« Ibyo duhuriyeho dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane » .Aya ni amagambo Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yafunguje umugoroba w’isengesho ryo gusabira ubumwe bw’Abakristu. Iri sengesho ryabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Mikayile kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022, kuva i saa kumi n’imwe z’umugoroba. Isengesho ryitabiriwe n’abakristu Gatolika ndetse n’abava mu matorero anyuranye arimo Abangilikani, Abametodiste, Abapresibiteriyene.
Isengesho ryayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, afatanyije na Musenyeri Amooti Nathan, Ukuriye Itorero Anglikani muri Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Samuel KAYINAMURA, ukuriye Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), hari kandi na Dr Bataringaya Pascal, Perezida w’Itorero Presbiteriyeni mu Rwanda (EPR), hari kandi na Rev.Julie KANDEMA(EPR) Kuva tariki ya 18 Mutarama 2021. Isengesho ryitabiriwe kandi n’Amakorali yaje aturutse muri Kiliziya Gatolika, Korali y’Abametodiste, Korali ya EPR Kiyovu na Korali De Kigali.

Isengesho ryaranzwe no gutega amatwi Ijambo ry’Imana ndetse no gutega amatwi inyigisho binyuze mu ndirimbo zinyuranye zaririmbwe n’Amakorali yitabiriye isengesho. Ijambo ry’Imana ryashimangiye ko nubwo turi ingingo zinyuranye nyamara twese tugize umubiri umwe. Nubwo tuva mu matorero na Kiliziya binyuranye nyamara Nyagasani ni umwe, Batisimu ni imwe, Ubutatu butagatifu buraduhuza. Kandi twese turi ingingo za Kristu, we mutwe wa Kiliziya cyangwa Itorero (1 Kor 12:12-30):
“Bavandimwe, mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye.
Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura? Nimuharanire ingabire zisumbuye”.
Mu nyigisho yatanze Dr. BATARINGANYA Pascal yagarutse ku Ivanjili yasomwe yerekana urugengo Abahanga batatu bakoze bajya kuramya Umwana Yezu bayobowe n’Inyenyeri(Mt 2,1-12):

“Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategekob’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira.
Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ‘Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.» Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.» Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda.
Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo”.
‘Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba , none twari tuje kumuramya”
Dr.Pascal BATARINGAYA yavuze ko iri jambo ry’Abahanga batatu ari naryo rihawe abantu bose bo muri iki gihe kugirango bajye kuramya Yezu Kristu cyane cyane muri iki gihe dusabira ubumwe bw’Abakristu. Usibye kuba aba bahanga batatu ari abahanga mubijyanye n’inyenyeri bafite n’ubukungu bwinshi bigaragazwa n’amaturo bitwaje bituma bamwe bababonamo abami batatu. Nubwo bari abahanga mu bijyanye n’inyenyeri nyamara bari bakeneye urumuri rw’Inyenyeri idasanzwe , Inyenyeri y’Umwami w’Abayahudi. Iyo nyenyeri rero yatumye bafata icyemezo : “Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya”
Kwemera kuyoborwa n’inyenyeri ni ukwemera guha Imana umwanya mu buzima bwacu, ni ukwemera kumurikirwa n’Imana.
Icyifuzo nyamukuru cyaba bahanga batatu cyari ukubona Yezu hanyuma bakamuramya kandi koko babigezeho: “nuko barapfukama baramuramya”. Nyuma yo kumuramya bahambuye impago zabo bamutura amaturo baribitwaje: zahabu, ububani, imibavu. Bamaze gusobanukirwa ko Imana ariyo kubaho kwabo kandi ko n’ibyo batunze byose ari ibyayo.
Kimwe naba bahanga rero Imana ishaka ko tuyiha umwanya mu buzima bwacu, tukayisenga ubudasiba, tukayipfukamira, tukayiramya ndetse tukayitura ibyacu. Imana ishaka ko twunga ubumwe nkuko yahuje abahanga b’Iburasirazuba n’Abayahudi b’I Yeruzalemu n’I Betelehemu kugira ngo bunge ubumwe.
Imana ni imwe, Umwami ni umwe, Ijambo ryayo ni rimwe, Kiliziya/Itorero ni rimwe, Umwuka muziranenge ni umwe. Bityo rero natwe turi ubwoko bumwe, ubwoko bw’Iman
Rev. Dr.Pascal yashoje agira ati : »Icyampa ngo abahanga, abakomeye ndetse n’abizera bose bo mu isi bagashaka Imana, bakayipfukamira, bakayiramya, bakayitura ibyabo. Maze twese tugahorana nayo mu busabane ».
P.Banamwana Phocas
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali