Yubile y’imyaka 25 Padri Avit BARUSHYWANUBUSA ahawe Ubusaserdoti yahimbarijwe i Nyamirambo

Yubile y’imyaka 25 Padri Avit BARUSHYWANUBUSA ahawe Ubusaserdoti yahimbarijwe i Nyamirambo

Kuri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo, Padri Avit BARUSHYWANUBUSA yahimbaje Yubile y’imyaka 25 amaze ahawe ubusaserdoti, mu rwego rw’ubupadri. Ni mu missa yo ku wa gatatu taliki 14 Nyakanga 2021, yatangiye i saa tanu z’amanywa, iyobowe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali.

Padri Théophile KABANDA  na we yinjiraga mu mwaka wa Yubile nk’iyo (dore ko mu gihe Padri Avit yahabwaga ubupadri ku ya 14 Nyakanga 1996, Padri KABANDA yahawe ubudiyakoni) na ho  Padri Gaspard Mukeshimana we yahimbazaga isabukuru y’imyaka 19 ari Padri. Abo bapadri uko ari batatu, bose bakorera ubutumwa bwabo muri Paruwasi ya Nyamirambo.

Mu missa yari irimo abapadri bake cyane n’umuseminari mukuru umwe (mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19), Musenyeri Casimir yatanze inyigisho igaruka ku mpano y’Imana y’Ubusaserdoti n’akamaro kabwo muri Kiliziya. Yibukije ko ari Imana itora, igatuma uwo itoye ngo ajye gukora umurimo nyabutatu w’umusaserdoti:  ubutumwa bwa gihanuzi bujyana no kwigisha Ijambo ry’Imana, gutagatifuza umuryango w’Imana, cyane cyane mu gitambo cy’Ukaristiya ndetse no mu isengesho muri rusange, aho umupadri atwara abandi, mu byishimo no mu bibazo byabo, ibiganza bye bigahora biramburiye gutura abantu Imana. Mu isengesho rye arakira, kugira ngo na we abone icyo atanga.

Umusaserdoti kandi ayobora umuryango w’Imana nk’uko na yo yagendaga imbere yawo uko Ijambo ryayo ribyerekana. Musenyeri Casimir ahereye ku masomo y’uwo wa gatatu w’icyumweru cya 15 Gisanzwe B, yavuze ko nk’uko Uhoraho yahamagaye Musa, akamutuma kubohora umuryango wa Israheli, akamumara ubwoba, akamusezeranya kumuba hafi, akamwereka ko ari Imana y’abasekuruza, Abrahamu, Izaki na Yakobo, ari ko ituma umupadri.

Umusaserdoti abohora kandi agahumuriza abandi. Mu mbaraga ze nke, akomezwa n’Imana, akemera kuba igikoresho cyayo, kuko ari yo ubwayo yihindurira abantu.  Yagize ati: “ni yo mpamvu yo guhora dusenga nka Yezu Kristu nk’uko Ivanjili ibigaragaza”. Isengesho rituma dushyikira  ibyo Imana ihishurira abaciye bugufi. Isengesho rituma tuyishimira kubera ibyiza idukorera, hanyuma tukayitegera amaboko igihe duhuye n’ibitugora.

Isengesho ni inzira yo guca bugufi. Imana “idutora turi bato. Tugomba koroshya kugira ngo twakire ubukungu bukomeye buyiturukaho”. Musenyeri Casimir yashoje inyigisho asobanura ko, nk’uko Uhoraho yakomeje Musa amuhishurira ko ibyiza byose ari we ubikora igihe amwibukije ko ari Imana y’abasekuruza Abrahamu, Izaki na Yakobo, “iyi nzira y’ubusaserdoti turimo atari twe twayihimbye”, ahubwo ari Nyagasani wayihanze, maze agahamagara abo ashatse, akabatuma aho ashaka, ari abasaserdoti bakesha iyo ngabire ihambaye Umusaserdoti mukuru ari we Kristu.

Padri Avit BARUSHYWANUBUSA, ni umupadri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali. Akomoka muri Paruwasi KICUKIRO, Santrali ya BUSANZA. Yahawe ubupadri na Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko, ku wa 14 Nyakanga 1996. Intego ye, ni aya magambo yo muri Zaburi: “Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza” Zab 30, 3

Nyuma y’igitambo cya Missa, Padri mukuru wa Paruwasi Nyamirambo, Claudien MUTUYIMANA, yatumiriye abapadri bake bari bahari (mu rwego rwo kwirinda icyorezo twavuze) gusangira ibyishimo by’ubusaserdoti, baganira na Padri Avit ndetse na bagenzi be, bibukiranya ibyiza by’ubutumwa bwa Gisaserdoti.

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *