Kuva tariki ya 23 kugera tariki ya 27 Kanama 2023, muri Arkidiyosezi ya Kigali, paruwasi ya Regina Pacis/Remera, hataeraniye Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu.Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi birindwi (7000), ruvuye mu madiyosezi yose y’u Rwanda ndetse hari n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi. Buri munsi w’Ihuriro waranzwe n’ibintu binyuranye. Aha turabagezaho bimwe muri ibyo twifashishije amafoto.
1.Umusaraba w’ihuriro ry’urubyiruko
Mu mwaka w’1984, mu mpera z’umwaka mutagatifu wo gucungurwa, ni bwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yaragije urubyiruko umusaraba munini agira ati:
“Rubyiruko nkunda, mbaragije umusaraba wa Kristu, muwuheke nk’ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu akunda abantu, kandi mwamamaze hose ko nta handi hari umukiro w’ugucungurwa uretse muri Kristu wapfuye akazuka”.( Papa Yohani wa II)
2. Urubyiruko n’umusaraba w’amizero
Urubyiruko nimwe mufite imbaraga zo gutwara imisaraba y’isi muyisanisha n’umusaraba wa Kristu.Isi ntiyaheka umusaraba nta rubyiruko (Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali)
3.Ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse Impande zose z’u Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda
“Rubyiruko rwacu ni mwebwe ejo hazaza ha Kiliziya yacu, ni mwe mizero y’ahazaza ha Kiliziya yacu ; ubwo mwemeye rero kuba inshuti nziza za Yezu, hari icyizere cyinshi ko ejo tuzagira ababyeyi bahumura ineza n’amahoro bya Yezu Kristu, ababyeyi bafatwa nk’isoko y’amahoro n’urukundo bituruka ku Mana. Tuzaba dufite ababyeyi bakunda kandi bakorera Kiliziya yabo kuko bazi neza ko iyo Kiliziya bibumbiyemo ari “Umuryango n’Umubyeyi wabo”. (Padiri Eugene NIYONZIMA, Sac)
4.Urubyiruko rwaranzwe n’ibyishimo mu ihuriro ry’Urubyiruko
“Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime. Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu. Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira. Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.”(Fil4,4-9)
5.Abajene baturutse mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nabo bitabiriye Forumu
27Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. 28Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. 29Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.(Gal3,27-29)
6.Abapadiri baherekeje urubyiruko muri Forumu ari benshi
Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato,ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka,mukabyemera atari ukwishakira amaronko,ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi. Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira,ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza,maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza,muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo (1Pet 5,2-4)
7.Abadiyakoni nabo bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko
“Abadiyakoni na bo, bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga,cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo.Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye”.(1Tim3,8-9)
8.Abihayimana nabo baje gushigikira urubyiruko
9.Abajene bose bati:”Dawe uri mu ijuru izina ryawe ryubahwe…..”
10.Urubyiruko rwavomaga imbaraga muri Ukaristiya ntagatifu buri munsi
11.Gushengerera Yezu Kristu mu isakramentu ry’Ukaristiya ni kimwe mu bikorwa byafashije urubyiruko gusabana na Yezu
12.Urubyiruko rwabonye umwanya wo kugaragaza impano z’inyuranye
13. Abajene babarizwa mu miryango y’Agisiyo Gatolika inyuranye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko
14.Abihayimana banyuranye bahaye urubyiruko inyigisho
Omoniye mushya wa Komisiyo y’Urubyiruko muri Arkidiyoseze ya Kigali yarerekanywe ku mugaragaro
Umugisha w’abashumba waherekeje urubyiruko iminsi yose y’Ihuriro ry’Urubyiruko
Mu gusoza Ihuriro Gatolika ry’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ryabereye muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva tariki ya 23-27 Kanama 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Pappias MUSENGAMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yatangaje kumugaragaro ko Ihuriro ry’umwaka utaha 2024 ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu rizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri, asaba urubyiruko n’abandi bireba cyane cyane abo muri Diyosezi ya Ruhengeri kwitegura neza bagendeye kubyo babonye mu Ihuriro ry’urubyiruko rirangiye rya 2023.
Padiri Phocas BANAMWANA