Ku cyumweru taliki 14 Nyakanga 2019, muri Paruwasi ya Rulindo, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yambitswe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, umwambaro ndangabubasha wambarwa muri Litirujiya witwa Pallium, imbere y’ikoraniro ry’abakristu baturutse imihanda yose. Iyo ndangabubasha yari yayihawe na Papa Fransisiko, ku wa 29 Kamena muri uwo mwaka, i Vatikani, ku munsi mukuru w’Intumwa nkuru, Petero na Pawulo. Ku wa gatatu taliki 14 Nyakanga 2021, ni isabukuru y’imyaka ibiri ibyo bibaye.
Pallium ni iki?
Pallium ni Indangabubasha yambarwa na ba Arkiyepiskopi bayobora Diyosezi nkuru (ari yo yitwa Arkidiyosezi). Arkidiyosezi koko ni Diyosezi nkuru mu madiyosezi agize Intara y’ubutumwa bwa Kiliziya iyi n’iyi (Province ecclésiastique). Mu Rwanda dufite Intara imwe, mu gihe ahandi ushobora kuhasanga Intara ebyiri (nk’i Burundi) cyangwa nyinshi. Pallium rero ni indangabubasha yambarwa na Arkiyepiskopi tumaze kuvuga, ikaba ari ikimenyetso cy’ubumwe na Papa n’ubukuru mu bandi bepiskopi bo mu Ntara imwe, igashimangira ubutumwa n’ubwitange bumuranga. Ni ikimenyetso cy’ubushumba ku mwepiskopi ushinzwe iyo Intara. Nyiricyubahiro Cardinal rero ni we mukuru mu bepiskopi bayobora amdiyosezi ari mu Ntara y’u Rwanda.
Kuki Cardinal yambitswe Pallium n’intumwa ya Papa mu Rwanda?
Ubusanzwe, buri mwaka ku wa 29 Kamena mu missa y’umunsi mukuru wa Petero na Pawulo, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikan, Papa ni we wambikaga ba Arkiyepiskopi Paliium. Icyemezo gishyashya cya Papa Fransisiko cyo ku wa 12 Mutarama 2015 cyaje kigaragaza ko atari Papa uzajya ayibambika, ahubwo bizajya bikorwa n’Intumwa ya Papa mu Gihugu uwo Arkiyepiskopi arimo. Gusa nyine ba Arkiyepiskopi bashyashya bagakomeza kujya i Vatikani, ku wa 29 Kamena, kwakira Pallium bahawe na Papa ubwe, nyuma yo kuziha umugisha. Ni muri urwo rwego rero Nyiricyubahiro Cardinal yambitswe Pallium na Musenyeri Andrzej Józefowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda.
Twifurije Umushumba wacu, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, isabukuru nziza n’imbaraga mu butumwa afite nka Arkiyepiskopi wa Kigali ndetse n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo (Administrateur apostolique) muri iki gihe.
Reba amafoto y’uko byari bimeze i Rulindo

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI