Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 11 Nyakanga 2021, icyumweru cya 15 gisanzwe B

Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 11 Nyakanga 2021, icyumweru cya 15 gisanzwe B

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi          Am 7, 12-15

Muri iyo minsi, 12Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura ! 13Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» 14Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. 15Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI

Inyik/ Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe   Zab 85(84), 9AB-10, 11-12, 13-14

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi       Ef 1, 3-14

3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. 4Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. 5Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, 6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. 7Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, 8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. 9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera, 10ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. 11Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, 12kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. 13Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, 14ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye, ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya

Ijambo ry’Imana riramamazwa ku isi hose,

N’ Inkuru Nziza ikagera ku mpera z’isi.

Alleluya

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko          Mk 6, 7-13

Muri icyo gihe, 7Yezu ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. 8Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, 9keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» 10Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 11Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» 12Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. 13Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana

Bavandimwe,

IMANA IRADUHAMAGARA IKADUTUMA

Amasomo yo kuri iki Cyumweru araduhamiriza neza ugushaka kw’Imana kuri twe, abantu.

Mu isomo rya mbere, turabona Imana itora umuhanuzi Amosi, ikamutuma ku Muryango wayo, Israeli. Nawe muvandimwe, Uhoraho hari aho agukuye, araguhagurukije, humura, komera! Uyu munsi Imana igutumye ku muryango wayo: igutumye ku nshuti zawe, ku bavandimwe bawe, ku babyeyi bawe, ku bana bawe, kubo mubana mu kazi kawe; igutumye mu mpande zose z’ubuzima bwawe, ngo uyitumikire, abantu bazibukire ibibi, begukire icyiza. Genda rero uhanurire umuryango w’Imana.

 

Mu Ivanjili, turabona Yezu ahamagara ba Cumi na babiri, akabohereza mu butumwa. Yabohereje ari babiri, babiri ngo baterane inkunga mu urugendo rw’ubutumwa. Yabihanangirije kudahangayitswa n’ibintu; ahubwo abashishikariza kwita ku bantu. Aha, intumwa zigomba kwihutira kugeza Inkuru Nziza ku bantu muri ubu buryo: Guhamagarira abantu kugarukira Imana, kwirukana roho mbi, no gusiga abarwayi amavuta abakiza. Yezu rero nawe, aragutuma ngo umubere aho agukeneye. Witerwa ubwoba n’ingorane zose ubona mu buzima bawe; humura, mwizere, azahora ari kumwe nawe.

 

Nawe rero, wemerere Kristu, umushobokere, umubere uwe -nk’uko Pawulo abitubwira mu isomo rya kabiri- ube wa mwana Yezu yihitiyemo. Rwose uri uw’agaciro imbere ye. Niyo mpamvu muri Yezu Kristu, Imana Dawe izahora isingirizwa ingabire nyinshi yaduhereye ubuntu. Yaraziduhaye kandi, ngo dukoranyirize byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu. Ni yo mpamvu buri wese aberewe no kumva, kandi akumvira Imana.

 

Mana Mubyeyi wacu!

Uyu munsi twitabye Ijwi ryawe,

Duhaze Imbaraga zidukingura imitima,

Tuje duhangayikishijwe na byinshi,

Birya tuzi, n’ibyo tutazi,

Ariko Wowe byose urabizi!

Tubishyize imbere yawe uko bingana,

Maze Wowe Usumbabyose uganze,

Uduhagurukirize kukumva no kukumvira,

Udusukure, udutunge, udutume.

Maze ugushaka kwawe kube mu isi yose!

Amen!

Rev. Fr. Valens NGIRUWONSANGA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *