka Pilato n’Abaromani badutegeka, tuzahera he tuvuga ko yazutse ko bazatwita abasazi babuza abantu umutekano, abigishabinyoma, ngo natwe bazatwice nk’uko bamubambye bakamwica”.
Niko kwifungirana, nibwo Roho mutagatifu yabamanukiragaho mu gisa n’indimi z’umuriro.
Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko ibyanditswe bitagatifu bigenda bihuza ubutumwa buganisha kuri Penekosti na Roho Mutagatifu, haba mu isezerano rya cyera ndetse n’irishya.
“Ibyanditse bitagatifu bifite ukuntu bigenda bihuza ubutumwa ibi dusomamo, uyu muriro utwibutsa umuriro wo kuri SINAYI igihe Imana yiyeretse umuryango wayo wa Iziraheli, ikagirana amasezerano nayo, ikabaha n’amategeko azajya abayobora mu nzira iboneye y’umubano wabo n’Imana, kugira ngo batongera kuyoba bakongera gusubira mu bucakara yabakuyemo nk’ubwo bari barimo mu MISIRI, mu bucakara bw’icyaha n’urupfu. Penekosti nayo ni isezerano rishya ryuzuza ibyo Imana yakoze kuri SINAYI. Ni isezerano rishya Imana igirana n’umuryango wayo wagutse: Amahanga yose, indimi zose, amoko yose. Penekosti ni isezerano Imana igirana n’umuryango wayo mushya, itegeko rikabaha itegeko rishya rya Roho Mutagatifu Roho w’urukundo n’ukuri, itegeko ry’urukundo ridufasha guhorana umubano n’ubumwe muri Nyagasani”.
Nyuma yo kwakira Roho Mutagatifu, Intumwa zasohotse zuzuye Roho Mutagatifu n’ingabire ze batangira kwigisha.
Umuryango wa wa Foyers de Charité ni umuryango mpuzamahanga Gatolika wavukiye mu gihugu cy’UBUFARANSA mu mwa 1936 binyuze muri Marthe Robin afashijwe na Padiri George Finet.
Ubutumwa bwawo ni ugutanga umusanzu mu iyogezabutumwa rya Kiliziya.















