Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti: Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Andreya HAVUGIMANA
Kuri iki cyumweru taliki 11 Nyakanga 2021, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Andreya HAVUGIMANA bahimbaje Yubile y’imyaka 50 bamaze bahawe Ubusaserdoti. Ni ku italiki nk’iyi, mu mwaka wa 1971, ubwo bahabwaga Ubupadri, none bombi bahimbaje iyo ngabire Imana yabahaye ku buntu.
Turabashimira ubwitange bwabo. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yabaye n’Umwepiskopi, maze ayobora Diyosezi ya Cyangugu, nyuma aza kuba Arkiyepiskopi wa Kigali. Yabaye kandi n’umuyobozi (Administrateur apostolique) wa Diyosezi ya Kabgayi na Kibungo.
Padri Andreya HAVUGIMANA yakoreye ubutumwa bwe muri Arkidiyosezi ya Kabgayi, nyuma aba umupadri wa Arkidiyosezi ya Kigali ubwo yavukaga, ahakora ubutumwa butandukanye nk’umupadri wizihiye Nyagasani. Nta birori bihuza abantu benshi byabaye, kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ntibyabujije abahimbaza Yubile gushimira Imana mu mutima wabo, ndetse no gukomeza kwitura Nyagasani.
Tubifurije Yubile nziza, kandi tuzakomeza kubasabira. Tuboneyeho kandi kwifuriza Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Byumba, Yubile nziza, kuko na we yahawe Ubupadri kuri iyo taliki twavuze, ari kumwe na Musenyeri Tadeyo kimwe na Musenyeri Andreya. Tubifurije umugisha w’Imana