Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 04 Nyakanga 2021, Icyumweru cya 14 gisanzwe B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli Ezk 2, 2-5
2Ijwi numvaga rikivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. 3Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. 4Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ’Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ 5Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 123 (122), 1-2a, 2bcd, 3-4
Inyik/ Amaso yacu tuyahanze Uhoraho, dutegereje ko ari butugirire impuhwe.
Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,
wowe uganje mu ijuru.
Nk’uko abagaragu bahanga amaso
ibiganza bya shebuja,
Nk’uko umuja adakura amaso
ku kiganza cya nyirabuja,
ni na ko natwe amaso twayahanze
Uhoraho Imana yacu,
dutegereje ko ari butugirire impuhwe.
Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe,
kuko twahagijwe agashinyaguro!
Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi
n’agashinyaguro k’abikuza.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorenti 2Kor 12, 7-10
Bavandimwe, 7kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. 8Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. 9Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. 10Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Lk 4, 18
Alleluya Alleluya
Nyagasani yohereje Yezu Umugaragu we,
kugira ngo ageze ku bakene Inkuru nziza y’agakiza
Alleluya
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 6, 1-6
Muri icyo gihe 1Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? 3Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. 4Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» 5Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. 6Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA: uko byagenda kose, Imana irahari
Isomo rya mbere riratwereka umwuka w’Imana winjira muri Ezekiyeli, maze ikamutuma ku Bayisraheli. Ngo agende ababwire ko Nyagasani ahari rwagati muri bo. Icyo gihe igice cya mbere cy’ abayisraheli cyari kijyanywe bunyago i Babiloni. Bamwe muri bo bacikaga intege, bakeka ko Imana ya Israheli ari Imana y’imbaraga nke, bagata ukwemera, bagashaka kuyoboka Imana z’abanyamahanga, uhereye ku za Babiloni nyine. Ni yo mpamvu Uhoraho yita abadakomeye mu kwemera ibirara byamwigometseho, akagaragaza ko bafite umutwe ukomeye n’umutima unangiye. Nyamara akarangiza abereka ko barimo umuhanuzi, bishatse kuvuga ko we ubwe ahibereye akoresheje abo atuma.
Gucika intege kubera ibyo tunyuramo bitubaho kenshi, ariko Imana yo ihora itwibutsa ko iba ihari igihe cyose n’uko ibintu byaba bimeze kose. Muntu akwiriye kugira ukwemera kugeza aho ngaho.
Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu, mu ibaruwa ya kabiri yandikiye abanyakorinti, avuga ko abana n’umugera, agatabaza Imana, na yo ikamwereka ko ingabire yamuhaye imuhagije. Uwo mugera Pawulo yabanaga na wo, dushobora kuwumva mu buryo bwinshi. Ashobora kuba avuga uburwayi bukomeye abana na bwo. Ariko nanone byashoboka ko ari nk’ikimwaro ahorana, kuko yibuka ko yigeze kurwanya abakristu na Kiliziya y’Imana. Byongeye, na we ubwe muri iki gihe yabwiraga abanyakorinti, yaratotezwaga azira ko yamamaza Kristu. Ibyo, cyangwa se ibindi, bishobora kumubera uwo mugera avuga. Nyamara kuko Nyagasani yamubwiye ati: “ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantege nke”, Pawulo yahisemo kwiratira mu ntege nke, kugira ngo ububasha bwa Kristu bumwituriremo. Ngo igihe agize intege nke, ni bwo aba akomeye, kubera Yezu Kristu. Pawulo Mutagatifu ubwe, ni we utanga ubwo buhamya.
Dusabe ingabire y’ukwemera nk’uku kwa Pawulo. Kugira ngo haba mu byishimo cyangwa mu bibazo, uko byagenda kose, tubone ko Imana ihari, tubone ko Imana ihatubereye. Muri iki gihe, hari abatari bake bahangayikishijwe n’ibizazane banyuramo: ubukene, indwara, ibitutsi, ibitotezo, gutereranwa n’abandi, ubugambanyi, ukwikanyiza n’ubwambuzi bibakorerwaho, agasuzuguro n’ibindi. By’umwihariko, muri iki gihe twese duhangayikishijwe n’iki cyorezo cya COVID-19: ukirwaye, urwaje ukirwaye, utarakirwara wibaza niba azarokoka, uwapfushije kubera iki cyorezo, uwatakaje byinshi cyangwa uwahombye rwose kubera cyo, uwatakaje akazi, abo cyabujije guhura no gusabana n’ibindi. Iki cyorezo kiratera abatari bake kutabona neza ejo hazaza.
Uwo na wo ni umugera kuri twe. Dufite uko turemerewe nka Pawulo, dufite uko tuvunika nk’uko umuryango wa Isaraheli byawugendekeye. Natwe ariko Imana iratwibutsa ko idufasha gukomeza urugendo rw’ubuzima, mu kwemera kudasubira inyuma, igihe dukomeza kwakira ingabire zayo mu Ijambo ryayo, mu bashumba yaduhaye batuyobora, mu isengesho ridacogora no mu kwizera ko idatererana abayo. Ubu buzima turimo uyu munsi bwadufasha gucika ku ngeso yacu y’ubwirasi n’ukwikuza bijyana no kumva ko twihagije. Muntu ntiyihagije, akeneye Imana. Ubuhanga bwa Science n’ubutware bwo ku isi ntibihagije. Dukeneye kwakira Imana idusanga, tukumva ugushaka kwayo. Nyamara inshuro zitari nke, dukunze kuyirengegiza.
Ni nk’uko abo mu karere k’iwabo wa Yezu Kristu batamwakiriye, bitwaje ko ngo bazi inkomoko ye yo ku isi. Kuba bazi nyina n’abandi bo mu muryango we, kuba bazi ko akomoka mu muryango w’abakene b’ababaji batagira amashuri cyangwa ubundi bwemarare, barumva ari impamvu ihagije yo kwemeza ko ntacyo yababwira. Byatumye bamwanga. Nyamara se ntibari babanje kumutangarira, kuko yavugaga ijambo rikomeye kandi rigera ku mutima!?? I Kafarinawumu se ntibari baherutse gudatangarira ububasha bwe, we wirukana roho mbi zikamwumvira!!?? (reba Mk 1, 27).
Nyamara mu kumuhinda bitwaje iyo nkomoko ye iciye bugufi yo ku isi bazi, byatumye batabona indi nkomoko ye yo mu ijuru yabahishuriraga mu ijambo n’ibitangaza bikomeye. Ntibabonye ko Imana iri rwagati muri bo. Ibyo byatumye Yezu atabakorera ibitangaza, kuko ibitangaza byakirwa n’uwemera, uko kwemera kwe kukamutera koroshya no kumva amabanga akomeye Imana itubitsa. Kuba hari abarwayi bake yahakirije, ni kwa kundi Imana idatererana muntu, n’aho yaba yaranangiye. Ni kwa kongera kubatumirira gufungura amaso, ngo babone ukuri.
Yezu yatangajwe no kutemera kwabo. Natwe ababazwa n’ubuhumyi bwacu mu bijyanye n’ukwemera. Kuko ari kenshi tudafungura amaso yacu ngo tubone ko Imana iri rwagati muri twe. Hari igihe tudashima: uwagize umugisha uyu n’uyu (urubyaro, kubona akazi gatuma umuntu agira icyo yinjiza, kugaya ibyo wungutse, kudashimira ubuntu ugiriwe n’abandi,…) agira ngo ni ku mbaraga ze bwite, ntashimire Imana awukesha. Utabona Imana mu bavandimwe yamuhaye: abasaserdoti, abihayimana badufasha, abalayiki batwitangira muri Kiliziya, urushako, urubyaro, abaturanyi, abo duhurira mu kazi,… Abo bose ni umugisha w’Imana, bikanatwereka ko Imana iri rwagati muri twe. Nyagasani ashobora gukoresha abo uzi neza, kugira ngo akugeze ku Bugingo bw’iteka.
Dusabe Imana imbabazi kubera ko hari igihe tunangira, ntitubone ko Imana iri kumwe natwe. Kwitwara nabi gutyo, ni ukuyihinda, ni ukudashaka kubana na yo. Ni ukubura aho yadutumiriye kuba. Dusenge nk’umuririmbyi wa Zaburi ugira uti: “amaso yacu tuyahanze Uhoraho, dutegereje ko ari butugirire impuhwe. Nubuye amaso ari wowe ndangamiye, wowe uganje mu ijuru. Nk’uko abagaragu bahanga amaso ibiganza bya shebuja, Nk’uko umuja adakura amaso ku kiganza cya nyirabuja, ni na ko natwe amaso twayahanze Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko ari butugirire impuhwe. Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe”. Dukomeze tuti: “tubabarire, ntituzongera gushidikanya cyangwa kunangira umutima. Uko byagenda kose, aho ari ho hose, uba uhari kandi urahatubereye”.
AMEN
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI