Gusoza umwaka w’ihuriro ry’Ukaristiya ku rwego rw’urubyiruko, byabereye muri Paruwasi Regina Pacis ya Remera
Ku cyumweru taliki 04 Nyakanga 2021, mu ngoro y’Imana ya Paruwasi Regina Pacis ya Remera, Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA yasoje umwaka w’ihuriro ry’Ukaristiya ku rwego rw’urubyiruko.
Igitambo cya missa kiyobowe na we cyatangiye i saa tanu z’amanywa. Ni missa yanyuze kuri PACIS TV na Radio Maria. Nk’uko yabigaragaje, Yezu yifuza ko abato bamusanga, kandi bashobora kumusanga binyuze kuri Ukaristiya. Yagize ati: “dukomeze gusabira urubyiruko ngo rumusange, we soko y’ubuzima”.
Mu nyigisho ye, yagaragaje ko ubu hari igishuko cyo kwigomeka ku Mana, abantu bamwe bakayitera umugongo, bakayihinyuza, bagahemukira abandi, bakabiba urwango, kugeza ndetse no kwaka abandi ubuzima. Kwiyandarika mu bwomanzi na byo ni uguhinyuza Imana, ibyo akenshi usanga bitangira umuntu akiri muto.
Nyiricyubahiro Cardinal yabwiye urubyiruko ko na bo Nyagasani abatuma, ngo babe abakateshisiti kuri bagenzi babo. N’ubwo hari abannyega ababazaniye inkuru nziza, nta mpamvu yo gucika intege. Abato na bo Imana ishaka kubakoresha ngo bajye kwamamaza urukundo rwayo. N’abatagatifu dufite muri Afurika, mu Gihugu cy’Ubuganda, bari urubyiruko. Cardinal yabasabye urubyirukokubaha Yezu Kristu uri mu Ukaristiya.
Padri Alexis NDAGIJIMANA yagaragaje uruhare rw’Ukaristiya mu buzima bw’uwemera, by’umwihariko ku rubyiruko. Yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal, kubera ko usanga iteka ahangayikishwa n’uko urubyiruko rwabaho neza. Yagaragaje ko ubu mu maparuwasi atandukanye hari amatsinda yo kwihugura kuri Bibiliya ndetse akagira n’umwanya w’iminota 30 hamwe na Yezu mu isengesho ryo gushengerera Yezu muri Ukaristiya.
Umusore uhagarariye urubyiruko witwa Olivier, yahamije ko Ukaristiya yamufashije kuva mu kwiheba, akabana n’abandi mu rukundo.
Mbere y’uko igitambo cya Missa gihumuza, habayeho isengessho ryo gushengerera Yezu uri mu Ukaristiya.
Padri Jean-Pierre RUSHUGAJIKI
Video n’Amafoto: Jean-Claude TUYISENGE