Kiliziya, Umuryango n’umubyeyi: Ese uzi impamvu Kiliziya ari “imwe, ntagatifu, Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa” ?

Kuva tariki ya 23 Kanama 2023 kugeza tariki ya 27 Kanama 2023, muri Arkidiyosezi ya Kigali hateraniye ihuriro Gatolika ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu. Bahawe inyigisho zinyuranye zimwe muri izo twifuje kubagezaho iyatanzwe na padiri Eugene NIYONZIMA, Umukuru w’umuryango w’Abapalotini n’Umuyobozi w’Inama y’Abihaye Imana bo mu Rwanda, kubera ubukungu bwinshi buyirimo bwafasha benshi kurushaho kumenya Kiliziya imwe, ntagatifu, Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa.

  1. Intangiriro

Birashimishije cyane kubabona muteraniye hamwe, musingiza Imana, muganira kandi mwungurana inama kubyabafasha kuba abigishwa n’inshuti nziza za Yezu Kristu, Umucunguzi wacu. Mbifurije kuryoherwa n’iri huriro ku buryo guhura na Yezu muri bagenzi banyu bibatera kuvuga muti : “Twasanga nde wundi Nyagasani ko ari wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6,68) kandi, igihe muzaba muvuye hano,  bikazanabatera kugenda mwihuta (ku rugero rwa BM) mushyiriye inkuru nziza abo mwasize batabashije kugera hano.

Reka mbanze mbabwize ukuri:

“Rubyiruko rwacu ni mwebwe ejo hazaza ha Kiliziya yacu, ni mwe mizero y’ahazaza ha Kiliziya yacu ; ubwo mwemeye rero kuba ishuti nziza za Yezu, hari icyizere cyinshi ko ejo tuzagira ababyeyi bahumura ineza n’amahoro bya Yezu Kristu, ababyeyi bafatwa nk’isoko y’amahoro n’urukundo bituruka ku Mana. Tuzaba dufite ababyeyi bakunda kandi bakorera Kiliziya yabo kuko bazi neza ko iyo Kiliziya bibumbiyemo ari “Umuryango n’Umubyeyi wabo”. Iyi rero ni nayo nkuru nziza mbazaniye. Nje kubibutsa, muri iki kiganiro, ko  Kiliziya ari Umuryango n’Umubyeyi wanyu”.

 

  1. Kiliziya, Ishema ryacu

Rubyiruko bavandimwe kandi bana bacu, nziko muhora mu ruhuri rw’inkuru nyinshi kandi zimwe zitari nziza kuri Kiliziya yacu, bityo bigatuma bamwe muri mwe mucika intege cyangwa se mukihungira mukigira mu byitwa ibigezweho gusa. Hari kandi n’uko namwe ubwanyu mutabashije kumva neza Kiliziya mwavukiyemo, mukabatirizwamo, mugaherwamo n’andi masakaramentu. Reka rero mbere yo kubasobanurira buryo ki Kiliziya ari Umubyeyi ikaba n’Umuryango wacu, mbanze mbibutse ko Kiliziya ari n’Ishema ryacu.

Hari umuhanzi nziko mukunda, Théophila Umutoni, waririmbye ngo ‘Kiliziya ni ishema ryajye’. Iryo shema ryacu turata rikomoka ku mugambi w’Imana Yo yagennye, kuva cyera na kare, kutugira abana bayo muri Yezu Kristu, uduhuriza twese mu Bwami bwayo. Tugendeye kubyo amateka y’ugucungurwa kwacu atwigisha, uwo muryango w’Imana wabanje kuba imbaga y’Abayisiraheli. Ariko guhera kuri Yezu Kristu, iyo mbaga ni Kiliziya ye itubumbiye hamwe kugeza igihe azahuriza intungane zose mu ikuzo ry’Imana Data. Iyo tuvuze Kiliziya rero tuba tuvuga Imbaga y’Imana yose n’umuryango w’abemera Kristu bose bahurizwa na Yezu mu rukundo, kubwa Roho Mutagatifu, maze akabayobora ku Mana Data. Urwo ni rwo rugendo turimo, iryo ni ryo shema ryacu.

  • Kiliziya, Umubiri wa Kristu

Iyo Kiliziya mvuga ni yo Pawulo Mutagatifu atubwira ko ari umubiri wa Kristu igihe agira ati : “Kristu ni Umutwe, tukaba ingingo” (1Kor 12, 12-27). None se basore muri hano ngaho nimundebere bagenzi banyu b’abakobwa mwicaranye ukuntu ari beza mu maso, ukuntu umutwe wabo ucyeye. Ibaze noneho ahagurutse ugasanga izindi ngingo ze zose ziriho umwanda ukabije ! Mbese wakumva wishimye ? Oya, ntibyagushimisha na gato ni nayo mpamvu nkatwe ingingo z’umubiri wa Kristu tugomba guharanira guhora ducyeye ku mutima no kuri Roho kugira ngo ubwiza n’ubutagatifu bw’umutwe ari wo Kristu bubengerane mu ngingo z’umubiri wose ugizwe nanjye, nawe, natwe ; twese maze twahurira hamwe tukitwa Kiliziya.

  • Kiliziya yashinzwe na Kristu ni Ntagatifu

Wenda bamwe muri mwe baba bibaza bati ko twumva amadini yadutse afite abayashinze bakanayitirirwa, Kiliziya  yo yashinzwe nande ko ntawe twumva uyita iye ?!  Kiliziya, ishema ryacu rero yashinzwe na Yezu Kristu ubwe kugira ngo ikomeze kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu bose, ngo isingize Imana kandi itagatifuze abantu bose. Mu kinyarwada tuvuga ko ntawe utanga icyo adafite. Niba Yezu Kristu yarahaye Kiliziya ubutumwa bwo gutagatifuza abantu bose ni uko yabanje kuyitagatifuza We ubwe maze akanayituzamo Roho Mutagatifu, We ubuganiza urukundo-shingiro rw’ubutungane mu mitima yacu (Rm 5,5) kandi  agatagatifuza abana bayo bose uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Ngiyo impamvu mu ndangakwemera yacu duhamya ko Kiliziya ari Ntagatifu. Uku kuri gukunze kutavugwaho rumwe iyo babonye bamwe muri twe, abayobozi ba Kiliziya, abihaye Imana cyangwa se abana ba Kiliziya batitwara nk’abatagatifujwe. Rubyiruko bana bacu, kuri iyi ngingo nagira ngo mbibutse ko twese tugize Kiliziya iri mu rugendo. Igihe rero ingingo za Kiliziya iri mu rugendo ari bo twebwe tugikataje tugana Data, byanze bikunze duhura n’ivumbi, imiyaga, n’imihengeri y’inzira tugendamo. Uwakwihandagaza rero akavuga ko agenda mu muhanda urimo ivumbi ntirimukoreho, akagenda mu muyaga umusatsi we akawutahana uko yawusohokanye mu rugo, umwenda yambaye mu gitondo akawugeza mu rugo nta bwandu nta kizinga, uwo yaba ari umubeshyi. Nguko natwe uko ubuzima bwacu muri Kiliziya buteye. Umutwe wayo ari wo Yezu Kristu ni mutagatifu rwose. Uyu mutwe rero ni nawo utagatifuza izindi ngingo zose ukanazivugurura iyo zanduriye mu rugendo.

Nk’uko dukenera koza ibirenge buri gihe, nk’uko dukenera gukaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka, nk’uko dusokoza umusatsi wacu buri gitondo, ni nako ingingo zose za Kiliziya, ari zo jyewe nawe, zikenera kwisukura zikikuraho ubwandu bw’icyaha inshuro nyinshi zishoboka kugira ngo ubwandure bw’inzira ducamo butatwambura ubwiza bw’umutwe w’uyu mubiri wa Kristu ari wo Kiliziya. Nimwumve rero impamvu, rubyiruko bana bacu, Kiliziya ibakangurira kwicuza ibyaha byanyu uko bibashobokeye n’aho bishoboka hose, kuko izo mbabazi duhabwa n’Imana abahanga mu by’ubuzima bwa Roho bazigereranya no kwiyuhagira amazi meza wari urushye kandi wumva wanduye. Bituma wongera kugarura amafu n’imbaraga zo gukomeza ubuzima.

  • Kiliziya ishinzwe gutagatifuza abantu bose

Ibi bisobanuro nabahaye haruguru bizabarinda gukangwa cyangwa gucibwa intege na ba bandi bababwira ngo mukora iki muri Kiliziya yiyita ntagatifu ariko ikaba igizwe n’abanyabyaha batanatinya gusangira n’abandi banyabyaha ! Iki kirego nimugishinjwa ntimuzaba mubaye aba mbere. Mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka Abafarizayi n’abigishamategeko bijujutiye Yezu n’abigishwa be bagira bati : ”Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha ?” Yezu yahise abasubiza ati : ”Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi” (Lk 5,31).  Iki gisubizo cya Yezu nicyo kutubwira ko Kiliziya yacu atari inzu imurikirwamo abazirabwandu gusa (abazima) ahubwo (nk’uko Papa Fransisko aherutse kubyigisha) umuntu yayifata nk’ibitaro abarwayi b’amoko yose baboneramo amahumbezi.

Umuganga mukuru muri ibi bitaro ni Yezu Kristu ubwe, abafasha ba muganga n’abayobozi ba Kiliziya ku nzego zose. Muri aba kandi na bo harimo (niba atari bose) abarwayi na bo bivuza kuri Muganga mukuru. Ikintu kinshimisha nanone muri iyi Kiliziya, abatabizi bicwa no kutabimenya, bita iy’abanyabyaha (kandi nibyo koko turi bo), ni uko umurwayi utangiye koroherwa arwaza uwarembye, utabona areberwa n’ababona neza, utumva agafashwa n’abagifite amatwi mazima,….

Iyo twamaze kugira imyumvire ya Kiliziya nk’iyi rero biturinda kwirirwa dutungana intoki ngo bariya ni abanyabyaha ntitwabegera, ngo twebwe turi intungane ntidusa na bariya ; ahubwo tugaharanira gufashanya muri byose kugira ngo abana ba Kiliziya bose bagere ku mukiro wuzuye dukesha urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu.

  • Kiliziya ni Imwe Gatolika

Iyo Kiliziya mbabwira ko ari Ntagatifu, itarobanura abana bayo ngo ni uko ari abanyabyaha, tunahamya ko ari Imwe Gatolika. Mbese ibi byo muzi icyo bisobanuye rubyiruko dukunda ? Iyo tuvuze ko Kiliziya ya Kristu ari Imwe Gatolika, tuba duhamya ko Roho Mutagatifu ayihurizamo abemera Kristu bose, bakaba baravutse bundi bushya ku bwa batisimu bahawe. Ikaba rero yitwa Gatolika “kuko umukiro Imana yaduhereye muri Yezu Kristu ishaka ko ugera ku bantu b’ibihugu byose n’ibihe byose” (1Tim 2, 3-4 ; Mt 28, 19).

Niyo mpamvu, rubyiruko dukunda, Kiliziya idutoza kugenzereza neza abandi bakristu bose n’iyo twaba tudasengera hamwe. Tugomba kandi kubaha no kubanira neza abatari abakristu kuko nabo ari abana b’Imana, bakaba bakurikiza umutimanama wabo. Ntitugashidikanye kandi kubamenyesha Inkuru Nziza kuko na bo Kristu abahamagarira guhabwa ubugingo bw’Imana bwuzuye muri Kiliziya ye.

 

  1. Kiliziya, Umuryango wacu

Kuva kera na kare abumvise ibyo Imana ibabwira, bakubahiriza isezerano  ryayo bahindutse koko Umuryango w’Imana. Isezerano rya kera mu gitabo cy’Iyimukamisiri, Uhoraho abitubwira muri aya magambo ati : “None rero nimwumva ibyo mbabwira, mukubahiriza Isezerano ryanjye, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye ; ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli” (Iyim 19, 5-6). Umuryango w’Imana wabanje kuba imbaga y’Abayisiraheli. Ariko guhera kuri Yezu Kristu ni Kiliziya ye : ni ukuvuga umuryango w’abemera Kristu bose, Yezu ahuriza mu rukundo ku bwa Roho Mutagatifu, kugeza igihe azahuriza intungane zose mu ikuzo ry’Imana Data.

Iyo tuvuze ko Kiliziya ari Umuryango rero tuba dushaka kuyigereranya n’umuryango tuzi twese. Umwe tuvukiramo, tukawurererwamo, tukawusangamo ababyeyi n’abavandimwe batwitaho, tukawusangamo abakomeye batwitaho ariko kandi tukawusangamo n’abanyantege nke natwe tugomba kwitaho. Na Kiliziya rero ni uko ; igizwe n’abantu benshi batandukanye, abakomeye n’abanyantege nke. Ibyo kandi nk’undi muryango wose ntibibuza abana bayo kuba abahamya b’ibyishimo nyakuri  n’imigenzo myiza ikomoka ku  Mana, Butatu Butagatifu.

Nk’uko muri buri muryango, buri wese agira icyo ashinzwe ngo awuteze imbere, no mu Muryango wacu ari wo Kiliziya, buri munyamuryango afite icyo yahamagariwe. Kuva kuri Petero Mutagatifu ari na we wabaye umukuru wa Kiliziya yose wa mbere, dufite Papa (ubu Papa Francisko ni uwa 266), Igisonga cya Kristu, akaba n’umuzungura wa Petero intumwa mu kuyobora Kiliziya yose. Tugira kandi n’Abepiscopi ari bo bazungura b’intumwa bakaba n’abashumba Kristu ashyiriraho kwigisha, gutagatifuza no kuyobora Kiliziya yose bunze ubumwe na Papa kandi abenshi muri bo bakaba bashinzwe no kuyobora diyosezi nk’izo mwagiye muturukamo. Umuryango wacu ari wo Kiliziya ugizwe nanone n’Abasaserdoti, bakaba ari abafasha b’imena b’Abepiskopi ; batorerwa kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana, bagaragara mu cyimbo cya Yezu Kristu, We Musaserdoti Mukuru (Heb 8).  Muri Kiliziya harimo kandi Abadiyakoni bakaba na bo ari abafasha b’Umwepiskopi n’Abasaserdoti mu kwigisha Ijambo ry’Imana, mu kuyobora imihango mitagatifu no mu mirimo y’urukundo rwa Kivandimwe. Muri uwo muryango, harimo kandi Abalayiki, ndavuga ababatijwe bose ariko batari mu nzego za gisaserdoti. Aba rero bashinzwe kwamamaza Kristu mu magambo no mu ngero nziza batanga kandi bagaharanira amajyambere y’iyi si, bamurikiwe n’Ivanjili.

Abanyamuryango nsozerejeho, atari uko ari bo bato muri uyu Muryango mugari ari wo Kiliziya, ni Abiyeguriye Imana ku buryo bw’umwihariko (Ababikira, Abafrere, n’Abapadiri babarizwa mu miryango yihariye). Aba rero ni ababatijwe Imana ihamagarira kwiyegurira Kristu n’abavandimwe babo, basezerana ubumanzi, ukumvira n’ubukene buvugwa mu  Ivanjili butari bwa butindi butera nyirabwo kutagira n’urwara rwo kwishima cyangwa se bumwe butera uwo bwakolonije kudatunga n’impoma-rutaro ; ahubwo nibwa bundi butuma n’iyo waba utunze ibya mirenge ku Ntenyo ubaho nka Yezu, n’ubwo We yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, utaragundiriye kureshya na Yo, ntiyisumbukuruze ngo ashake gusumba Se cyangwa ngo abeho bitandukanye n’icyo Se Imana Data ashaka. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 6-8).

Ubu buryo uyu Muryango wacu ari wo Kiliziya wubatse, bidusaba ko buri wese akora iyo bwabaga ngo akoreshe neza umwanya yahawe muri Kiliziya. Ibyo bizaturinda ubunebwe bwo gatsindwa, butuma bamwe bumva ko muri Kiliziya hari abashinzwe kubiba abandi bakaza gusa baje gusarura, ko hari abashinzwe kuvuga abandi bakaza kumva gusa, ko hari abashinzwe kwitanga abandi bakaboneka mu kwitamika. Buri wese naba mu muhamagaro we, uko uyu Muryango wubatse, bizaturinda  gusobanya no kwitiranya ibintu cyangwa ibyo njya nita ishyaka ry’umurengera ribyara akajagari. Nongere mbisubiremo, buri wese afite umwanya we mwiza muri Kiliziya. Yewe na wa mukambwe utagisohoka mu nzu, na wa murwayi uri mubitaro by’indembe aho yiryamiye ku buriri bwe, Dawe uri mu ijuru avugana umutima w’urukundo n’ukwemera kabone n’aho amagambo ayigize atayarangiza, burya aba atanze umuganda ukomeye muri Kiliziya.

Muri uwo Muryango rero umwanya w’urubyiruko urakomeye cyane, nimuwutize mutiganda izo mbaraga z’ubuto bwanyu, nimusobekeshe inkingi zawo ubwenge n’ubushobozi mwifitemo maze muzarebe ngo Umuryango wacu ari wo Kiliziya uratera imbere. Nimuhugukire kumenya umuhamagaro wanyu. Abo Nyagasani ahamagarira kuba ababyeyi nimubitekerezeho mubitegure mubisengere kugira ngo ejo muzabe ababyeyi bizihiye Imana n’igihugu. Abo Uhoraho azahamagarira kwiyegurira Imana burundu, nimusenge mushikamye, ntimucibwe intege n’inkuru mpimbano cyangwa se z’ukuri ariko z’urucantege mwumva hanze aha. Niba warabonye umuntu cyangwa abantu batsinzwe mu muhamagaro cyangwa bavumbuye ibindi byiza ahandi ntibikuraho na gato ubwiza n’uburumbuke bw’uyu muhamagaro. Mukobwa, muhungu wumva ijwi ry’Imana riguhamagara tera intambwe ugana imbere, Uhoraho azagusobanurira ibisigaye uko ugenda ucuma urugendo.

Iyo tuvuga ko Kiliziya ari Umuryango, tuba tunashaka kumvikanisha ko hari imigenzo mbonezabupfura iranga umuryango cyane cyane umuryango nyarwanda tuba tugomba kwimakaza. Aha navuga kugirirana urugwiro n’igishyika bamwe ku bandi, ubufatanye bukomeye mu byiza (kuko habaho n’ubufatanye mu bibi), kwemera ko umusonga w’undi ukuraza ijoro (umugani wa Kinyarwanda udakwiye), kwakira abashyitsi (nshimire cyane imiryango yabakiriye), kuganira ndetse no kugirirana ikizere (Ecclesia in Africa, 63). Ibi nitubyubaka mu Muryango wacu ari wo Kiliziya bizatugangahuramo ya virusi y’ivangura ry’amoko n’uturere byatuzonze imyaka myinshi, bizatuvura kanseri y’ubwikanyize, ubwikunde n’ubwikubire bishobora kuzatugira imbata bikatubuza umunezero w’iyi si ntakuyemo n’uw’ijuru. Nitwubaka umuryango ushingiye kuri iriya migenzo mboneza bupfura navuze haruguru bizaturinda ubufatanye no guhishirana mu bibi ahubwo duharanire gukunda no gukora icyiza mu bihe byose.

  1. Kiliziya, Umubyeyi wacu. Ni Mama wacu

Umubyeyi  twita Mama, ni umuntu Imana ibibamo imbuto y’ubuzima ikavukamo ikiremwa gishya twita  umwana. Uyu mubyeyi rero ntabwo umurimo we usozerezwa ku kubyara, ahubwo aranonsa, akarera, akarwaza, akavuza, akajyana umwana ku ishuli kandi ryiza, akamukurikirana kuzageza na we ashinze urugo rwe, na we azabyariramo abandi bana. Icyo nkundira ababyeyi, (ababyeyi b’aba basore n’inkumi bari imbere yanjye, namwe mwese munyumva nimwubahwe) ; kuri we uko waba ungana kose uhora uri umwana imbere yabo kandi icyiza cyose gishoboka baba bacyikwifuriza.

Kiliziya rero na yo ni Umubyeyi nk’uyu maze kubabwira. Mu by’ukuri, nk’uko Roho Mutagatifu yabibye imbuto ya Jambo mu nda y’Umubyeyi Mariya  maze akabyara Jambo wigize umuntu, ni nako uwo Roho Nyine yabibye kandi akibiba imbuto y’inema y’Imana muri Kiliziya maze uwo Muryango ukibaruka abana benshi kandi b’ingeri nyinshi ku bwa Batisimu ((Cf.Lumen Gentium n° 64). Aho rero niho Kiliziya ikuriza kwitwa Umubyeyi w’abakirisitu.

Kugira ngo murusheho kubyumva neza reka nifashishe  amagambo meza dusanga ku iriba rya batisimu riri muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yohani w’i Laterano (iyo Kiliziya yitwa Katederali ya Papa). Inyandiko ihari yanditse mu Kilatini umuntu agenekereje igira iti : « Aha ngaha havukiye imbaga ikomoka mu ijuru, ibyawe ku bwa Roho Mutagatifu wahaye uburumbuke aya mazi ; Kiliziya, Umubyeyi wacu, yibaruka abana bayo binyuze muri aya mazi atemba » (Pape François,11 Nzeri 2013, audience générale).

Bintera ishema cyane kandi namwe nicyo mbifuriza, kumva twita Kiliziya yacu Umubyeyi, kuko buri gihe ishakira icyiza abana bayo aho bava bakagera, ikita cyane ku bana bayo bazimiriye mu mahanga ya kure ndetse n’abashegeshwe n’agahinda, ikagaburira abashonje, ikita kubakiri bato nkamwe, uwakosheje ikamukosora, n’uwandujwe n’imihihibikano y’iyi si ikagerageza kumufasha kwikuraho ubwandu.

Bajya bavuga ngo umubyeyi acumura yicaye. Bisobanuye ko iyo abana bakosheje, cyane cyane iyo bakiri bato, hahanwa cyangwa hakihanizwa umubyeyi. Kiliziya rero nayo ni uko abana bayo iyo twacumuye, iyo twacuranuriwe mu icuraburindi rigengwa n’umwami w’umwijima, Umubyeyi wacu Kiliziya niwe ubyitwirirwa ; akanengwa, akajorwa, agatukwa ndetse rimwe narimwe agatotezwa kakahava. Nk’undi mubyeyi wese utari gito Kiliziya yacu mu migirire yayo igaragaza ko umwana wayo wese akwiye kubahwa n’iyo yaba akiri urusoro, cyangwa ari umukambwe ukambakamba. Abana bayo bose ibakunda kimwe, mu migirire n’imyigishirize yayo yerekanye kuva cyera na kare ko ibyaye ikiboze idatinya kukirigata. Ni nayo mpamvu mujya mwumva ko Kiliziya  ihora iharanira ko nta mwana wayo wacuzwa ubuzima ngo aha ni uko ari urusoro rudakenewe cyangwa se akuze cyane akaba nta musaruro agitanga, umwana wayo n’iyo abaye ruharwa iramuhendahenda ikamuvugutira igicuncu n’umuravumba kuko iba yizeye ko byanze bikunze azava ibuzimu akagaruka ibuntu.

  1. Umwanzuro : Gukunda Kiliziya, Umubyeyi wacu

Umuntu wamaze kumva neza ko Kiliziya ari Umubyeyi, na we akaba umwana wayo hari ibintu byinshi bihinduka mu buzima bwe :

-Kwemera kuba abana bayo, ari bo ngingo za Kristu umutwe n’umutware wa Kiliziya. Ibi bisaba ko ingingo za Kristu ari bo twebwe tutanyuranya n’imigenzereze ya Kristu mu mvugo no mu migenzereze.

-Kwemera kurerwa kugaburirwa n’Umubyeyi Kiliziya mu Ijambo ry’Imana itugaburira buri munsi ndetse no mu nyigisho zayo itugezaho imurikiwe na Roho Mutagatifu. Ibi bizaturinda inyigisho nyinshi zateye zituyobya zituvana mu murongo mwiza w’uburere duhabwa n’Umubyeyi, Kiliziya.

-Kwemera kugororwa, gucyahwa no guhanurwa iyo twatannye tukajya hanze y’inzira nziza.

Gukunda Kiliziya, Umubyeyi wacu : Rubyiruko bana bacu, umubyeyi wawe ahora ari umubyeyi. Yaba akize yaba akennye, yaba ari muzima yaba arwaye, yaba ari inyangamugayo cyangwa se yaguye mu cyaha, umubyeyi ahora ari umubyeyi. Icyo umwana warezwe neza asabwa ni ugukunda umubyeyi we mu bihe byose ndetse no kumusabira mu isengesho ryacu rya buri munsi. Niyo mpamvu rero rubyiruko musabwa gukunda Kiliziya yanyu kandi mugaharanira kuyihesha ishema.

Umwana warezwe neza uwo ari we wese, ashimishwa no kubona umubyeyi we yambaye neza, agaragara neza, ibyo yamutangaho byose biramaze kuko n’ubusanzwe facture y’urwo yagukunze ntiwabasha kuyishyura. Niyo mpamvu rero, rubyiruko rwacu, mutagomba gucikanwa, kurimbisha no kubahisha Umubyeyi wacu Kiliziya. Nimu murimbishe murangwa n’imigenzo myiza mbonezamana na mbonezabupfura ; nimumuheshe ishema murangwa no kwiyaka ibikorwa by’umwijima maze mwambare intwaro z’urumuri (Rm 13,12). Ikindi kandi nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa : « imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane (Rm 6,13) kandi ibe ingoro ya Roho Mutagatifu (1 Co 6,19).

Abepiskopi n’abapadiri bitabiriye Forumu y’urubyiruko 2023 i Kigali
President na Presidente ba Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu
Abapadiri bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko ari benshi kandi baturutse mu madiyosezi yose
Abajene bitabiriye Ihuriro ari benshi cyane

 

Yateguwe na Padiri Eugène NIYONZIMA,sac

Umukuru w’Umuryango w’Abapalotini

n’Umuyobozi w’Inama y’Abihaye Imana bo mu Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *