Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye : Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku cyumweru cy’Ijambo ry’Imana

Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye

Kuri iki cyumweru twizihiza icyumweru cy’Ijambo ry’Imana, tuzirikana ijambo icyo aricyo n’agaciro ijambo rifite mu buzima bwacu. Mu biremwa byose Imana yaremye umuntu wenyine niwe Imana yahaye impano y’ijambo. Ijambo ni murumuna w’Imana. Iyo umuntu akubwiye ijambo aba agusangije ikimuri ku mutima atari ukuvuga ubusa ahubwo akubwiye ikimuvuye ku mutima nawe uteze amatwi. Niyo mpamvu ikinyoma ari kibi cyane cyangwa se kuvuga ubusa. Ukubwiye ijambo, aba agusangije ku buzima bwe, aba akwinjije mu buzima bwe,muba musangiye ubuzima,mubaye umwe.Iyo ari umuntu ukomeye ufite ububasha, aba agusangije no kuri ubwo bubasha bwe.

Imana yaremye ibintu byose ikoresheje ijambo ryayo rifite ububasha. Jambo w’Imana waremye ijuru n’isi yigize umuntu aduha  ijambo rifite ububasha bukomeye cyane, nkuko yaremye ijuru n’isi akoresheje ijambo rye,ijambo gikorwa, (reba Intangiriro 1,3-26) ni nako amaze kwigira umuntu Yezu Kristu w’i Nazareti, yabwiraga umuhengeri ati tuza, inyanja igatuza, yabwira umutini asanze utera imbuto ntacyo umaze ati uma, igiti kikuma, Lazaro warumaze kane ashyinguye, ati Lazaro sohoka akazuka. Iryo ni ijambo rifite ububasha. Nubu ngubu aracyakomeza mu gitambo cy’Ukaristiya aho agira ati: iki ni umubiri wanjye,umugati ugahinduka umubiri we, iyi ni inkongoro y’amaraso yanjye, divayi igahinduka amaraso ye.

Ijambo ry’Imana rero dutumwa kugeza ku bandi ryifitemo ububasha bukomeye ndetse nta nicyo dukeneye kongeraho kuko riturusha ububasha. Icyo dusabwa ni ukurigeza ku bandi. Ni nk’imbuto umubibyi abiba, agataha, akajya mu rugendo, imbuto igakura, ikera izindi mbuto nyinshi, akazagaruka avuye mu rugendo aje gusarura, nta kindi yongeye kuyikorera kuko yifitemo ububasha.

Mu isomo ry’umuhanuzi Yonasi (Yonasi 3,1-5.10), Imana yamutumye i Ninivi, bari abantu babanyabyaha, bakabije, bigometse ku Mana, ituma Yonasi iti genda ubabwire bicuze,naho ubundi umujyi uzarimbuka, hasigaye igihe gito. Yonasi agira ubwoba. Yonasi ahitamo kwihisha ariko Imana iramugarura ajya i Ninivi afite ubwoba ariko agejeje kubantu b’i Ninivi Ijambo ry’Imana, abantu bose bemera Imana, bagarukira Imana, batangaza igisibo, basaba imbabazi, bambara ibigunira kuva ku mukuru kugera ku muto, rya jambo riza kugera no ku mwami wa Ninivi nawe ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami yambura igishura yicisha bugufi yambara ikigunira, yicara mu ivu. Bose bagarukira Imana kububasha bw’ijambo ry’Imana. Yonasi abona ko yatinyiraga ubusa kuko ijambo ry’Imana rifite ububasha bwo guhindura abantu.

Ijambo ry’Imana na none turabona ububasha bwaryo mu Ivanjili (Mariko 1,14-20), aho Yezu yasanze abarobyi Simoni na mwenenyina Andereya, Yakobo na Yohani bari mu mirimo yabo ari abarobyi, arababwira ati: nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu, ako kanyu baramukurikira, inshundura zabo bazisigira se n’abakozi ku bw’ijambo rye rifite ububasha. Nawe Imana niguhamagara iti wa mukobwa we ngwino ngutume ujye kwiyegurira Imana, ngwino ngutume ujye kwamamaza Inkuru Nziza, wa muhungu we ngwino ngutume ujye gukorera Kiliziya, nushaka kuba nka Yonasi ntabwo bizakorohera kuko aho wajya hose ijisho ryayo rikugeraho.

Rubyiruko iby’iyi si ntibikabatware

Mu isomo ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti (1Kor 7,29-31) arababwira ati nimuhinduke mugarukire Imana. Ati iby’iyi si ntibikabatware. Rubyiruko iby’iyi si ntibikabatware, bakristu bavandimwe iby’iyi si ntibikabatware kuko imisusire y’isi ihita bwangu. Rubyiruko, ubusore burashukana mujye mushishoza mwumve Ijambo ry’Imana, mwitware nk’abana b’Imana, mwubahe amategeko y’Imana, mwirinde ibibararura. Ingeso mbi usanga zarahawe intebe, zamamazwa mu mashusho tubona. Abantu bakubeshya ko bishimye kuko ntacyo babuzwa, byose babyemerewe, n’amahano usanga yamamazwa ngo niyo yaha umuntu ibyishimo nyamara ni ukwibeshya. Iby’isi mubona, ababashuka, amashusho mabi mubona mu ikoranabuhanga byose ntibikabatware. Nimwirinde icyaha no guhemuka, bizabaha gukura neza,gukunda umurimo no gukora mukigirira akamaro mukakagirira n’abandi, mu mpano no mu mbaraga Imana yabahaye,kwishimana no kwidagadura mu buryo buboneye bwubaha Imana, mutsinda irari ry’umubiri ribagira imbata, ubusinzi n’ubusambanyi, bigiye koreka abantu, bisenya imiryango,byangiza ubuzima bw’abato. Nimubaho muburyo buboneye muzaba abagabo n’abagore b’ingirakamaro bizihiye imiryango yabo, bizihiye Kiliziya, n’igihugu, bahesha Imana ikuzo.

“Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”

Uyu munsi nanone dutangije Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu Kristu aje kuduhishurira impano ikomeye y’ijambo ry’Imana n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda.Yubile ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, ni igihe cyo kugarukira Imana, ni igihe cyo kugaruka ku ivuko. Umuryango watatanye ukongera ukagaruka ku Mana kuko Imana niyo muhuza w’abantu. Iyo abantu bitandukanyije n’Imana baratatana kugirango bongere kunga ubumwe nuko bagarukira Imana, bagaruka ku ivuko, ku Mana yabaremye ikabagira abavandimwe.

Yubile ni ugusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, n’ibyo twanyuzemo,ibyiza Imana yadukoreye tukayishimira, aho twahemutse, twateshutse ku nshingano zacu,no kutubaha Imana tugasaba imbabazi,kumenya aho tugeze dutegura neza ejo hazaza twirinda kongera kugwa mu mitego ya Sekibi no guhemukira Imana ahubwo tukayihoza ku mutima, tuzi neza ko turi kumwe, itajya idutererana kandi ko ihora ishaka kudufasha. Insanganyamatsiko ya Yubile muri Kiliziya y’isi yose ni: “Turi abagenzi nyobokamana bagendana ukwizera”. Naho mu Rwanda: “turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Kristu niwe mizero yacu, tumurangamire, tumwizere, niwe soko y’ubuvandimwe n’amahoro(Ef 2,1-22).

Rubyiruko,nimwishimire amizero mufite muri Kristu

Uku kwezi k’urubyiruko dusoza nako gufite insanganyamatsiko igira iti: nimwishimire amizero mufite muri Kristu. Bavandimwe muri iki gihe hasigaye hari ukwiheba, hari abantu biyanze biyahuza ibiyobya bwenge, biyahuza ingeso mbi, zibarangaza, ubwomanzi,kuberako ibibazo biriho by’imibanire bigenda bituma abantu biheba, ntibagire ukwizera, bibaza bati ejo nzamera nte ? Nkaho umuntu ariwe wigejeje aho ari. Hari uwaguhaye ubuzima kandi ugufitiye umugambi kandi ntabwo agutererana. Guhangayika rero usanga bitera guhemuka, umuntu akemera guhemuka kugirango aramuke. Ariko kandi biterwa no kutizera Imana, kutizera urukundo rwayo n’ububasha bwayo kuko itadutererana kuburyo rero duhamagarirwa kudashyira amizero yacu mu by’isi, kuko ejo biyoyoka bigahita, umuntu akabura epfo naruguru, ibyo yari yarishingikirije akabibura ariho hava kwiheba, kwiyanga ndetse bigeza no kwiyahura. Ubu hari n’abato basigaye biyaka ubuzima. Ijambo ry’Imana rigira riti: nimungane  mwese abarushye n’abaremerewe, njyewe nzabaruhura, muzamererwa neza mu mitima yanyu, munyizere, mushyire amizero yanyu muri njye, nzabaruhura kandi nzabaha kwishima no gutuza. Iryo jambo rya Yezu rifite ububasha niryo soko y’amizero yacu.

      

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *