Umutima w’umuntu waremewe Imana nta nikindi kintu gishobora kunyura umutima we atari Imana: Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali isoza ihuriro Gatolika ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu (23-27 Kanama 2023)

“Uyu munsi aratubaza buri wese rubyiruko uretse ibyo wumvanye abandi wowe uvugako ndinde mu buzima bwawe, ndiki mu buzima bwawe? Mfite ruhare ki mu buzima bwawe? Mfite mwanya ki mu buzima bwawe muri gahunda zawe? Mu buzima bw’ukwemera ugomba kugira igihe utera intambwe ukamenyana na Yezu Kristu ku buryo utagarukira kubyo wumvanye abandi gusa” (Antoni Karidinali KAMBANDA).

Umutima w’umuntu waremewe Imana nta nikindi kintu gishobora kunyura umutima we atari Imana. Umutima uhora uregarega ugatuza aruko ugeze ku Mana. Umuntu ashakisha amahirwe, umukiro, ubuzima bwishimye agashakishiriza mu bukungu bw’ibintu, amafranga, gushimisha umubiri, iraha ry’umubiri, icyubahiro n’ubutegetsi ariko nta kimunyura uko arushaho kubibona ninako arushaho kugira inyota anyurwa aruko umutima we ugeze ku Mana kuko nicyo umutima uba ushaka mu byukuri. Yezu Kristu Umwana w’Imana yigize umuntu ari ukugirango atwegere dushobora kwakira Imana n’umukiro wayo umutima w’umuntu ushobore gusubizwa.

Yavutse mu bantu arakura agenda agaragaza ibimenyetso ko ari umwana udasanzwe amaze gukura atangira kwigisha ngo ahishurire abantu uwariwe kandi abagezeho urukundo n’umukiro w’Imana yabaremeye ibifuriza. Yagiye yigisha ijambo ririmo ubuhanga buhanitse abantu bakumva ko ari umuhanuzi udasanzwe n’umwigisha uruta abo bamenye. Yagiye akora ibitangaza akagaragazako afite ububasha butari ubw’umuntu ko afite ububasha bw’Imana, kuzura abapfuye, gukiza ibyaha, kwirukana roho mbi no gukiza abarwayi. Nk’umwarimu rero umaze igihe yigisha ashaka kumenya niba abo yigisha bamaze kumva inyigisho yabahaye. Niko kubaha ikizamini nkuko twumvise mu ivanjili ati, “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?” cyari ikibazo cyoroshye buri wese afite igisubizo: ni Yohani Batista, Eliya, Yeremiya… Noneho arongera ati, “Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?” Iki cyari ikibazo kigoye bose baraceceka nibwo Simoni Petero atinyutse arasubiza ati, “Uri Kristu Umwana w’Imana Nzima!” Petero aba aragitsinze ariko Yezu ati, “Ni Data uri mu ijuru ubiguhishuriye”.

Twese twatangiye kumenya Yezu tumwumvanye abandi, muri gatigisimu twigira amasakramentu, mu nyigisho nkuku mu misa, mu isomo ry’iyobokamana. Twese nk’aba bigishwa dushobora kubona icyo dusubiza Yezu uwariwe mu byo twumvanye abandi. Ariko Yezu uyu munsi aratubaza buri wese rubyiruko uretse ibyo wumvanye abandi wowe uvugako ndinde mu buzima bwawe, ndiki mu buzima bwawe? Mfite ruhare ki mu buzima bwawe? Mfite mwanya ki mu buzima bwawe muri gahunda zawe? Mu buzima bw’ukwemera ugomba kugira igihe utera intambwe ukamenyana na Yezu Kristu ku buryo utagarukira kubyo wumvanye abandi gusa.

Nyagasani Imana aduhora hafi buri munsi w’ubuzima bwacu tuba turi kumwe, aho uri hose uba uri mu biganza bye, niyo usinziriye we aba ari maso akuri hafi akubikiriye. Umuririmbyi wa Zaburi abivuga neza ati, “Uhoraho undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese, iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba…. Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga; iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe, na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho.” Nyagasani rero aratuzi neza nitwe tutaramumenya akuri hafi ari kumwe nawe ni wowe utamumenya.

Muri forum aba ari igihe cyiza cyo guhura no kumenyana n’abandi bantu benshi baturutse hirya no hino. Hari inshuti nshya mwabonye muri bagenzi banyu mu ngo zabakiriye, ariko hari inshuti ikomeye tugirango buri umwe atahe yishimiye kumenyana nayo muri Forum, inshuti magara uwo ni Yezu Kristu. Personal encounter with Christ. Ugasenga umwibonamo nk’inshuti magara kandi ifite ibisubizo ku bibazo ufite. Inshuti udashobora gutenguha no guhemukira. Petero rero yari yamenye Yezu uwariwe aramukurikira aramwiyegurira na Yezu rero niho ahera amuha ubutumwa.

Iyo Yezu tumaze kumumenya aduha ubutumwa kumubera umuhamya mu bandi, kumubwira abandi nabo tukabafasha kumugeraho no kumumenya nabo bakamwimenyera bakaba inshuti ze. Ni bwo butumwa yahaye Petero na Kiliziya yamushinze. Yezu ati, “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.” Petero yashinze Kiliziya ye, niwe umuhanuzi Izayi yahanuye bikaba byujujwe  “Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru

Bavandimwe Kiliziya iyobowe na Papa umusimbura wa Petero, niwe ukomeza ubwo butumwa bwo kugeza abantu kuri Yezu no kumumenya. Rubyiruko namwe Yezu Kristu mugejejweho na Kiliziya n’ubuyobozi bwa Kiliziya namwe mu mugeze kubandi bakire umukiro we. Ni igikorwa gikomeye cy’urukundo kugeza undi kuri Yezu Kristu nawe akamumenya. Kristu mu mubere ijwi rigeza ku bandi ijambo rye ry’umukiro.

 

 

Antoni Karidinali KAMBANDA

Arkiyepiskopi wa Kigali

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply