Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 08/11/2026 yahimbaje Yubile y’umuryango (1976 – 2026), mu birori byabereye muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa / NYAMATA. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, anashyikiriza urwibutso rwa Yubile ingo 6 zihagarariye izindi ziri muri Yubile y’imyaka 50 ishize zihanye Isakramentu ry’Ugushyingirwa, barimo urugo rumwe rufite imyaka 62 ishize barihanye.
Mu butumwa bwe, Arkiyepiskopi yavuze ko bari guhimbaza Yubile mu rwego rwo gushimira Imana ingo yabahaye.
“Uyu munsi rero turahimbaza umuryango dushimira Imana ingo za gikristu yaduhaye. Ingo nizo zitegura ingo nziza z’ejo. Byagiye bigarukwaho ko ari ngombwa gutegura ingo, ariko burya ugutegura ingo guhera kare, ni rwa rugo rwiza rutegura urugo rwiza rw’ejo, kuko abana barebera ku babyeyi, ku mubano w’ababyeyi. Nibyo bibaha urugero nabo bakazakura baharanira kubaka ingo nk’uko babonye ababyeyi babo bazubatse, ibyishimo byabo n’umubano wabo. Ingo rero nicyo gicumbi cy’iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya”.
Yaboneyeho no gutumira ingo kuzitabira ibirori by’isozwa rya Yubile ya Arkiyosezi ya KIGALI bizaba tariki 05/12/2026, muri Stade AMAHORO i REMERA, iherereye muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA.
Yavuze ko mu guhimbaza iyi Yubile bashatse ko n’ibikorwa by’ikenurabushyo ry’umuryango bishyirwamo imbaraga. Yasubije kandi ikifuzo yagejejweho n’uwavuze ahagarariye ingo zo muri Paruwasi ya NYAMATA zakiriye izindi ngo zavuye mu ma Paruwasi yose zitabiriye Forum, cyo gushimangira gahunda Kiliziya ifite yo kwigisha inyigisho z’umubano abasore n’inkumi bitegura gushinga ingo. Kugirango barebe uko bacyemura ikibazo cy’ingo zitandukana (” Divorce”) cyugarije ingo. Basaba ko habaho iyogezabutumwa ryihariye ry’umuryango, kubera ibibazo biriho.
Yasabye Abasaserdoti, Abakateshiste, n’ingo zose gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry’umuryango mu buryo buhoraho, harimo n’ibikorwa bijyanye no gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibyafasha umuryango mu kubana neza no kwitagatifuza. Bakareba neza igitera itandukana.
Ibi, bakabikora bategura neza abasore n’inkumi bitegura guhabwa Isakramentu ry’ugushyingirwa (gutegura neza abageni), guherekeza abashakanye ibyiciro byose, guherekeza abapfakazi n’abibana.
Nyirubutungane Papa Francisco yasabye ingo zaherekezwa nibura igihe kingana n’imyaka 5, igihe ingo ziba zitaramenyana.
Yasabye kandi ko imiryango ya agisiyo Gatolika ifite ubutumwa bw’icyenurabushyo ry’ingo yakwitabwaho, kuko ifasha ingo mu kuziherekeza. Guherekeza abana n’urubyiruko no gufatanya na Komisiyo zibashinzwe. Guhugura abageni, guhugura abafasha b’ingo bafasha mu ma Paruwasi yose, service y’ubusugire bw’ingo, kuko byagaragaye ko ingo ziri muri iyi service amakimbirane mu ngo agabanuka cyane n’ingo ntangarugero, guhugura abakora ubutumwa bwo gutega amatwi. Asaba ko byitabwa muri buri Paruwasi.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasabye ko abitabiriye forum bagend bagsangiza abandi ibyo bahigiye.
“Muri intumwa mu ma Paruwasi yanyu, mujyende mubasangiza ibyiza mwungukiye hano, kugira ngo imbuto z’iyi forum zigere hose. Hari imyitwarire ya gikristu mu miryango, n’uburyo umukristu agomba kubana n’abo mu muryango we abagaragariza urukundo, ubwubahane, ubworoherane, imbabazi n’ubudahemuka, akurikiza inyigisho za Yezu Kristu, kwakira ubuzima, kwakira ubuzima no kubusigasira, kwakira ubuziama, nabyo ni uburyo bwamamaza Ivangili.
Arkiyepiskopi, yagaragaje kandi ko ikenurabushyo ry’ingo ari imwe mu nkingi fatizo y’iyogezabutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Umuryango ufite umwanya ukomeye mu buzima bwa Kiliziya n’ubw’isi yose. Ni igicumbi cy’ubuzima, urukundo n’ukwemera, niho kandi mbere hatangirwa uburere bwa kimuntu. Ivangili niho ihera. Ni igicumbi cy’iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya n’ay’igihugu.
Iyi Yubile, yabimburiwe na Forum y’ingo, yabaye kuva tariki ya tariki 06 – 08/2026, yitabiriwe n’abasaga 500, barimo: abagabo n’abagore (Couples) basaga 200, abapfakazi basaga 70, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, n’urubyiruko basaga 50.
Abagize umuryango ni: umugabo n’umugore (Couples), abana, Abasaserdoti, n’Abiyeguriye Imana.
Yizihijwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976 – 2026), ikaba ari na Yubile yahariwe umuryango, kuko inafite insanganyamatsiko iwushingiyeho igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
