20/07/2013-20/07/2021: imyaka 8 irashize Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ari Umwepiskopi
Ku wa 20 Nyakanga 2013 ni bwo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yahawe Ubwepiskopi kandi atangira kuyobora Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko ubu, ni we wabumuhaye. Byaje bikurikira itangazo rya Nyirubutungane Papa ryo muri Gicurasi 2013 ryagaragazaga ko Padri Antoine KAMBANDA ari we yatoreye kuba Umwepiskopi wa Kibungo. Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 rero, Nyiricyubahiro Cardinal arahimbaza isabukuru y’imyaka 8 amaze ahawe Ubwepiskopi.
Nyiricyubahiro Cardinal ni muntu ki?
Kardinali Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Intara y’Uburasirazuba, tariki 10 Ugushyingo 1958.
1966 à 1968: Amashuri abanza i Mushisha mu Burundi.
1969-1975: Yakomereje amashuri abanza i Kampala muri Uganda.
1976- 1979 : Icyiciro cya mbere cya Seminari ntoya i Moroto muri Uganda (O Level)
1981 – 1983: Icyiciro cya kabiri cya Seminari ntoya i Kiserian-Nairobi (A level)
1983 – 1987: Seminari Nkuru – Impamyabumenyi muri Filozofiya i Nairobi
1988 – 1990: Seminari Nkuru – Tewolojiya mu Nyakibanda – Rwanda
08/09/1990: Yahawe Ubusaserdoti na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo-Paul II i Mbare mu Rwanda
1990-1993: Ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Ndera n’umwarimu muri iyo Seminari
1993 – 1995: impamyabumenyi ya maitrise mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale), Academia Alphonsiana, Roma
1995 – 1999: impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale) muri Academia Alphonsiana, Rome, Italie
Ubutumwa yakoze
1990- 1993: yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo muri Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo i Ndera
1999 – 2005, yakoze imirimo ikurikira :
Umuyobozi wa Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali
Prezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Umwarimu mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda
2004 – 2007: Visi Prezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RIM.
2005 – 2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru Phisophicum i Kabgayi
2006 – 2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda
2013 – 2018: Umwepiskopi n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Yatorewe uwo mwanya tariki ya 7 Gicurasi 2013 , ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 20 Nyakanga 2013 na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, hari n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Luciano Russo, n’uwari Ministri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe, Pierre Habumuremyi.
2013-: Prezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro
2013-: Prezida wa Kimisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Umuryango
2015 (Ukwakira) : Yoherejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu Nteko Rusange ya 14 ya Sinodi y’Abepiskopi.
19/11/018: Nyir’Ubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari ugiye mu kiruhuko cy‘izabukuru.
27 /01/2019 : yahawe inkoni y’Ubushumba nka Arkiyepiskopi mushya wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera, Kigali.
14/07/2019: yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, umuhango wabereye muri Paruwasi ya Rulindo
25/10/2020: Papa Fransisiko yamutoreye kuba Kardinali muri Kiliziya
28/11/2020: yashyizwe mu rwego rw’Abakardinali
Intego : “Ut vitam habeant”, “Bose bagire ubuzima busendereye” (Yn 10,10).
Twifurije Nyiricyubahiro Cardinal isabukuru nziza kandi tumusezeranya isengesho n’ubufatanye nka Arkiyepiskopi wa Kigali unakiyobora gihe Diyosezi ya Kibungo.
Reba uko byari bimeze i Kibungo
Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI