Nyiricyubahiro yatangiye inyigisho atangarira ibitangaza by’Imana yifashishije amagambo ya Zaburi y’i 133,1 : Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!(Zaburi 133,1)
Musenyeri ahereye ku ivanjili y’umunyasamariya w’Impuhwe (Lk 10,25-37) irimo insanganyamatsiko y’uy’umwaka: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose,..,kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”, yasobanuye ko umwe mu bahanga mubya bibiliya witwa Orijeni, wabayeho mu kinyejana cya gatatu (185-253), mu nyigisho kuri iyi vanjili ya Luka, mu mvugo igereranya kandi igenekereza yavuzeko uwo muntu uvugwa mu Ivanjili wamanutse ava Iyeruzalemu ajya i Yeriko ari Adamu. Yongeraho ko Yeruzalemu ari Paradizo, kandi ko Yeriko ari isi, avugako abajura n’abanzi ari abanyabubasha ,umuherezabitambo akaba ari amategeko,umulevi agashushanya abahanuzi, umunyasamariya agashushanya Kristu. Ibikomere ni ukutumvira, amavuta ni umubiri wa Kristu, icumbi ni Kiliziya, umuryango mugari w’abana b’Imana bose bifuza kwinjiramo. Amadenari abiri ashushanya Imana Data na Mwana, Nyiricumbi akaba umushumba wa Kiliziya cyangwa umushumba w’umuryango ufite ubutumwa bwo kwakira abaje bamugana. Iby’umunyasamaritani wavuzeko azagaruka ni igihe umucunguzi azagaruka mu ikuzo.
Mugenzi wanjye ninde?
Musenyeri yavuzeko kumunya Isiraheli wawundi ufite imyumvire yagutse, mugenzi we yari umwenegihugu wese ndetse hakaniyongeraho abanyamahanga bayobotse idini rya Kiyahudi.Kubafite imyumvire migufi bakuragamo abo bafataga nk’abanzi babo,cyangwa se abo badahuje ibitekerezo n’imyumvire. Abo babitaga abana b’umwijima nubwo babaga basangiye igihugu, cyangwa idini. Natwe twibaze uyu munsi wa none umuvandimwe wacu ninde ? Gukunda umuvandimwe ni ukugera he ? Ni bande barebwa n’uru rukundo ?
Muri uyu mugani Yezu arasobanurira abe imyumvire mishya n’imikorere mishya igomba kuranga abamukurikiye. Igisubizo cya Yezu ni uko urukundo rw’abamwemera rutagira imipaka. Ntabwo urukundo abemera Kristu bahamagariwe rugira imipaka. Ari ugomba kurugaragaza n’ugomba kurugaragarizwa :umunyagihugu, umunyamahanga, umunyasamariya, abantu b’amoko yose n’inkomoko zose, m’uturere twose, mbese naba bandi dusanzwe twita abanzi cyangwa abacyeba.Yezu ati : “nimwikundira gusa ababakunda muzahemberwa iki, ese abasoresha bo siko babigenza ? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe muzaba murushije iki abandi ? Ese abatazi Imana bo siko babigenza ?Mwebweho rero muzabe intungane nkuko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt5,46-48).
Musenyeri yakomeje avuga ko usibye no kuba uyu muntu yarahuye n’abajuru bakamuhondagura ndetse bakamucuza ibyo yarafite, yari yanananijwe n’urugendo . Uyu muherezabitambo wahanyuze akihitira ndetse n’umulevi, mu mutima wabo bashobora kuba bari bafitemo ibindi byihutirwa cyane. Ntabwo twabatera amabuye kuko kenshi imyitwarire yacu imeze nk’iyabo. Ahubwo twirebere uyu munyasamariya w’impuhwe wahageze akamugirira impuhwe, nta munena cyangwa ngo amwitaze,amupfuka ibikomere amaze kubyomoza amavuta yayandi agabanya ububabare, na divayi yomora igikomere igatuma igisebe kidatema, amwuriza indogobe ye, amujyana mu icumbi aramurwaza, bucyeye afata amadenari abiri ayaha nyir’icumbi ndetse amusaba kuzamwitaho maze ibindi akazabyishyura agarutse.Ibyo bigaragaza ubuntu uyu munyasamariya afite birenze imipaka.
Muri uyu mugani Yezu aduhaye inyigisho ikomeye kandi iranatureba cyane twe twahuye uyu munsi ngo dusabire ubumwe bw’abemera Kristu. Icya mbere tugomba gutahana, ubu twahuye nk’abemera Kristu tuzirikana umurage twahawe na Yezu Kristu ni igipimo cy’urukundo rw’Imana duhamagariwe kugira. Ni ukuyirunduriramo rwose, nta gicagate, nta kuguna, nta kwizigama, nta kwirondereza,umutima wose, ubwenge, imbaraga zose kandi byose ni ijana ku ijana. Icya kabiri ni igipimo cy’urukundo rwa kivandimwe.Igipimo nta kindi ugukundo umuvandimwe nk’uko wikunda.Aha rero nta mipaka y’inkomoko, ibara ry’uruhu, ubwoko, ibihugu, imico,imyemerere, idini n’ibindi bitandukanya abantu. Ningombwa kubihuza bikanywana.
Uriya muherezabitambo n’umulevi hari icyabananiye : guhuza inshingano za buri munsi no kwita kubabaye utunguranye. Ubu rero icyo duhamagariwe bavandimwe ni ngombwa guhuza urukundo rw’Imana cyangwa se n’ibindi bikorwa n’urukundo rwa kivandimwe bidusaba kwitanga no kwiyibagirwa. Imirirmo ya gitumwa n’indi mirimo ya buri munsi, no gushaka amaramuko ntibikuraho inshingano zo gutabara abari mu kaga. Igikenewe si amagambo ahubwo ni ibikorwa bifatika bigaragaza urukundo n’impuhwe,ubwitange n’ubutwari.Yohani mutagatifu agira ati :”Bana banjye ntimugakunde mu magambo no ku rurimi ahubwo mu bikorwa no mu kuri” (1Yh3,18). Mutagatifu Yakobo akongeraho ati :”niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa cyangwa se badafite icyo kurya cya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati nimugende amahoro,mwote kandi muryoherwe,atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki ?”(Yakobo 2,15-16).
Yezu asoza umugani agira ati : « genda nawe ugenze utyo ». Urwo rukundo rw’umunyasamariya ni umurage Yezu yasigiye abe, kuwukomeraho bigashimangira ubumwe bw’abemera. Abemera Kristu bahujwe no kwemera Imana mu batatu, bagahuzwa na batisimu yabagize bashya, bagahuzwa n’ijambo ribamurikira,bagahuzwa n’ibikorwa by’urukundo. Ubu rero tuzirikane ko ibyo bikorwa by’urukundo bishimangira ubumwe bw’abemera. Kiliziya, amatorero arahamagarirwa kwitaba karame muri iyi gahunda Yezu aturarikira. Abakomeye kuri uwo murage w’urukundo Yezu aturarikira barahura, bagahoberana, barangwa n’ubumwe. Amacakubiri n’intamabara z’urudaca ziba hagati yacu abemera Kristu bikomoka ku isengesho ryuzuye uburyarya. Iyo tuvugako dukunda Imana maze tukabura kuri gahunda y’urukundo tugomba gukunda bagenzi bacu, tuba turi ababeshyi. Igiteranya abantu bigaragara no mu butumwa bwacu twahawe ni igihe aho guharanira ikuzo ry’Imana bamwe bakurikiranye indonke, inyungu zabo bwite. Ibyo rero birateranya, abantu bagashyamirana,intambara zikarota, iz’amagambo n’amakofi cyangwa se amasasu nayo rugeretse nkuko tubibona mu mateka y’isi ndetse biriho hamwe na hamwe mu miryango, aho abantu bahurira hamwe bavuga ko ari abakristu ariko batarumviseneza umurage twahawe.
Twese abemera Kristu dufitanye isano yo kuba abana b’Imana, tukaba abavandimwe. Iyo sano tuyikomereho. Kwemera Imana imwe muri batatu(Imana Data, Imana Mwana , Imana Roho Mutagatifu), Batisimu imwe iduha kuvuka ku bwa Roho Mutagatifu, ikatugira abana b’Imana yihitiyemeo, Ijambo ry’Imana ritumurikira nibishimangirwe no gukorera hamwe, twuzuza umurage twahawe na Yezu w’urukundo rw’Imana ndetse n’urw’abavandimwe bacu.