Tuzirikane amasomo matagatifu yo ku cyumweru taliki 18 Nyakanga 2021, icyumweru cya 16 gisanzwe, umwaka wa Liturujiya B
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya Yer 23, 1-6
Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 2None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu! 3Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke. 4Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze.
5Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.
6Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Inyik\ Uhoraho ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6
Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
Andagira mu rwuri rutoshye.
Anshora ku mariba y’amazi afutse,
maze akankomeza umutima.
Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.
N’aho nanyura mu manga yijimye
nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.
Imbere yanjye uhategura ameza,
abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.
Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi Ef 2, 13-18
Bavandimwe, 13ubu ngubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. 14Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. 15Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, 16maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. 17Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. 18Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Yh 10, 14-15
Alleluya, Alleluya
Yezu Umushumba mwiza, amenya intama ze na zo zikamumenya.
Yemeye guhara ubugingo bwe abutangira intama ze.
Alleluya
IVANJILI
+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 6, 30-34
Muri icyo gihe, Intumwa zivuye nu butumwa bwazo ari na bwo bwa mbere, 30ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. 31Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. 32Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. 33Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. 34Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Kristu ni Umushumba wita ku ntama ze. Natwe adusaba kugenza nka we
Imana ikoresheje Umuhanuzi Yeremiya iragaya kandi yihanangiriza abashumba bahemukira ubushyo bwayo. Barabutererana, barabutatanya, ntibabwitaho. Ni koko Israheli yagize abami benshi. Dawudi, muri bo, ni umwami wakoranyirije hamwe abayisraheli, ni umwami mwiza. Nyamara habayeho abandi bami babi, kuko bakoresheje nabi ubushumba bahawe. Nyagasani rero aragaragaza ko ari we ubwe ugiye kwita ku muryango we, akagarura intama ze zatatanye, akazikoranyiriza hamwe, akaziha abashumba bakwiye. By’umwihariko, azagoborera Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, umwami uharanira ubutabera n’ubutungane, uzanye uburokorwe, izina rye rikaba ari “Uhoraho ni we butabera bwacu.” Uwo ni Kristu wagombaga kuzakoranyiriza hamwe abana b’Imana, akabahumuriza, akabigisha kandi agacungura mwene muntu.
Ibyo kandi Yezu, ari we Kristu nyine, arabigaragaza mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru. Intumwa zivuye mu butumwa yari yazihaye, zaje zishimye, zimumenyesha ibyo zari zakoze n’ibyo zari zigishije byose. Zaje zifite ibyishimo by’ubutumwa, kuko iyo bukozwe neza, binenezeza umutima. Hari igihe umuntu yatekereza ko zifuzaga ko ahita yongera kuzohereza, ako kanya. Nyamara Yezu arabizi neza ko ntacyo watanga utagihawe. Kuri we, intumwa zagombaga kubanza kujya ahitaruye hadatuwe, zikabanza zikaruhuka kandi zigafungura ngo zitore akabaraga. Aho guhita abohereza, yabasabye kujya ku ruhande ahitaruye. Ni ukuva mu rusaku rw’isi na jugujugu yayo, umuntu akitekerezaho, agashyira ku munzani ibyo abamo mu buzima bwa buri munsi, ibyiza akoramo akabikomeraho, agahigikirira kure ibibi kandi akabizibukira. Ni umwanya wo gushimira Imana ishoboza muntu ibyiza no gusabira imbabazi ibitarakozwe uko bikwiye cyangwa se igicumuro. Ni umwanya wo kwiherera, ni umwanya wo gusenga. Nk’uko Yezu yasabye intumwa kugira umwanya nk’uyu, natwe arashaka ko tutamirwa n’isi, tukagira ahubwo igihe gihagije tugenera Imana mu isengesho, tukihererana na yo, tukaruhuka kuko tutitonze ibyo tubamo buri munsi byadutangangaza, bikaturangaza, rimwe na rimwe bikadutera guhemuka, kuko Shitani iyo adushuka yuririra mu kurangara no kunanirwa byacu. Imana ishaka ko tudaheranwa n’imirimo yacu; ni ngombwa gushaka umwanya wo guhura na we no guhura no gusabana n’imiryango yacu n’abandi tubana na bo. Yezu yahisemo ko intumwa zibanza gufungura. Ntabwo ari amafunguro aya y’umubiri gusa. Cyane cyane ni amafunguro ya roho: Ijambo rye, kumutega amatwi, kumushengerera,… Natwe ashaka ko Ijambo rye rigira umwanya mu buzima bwacu. Tugatungwa kandi tukayoborwa na ryo. Tugakunda amasakramentu yose, cyane Ukaristiya, kuko adukomeza maze tugakorana ubutumwa n’imirimo byacu imbaraga tumukesha. Kristu koko ni umushumba wita ku ntama ze ari zo ba twebwe. Ntiyifuza ko tuzimira.
Yezu kandi yabonye imbaga y’abantu nyamwinshi, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. Yabonye bafite inzara n’inyota ya roho, ahitamo kubibamara. Yabonye harimo abakomeretse ku mutima, abananijwe n’ibyo bahura na byo mu buzima, ahitamo kubomora no kubaruhurisha ijambo rye. Natwe muri iyi minsi, araza adusanga, arashaka kudufasha. Turimo abarwaye indwara zo ku mubiri n’izo kuri roho, ababuze ababo, abakene, abihebye, abadafite aho bacumbika, abashonji, abakomerekejwe n’ababo cyangwa batereranywe n’abo bari bizeye, abatereranywe, abatakarijwe icyizere ku mpamvu yumvikana cyangwa ya ntayo n’abahemukiwe kubera inzangano n’ishyari. Araza adusanga twihebye kubera iki cyorezo cya COVID-19 ubwacyo no kubera ingaruka zacyo by’umwihariko, n’ibindi. Twese arashaka ko tubaho tumwizeye, dukomeye kuko dukomejwe na we. Arashaka by’umwihariko kudukiza icyaha, cyane cyane cya kindi kidutandukanya n’abandi. Abantu bakwiye kubana, bagashyira hamwe, kuko ari abavandimwe, bakagira umutima umwe.
Ku bijyanye no kugira umutima umwe, Pawulo MUtagatifu, mu ibaruwa yandikiye abanyefezi, arahamagarira abakristu b’abayahudi n’abakristu b’abanyamahanga guharanira kuba umwe. Nta rukuta rugomba kuba hagati yabo. Bagomba kuba umuntu umwe, ni ko Kristu , we soko y’amahoro, yabishatse. Pawulo arasa n’ubereka ko ari yo mpamvu y’umusaraba wa Kristu. Bose bagomba guhinduka, nta rwikekwe rugomba kuba hagati yabo, bagomba ahubwo kuba bashyashya imbere y’Imana Data, babumbwe na Roho umwe.
Kristu ni umushumba wita ku ntama ze, akazikura mu bibazo zirimo, akazikenura ngo zibeho neza. Ni na yo mpamvu buri wese muri twe akwiye kuririmbana n’umuririmbyi wa Zaburi, ashimira Imana agira ati: “Uhoraho ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura. Andagira mu rwuri rutoshye”.
Ni na yo mpamvu kandi buri wese akwiye kwita ku bandi, arebeye ku mushumba mwiza, Yezu Kristu. Umubyeyi cyangwa umurezi mu bo arera cyangwa ashinzwe, umukoresha imbere y’umukozi, umuyobozi n’uyoborwa, n’ahandi. Twirinde kuba ba bashumba babi Imana igaya, ahubwo tuvome ku mariba y’umutima mutagatifu wa Yezu Kristu ukenura ubushyo bwe, maze tubibe imbuto y’urukundo n’amahoro mu bandi. AMEN
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI