Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/05/2026, yifatanyije na Kominote Gatolika ya Mutagatifu Pawulo UR – CST yahoze yitwa KIST, iherereye muri Paruwasi ya Saint Michel, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kwizihiza umunsi mukuru wabo.
Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, yatanze amasakramentu y’ibanze ku banyeshuri babiteguriwe (abahawe Batisimu, Ukaristiya ya mbere, Ugukomezwa byose ni 3, Ugukomezwa gusa ni 3), abakarismatike 9 barasenderezwa, inkoramutima z’Ukaristiya 4 barasezerana, umukristu 1 wahoze mu itorero ry’aba Methodist arakirwa muri Kiliziya Gatolika (anahabwa Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa).
Cardinal KAMBANDA, muri uru ruzinduko yagiriye muri iyi Kaminuza yakiriwe na Deputy Vice Chancellor for Finance, University of RWANDA, Françoise KAYITARE TENGERA, wahagarariye umuyobozi mukuru utabashije kuboneka, ari kumwe na Principal / College of Science and Technology, Nyakubahwa Ignace GATARE, ndetse na Omoniye w’amashuri makuru na Kaminuza muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Padiri Eugène MUHIRE RWIGILIRA.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko abahawe Isakramentu ry’Ugukomezwa, ndetse n’abakarismatike basenderejwe ko bahawe Roho Mutagatifu ubinjiza mu bumwe bw’urukundo bw’ubutatu Butagatifu.
”Bavandimwe rero, ku bw’isakramentu ry’Ugukomezwa, ndetse no gusenderezwa duhabwa Roho Mutagatifu, natwe itwinjiza mu bumwe bw’urukundo bw’ubutatu Butagatifu. Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Imana mwana, na Roho Mutagatifu. Imana Data akunda mwana, mwana agakunda Imana Data. Urukundo bakundana ni we Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu ni we buzima bw’Imana, Imana ni urukundo, ubuzima bwayo ni urukundo. Ubu buzima rero bukaba ari we Roho Mutagatifu. Bakaba umwe Imana Data na Mwana, bakagira ubumwe bw’urukundo rubahuza”.
Akomeza avuga ko uyu Roho Mutagatifu rukundo rw’Imana ari we buzima bw’Imana isangiza abantu, akaba ukundo rw’Imana ibasangiza, ikabinjiza mu bumwe bwayo bw’urukundo. Nk’uko Yezu mbere yo kuva ku isi yasize avuze ati “Ndabasabira ngo babe umwe nk’uko Dawe njyewe na we turi umwe na we, mbabemo nabo bambemo nk’uko nanjye ndi muri wowe”.
Ni muri urwo rwego Roho Mutagatifu abantu nabo abahuza, nk’uko ahuza Data na mwana mu bumwe bw’urukundo niko abantu na bo abinjiza muri ubwo bumwe bw’urukundo rw’Imana mu butatu Butagatifu.
Iyi ikaba ari yo nkuru nziza atuma abantu bose nabo kujya kwamamaza iyi nkuru nziza hose, tukabera Kristu abahamya basangiza abanda urwo rukundo, bakagenda barukongereza abandi. Gukomezwa rero ni cyo bivuga, ni ubutumwa bwo kuba abahamya b’urukundo rw’Imana.
Yatanze urugero rw’ukuntu mu ntangiriro za Kiliziya abakristu bagiye batotezwa cyane, kubera kwamamaza inkuru nziza, kuko ari ibintu bitari bimenyerewe, ndetse by’umwihariko mu gihe cy’umwami Nero wari ufite imyitwarire idasanzwe, igihe yabonaga umugi ushya bibaza uwaba yabikoze, batangiye kwibaza uwabikoze baza gukwirakwiza igihuha ko ari abakristu babikoze. Barabafata barabica, barabafunga, barabatoteza. Ariko abakristu bakagira imyitwarire myiza, aho nko ku bacuruzi wasangaga batica umunzani, abacamanza bagaca imanza neza nta ruswa n’ikimenyane n’ibindi bikorwa byiza binyuranye bakoraga, bituma bagenda babibonamo buhoro buhoro. Roho Mutagatifu ni we utumwa ukuri kw’urukundo kw’indangagaciro z’umukristu ziba urumuri muri iyi si.
Roho Mutagatifu ni rya jwi abantu bumva mu mutima wabo ribabwiriza gukora ikiza kabone n’ubwo cyaba kigoye. Ni Roho Mutagatifu ubwiriza abantu. Cardinal yaboneyeho kubahamagarira abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kureka Roho Mutagatifu akabayobora muri byose, kugira ngo bakomeze kuba mu nziza itunganye y’amahoro n’ibyishimo bya Nyagasani.
Yanaboneyeho kubashimira uko bateguye uyu munsi, kuko babafashije kwinjira kwitegura no kwinjiro mu munsi mukuru wa Penekositi (Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa). Penekosti ni umunsi unafatwa nk’umunsi mukuru ukomeye w’itangira ku mugaragaro kwa Kiliziya. Ikaba yaraje yunga ubumwe abantu n’Imana.
Kaminuza y’u RWANDA ishami rya NYARUGENGE, ni Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ikaba ari UR – CST yahoze yitwa KIST, (College of Science and Technology), ni imwe muri college 7 zigize Kaminuza y’u RWANDA.
Imibare igaragaza ko Kaminuza y’u RWANDA (University of RWANDA), ifite abanyeshuri bagera ku 33 337.
Ni mu gihe iyi Kaminuza ya UR – CST yahoze yitwa KIST, (College of Science and Technology) yonyine ifite abanyeshuri barenga 6000, biga amasomo ya Science and Technology gusa. Abakristu Gatolika bagize Kominote Gatolika ya Mutagatifu Pawulo UR – CST basaga 300 bakunze kwitabira ibikorwa binyuranye bya Kiliziya.
Kominote Gatolika ya Mutagatifu Pawulo ni umuryango ugizwe n’abakristu b’abanyeshuri bari kwishuri n’abasoje amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge UR-CST.
Yatangiye mu mwaka wa 2005, nyuma yaho byari bimaze kugaragara ko abanyeshuri b’abakristu Gatolika babarizwaga mu cyahoze ari KIST-KHI baturuka mu ma paruwasi atandukanye, ndetse na none, ko kuba bahurira kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayire mu guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya bidahagije kugira ngo ubuzima bwabo bwa Roho burusheho kumererwa neza.
Kuva iyi Kominote yashingwa imaze kubyara Abasaserdoti (abapadiri) 24, barimo: Imfura (ni ukuvuga wahawe ibupadiri bwa mbere), ni Padiri Charles NTABYERA, wahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti mu mwaka 2008, akurikirwa NSENGIYUMVA Emmanuel, 2011, Erneste BIGIRIMANA, 2022, BYIKWASO Emmanuel, 2024, MUTABARUKA Juvénal, 2025, aba bakaba banitabiriye uyu munsi mukuru.
Iyi Kaminuza kandi, imaze kubyara ababikira 28, ifite umudiyakoni 1: UWINGENEYE Jean Claude, n’abafratri barenga 10.
