Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,…,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda(Luka 10,27) icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abakristu (18/1/2024-25/1/2024)

“Uyu munsi tariki ya 18/1/2024, dutangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu.Turusheho gusaba Imana kugirango ibyo duhuriyeho nk’abemera Kristu dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane, muri byose dukundane. Dukunde Imana kandi dukunde mugenzi wacu nk’uko twikunda”(Ubutumwa Arkiyepiskopi wa Kigali yagejeje kubemera Kristu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu 2024)

 

Uyu munsi ku wa kane , tariki ya 18 Mutarama 2022, ni umunsi wo gutangira icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu.  Iteraniro ryo gutangiza icyumweru  rirabera mu rusengero rw’itorero EMLR riherereye i Gikondo.

Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,…,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda(Luka 10,27)

Iyo ni insanganyamatsiko y’icyumweru cy’amasengesho yo gusabira ubumwe bw’Abakristo uyu umwaka wa 2024 nkuko tuyisanga mu Ivanjili ya Luka, umutwe wa 10, umurongo wa 27: «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.»

Nkuko tubisanga mu gatabo gakubiyemo amasengesho yo gusabira ubumwe bw’Abakristu, umwaka wa 2024,  Urukundo ni rwo sano muzi y’abemera Kristu bose. Imana ni urukundo, kandi urukundo rwa Kristu ruduhuriza mu bumwe.Tuvumbura ikituranga twese iyo tumenye urukundo rw’imana(reba Yh 3,16) kandi duhishurira isi ibituranga ku bw’urukundo dukundana (Yh13,35).

Abakristu bahamagariwe kugenza nka Kristu mu gukunda nk’Umunyasamariya w’umunyampuhwe, bagaragariza imbabazi n’impuhwe ababikeneye batitaye ku idini ryabo, ubwoko bwabo cyangwa imibereho yabo. Igikwiye kudutera ishyaka ryo gufasha abandi ntabwo ari uko basa natwe gusa, ahubwo ni urukundo rwa “mugenzi wacu”. Ariko, ubu buryo bwo gukunda mugenzi wacu Yezu adutoza bwarangiritse muri ibi bihe turimo. Intambara mu turere twinshi, ubusumbane mu mibanire y’ibihugu n’ubusumbane buterwa n’imihindagurikire y’imiterere yashyizweho n’ibihugu by’iburengerazuba cyangwa abandi bantu bo hanze bitubuza ubushobozi bwo gukunda nka Kristu. Mu kwiga gukundana batitaye ku bibatandukanya ni bwo abakristu bashobora kuba “umwe mugenzi w’undi”, nk’umunyasamariya uvugwa mu Butumwa Bwiza.(reba Agatabo k’amasengesho y’icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristo 2024,urupapuro 6).

Inzira y’ubumwe

Yezu yasenze asabira abigishwa be bose kuba umwe (reba Yh 17,21), kugira ngo abakristo batigera bata ukwemera, cyangwa ngo bareke gusenga no gukorera ubumwe. Bahujwe no gukunda Imana muri Kristo hamwe no kuba baramenye neza urukundo Imana ibakunda. Bagaragarizanya ko bahuje uko kwemera igihe basengera hamwe, bahimbaza, kandi bakorera Imana hamwe. Nyamara, ibyo byose bikomeje kuba ingorabahizi mu mibanire y’amadini n’amatorero. Kutamenyana hagati y’amatorero no kutizerana kuri buri wese bishobora kubangamira kwiyemeza kugana inzira y’ubumwe. Bamwe batinya ko ubu bumwe bushobora kubatera gutakaza isura yabo no kubangamira “gukura” kw’Itorero ryabo. Ariko uku guhangana hagati y’amatorero kunyuranye n’isengesho rya Yezu. Kimwe n’umutambyi n’umulevi bavugwa mu Butumwa Bwiza, abakristo bakunze kubura umwanya wo guhura na bagenzi babo kubera ubwoba. Muri iki cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo, turasaba Nyagasani kudufasha no gukiza ibikomere byacu, kugira ngo dushobore kujya mbere mu nzira y’ubumwe tutishishanya kandi dufite icyizere (Agatabo, Uurupapuro rwa 7).

Icyumweru cy’Amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristo mu bihugu byo mu majyaruguru y’isi gitangira tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Mutarama. Aya matariki yagenwe na Pawulo  Wattson mu mwaka w’1908, ayahuza n’igihe kiri hagati y’iminsi mikuru y’abatagatifu Petero na Pawulo. Mu bihugu byo mu majyepho y’isi, aho ukwezi kwa Mutarama guhurirana n’ibiruhuko by’igihe cy’ubushyuhe, bahisemo gufata indi tariki, mbese nko hafi ya Pentekosti (bagiriwe inama na Komisiyo ishinzwe”Ukwemera n’inzego ziyigize” mu w’1926), itariki na none ifite icyo ishushanya mu byerekeranye n’ubumwe bw’umuryango w’abemera Kristo( The Bible Society of Rwanda, Igitabo cy’Amasengesho  yo gusabira ubumwe bw’abakristo bushingiye kuri Bibiliya.Umwaka wa 2022,p.2).

Mu gusoza tubagejejeho gahunda igenderwaho mu iteraniro ryo gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu.

GAHUNDA Y’ITERANIRO RYO GUTANGIZA ICYUMWERU CY’UBUMWE BW’ABAKIRISTU 2024

 Aho bibera:  EMLR Gikondo       

Igihe bibera: kuwa kane, tariki 18/01/2024 @ 17h00-19h00

Abayobora gahunda:  – Rev. Julie Kandema & Rev. Fr.Cyrille Uwizeye        

                              

Isaha Igikorwa Ugikora
16h30-17h00 Kuhagera

Umutambagiro

Mass Choir

Abatumirwa

Abayobozi bitabiriye

EMLR

17h00-17h05 Gusenga, gutangiza gahunda

Gusobanura impamvu y’ikoraniro

Rev. Julie Kandema & Rev. Fr.Cyrille Uwizeye
17h05-17h10 Indirimbo ya Chorale Chorale Injili Bora/ EPR
17h10-17h15 Kwakira Ikoraniro & Abashyitsi Mgr Samuel Kayinamura/ BSR V/Chairperson
 

17h15-17h25

-Amasengesho yo kwihana no kubabarirwa ibyaha

-Indirimbo ya Chorale

Mgr Amooti Rusengo/ EAR Kigali

Chorale ya EAR Gikondo

17h25-17h30 Gusoma ijambo ry’Imana :

Intangiriro 18,1-8

Abanyeroma 14,8-9

Rev. Isaie Ndayizeye/ ADEPR

Rev. Bienvenu Musabyimana/EPR

17h30-17h35 Indirimbo ya Chorale Chorale Impanda/ADEPR
17h35-17h45

 

 

 

17h45-18h15

Zaburi 103,13-18

Acclamation de l’Evangile

Gusoma Ivanjiri (Luka 10,25-37)

 

Gutanga inyigisho ikubiye mu Ijambo ry’Imana

Chorale ya Paruwase Gikondo (Catholic)

Rev. Fr. Innocent Consolateur

 

Mgr Vincent  Harolimana/ Diocese Ruhengeri

18h15-18h20 Indirimbo yo kwakira Ijambo ry’Imana Chorale ya Paruwase Gikondo (Catholic)
18h20-18h25 Gutanga ituro ryo gushyigikira Bibiliya+ Korali ziririmba Rev. Viateur Ruzibiza / GS&team
18h25-18h30 Indirimbo ya Chorale Chorale Salvation/EMLR

 

18h30-18h35 Indirimbo ya Chorale Chorale Impanda/ADEPR

 

18h35-18h40 Amasengesho yo kwinginga Abavugizi b’Amatorero bitabiriye
18h40-18h50 Ijambo ry’Umuvugizi wa BSR Mgr Samuel Kayinamura/BSR V/Chairperson
18h50-18h55 Gusabira Ikoraniro Umugisha Mgr Samuel Kayinamura hamwe n’abandi bavugizi
18h55-19h00 Gufata Ifoto y’urwibutso + Gusoza BSR team

Ibyo duhuriyeho dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane: Isengesho ryo gusabira ubumwe bw’Abakristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *