Misa yo ku wa 29 Kamena 2021 yo guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo intumwa
Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Kamena 2021, i saa kumi z’umugoroba muri Cathédrale Saint-Michel, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA YASOMYE MISSA YO GUHIMBAZA ABATAGATIFU Petero na Pawulo intumwa, inkingi nkuru za Kiliziya ya Yezu Kristu. Hari kandi na Musenyeri Andrzej Józwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda, abapadri, abiyeguriye Imana n’imbaga y’abalayiki, nanone mu buryo bujyanye no kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19
Mu nyigisho ye, Musenyeri Andrzej Józwowicz yibukije ko aba batagatifu ari abarinzi ba Kilziya i Roma na Kiliziya ku isi yose. Yibukije ko ari n’impurirane y’isabukuru y’imyaka umunani Papa Fransisiko amaze ayobora Kiliziya. Yagaragaje ko n’ubwo abo batagatifu batari bahuje imiterere, nyamara bashyize hamwe imbaraga zubaka Kiliziya y’Imana. Yanasabye abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe mu budasa butanduknnye, urukundo rukaba u rwa mbere hagati yabo.
Nyiricyubahiro Cardinal na we, amaze kwibutsa ko Nyirubutungane Papa Fransisiko yahinduriye ubutumwa Musenyeri Andrzej Józwowicz ubu ugiye kujya kumuhagararira mu gihugu cya Irani, yamushimiyekubera ubufatanye bwamuranze we n’abepiskopi bo mu Rwanda, muri iyi myaka ine yari amaze ahakorera nk’uhagarariye Papa. Nyiricyubahiro Cardinal yibukije ko taliki ya 29 Kamena, aba ari umunsi wo gusabira Papa. Na we kandi yasabye isengesho ikoraniro ritagatifu, kubera ko ahimbaza isabukuru y’imyaka ibiri ahawe na Papa Pallium, ya ndangabubasha yambarwa na ba Arkiyepiskopi bayobora amadiyosezi, nk’ikimenyetso cy’ubukuru, ubutumwa n’ubwitange bwabo.
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI