Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 25 Nyakanga 2021, Icyumweru cya 17 gisanzwe B

Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 25 Nyakanga 2021, Icyumweru cya 17 gisanzwe B

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami                     2 Bami 4, 42-44

Muri iyo minsi, mu gihugu hose hari harateye inzara, nuko 42haza umuntu aturutse i Behali-Shalisha, azanira Elisha umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!» 43Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!» 44Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI                                          Zab 145 (144), 10-11, 15-16, 17-18

Inyik/ Nyagasani, ubumbura ikiganza cyawe,

           maze twese ukaduhaza ibyiza.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi           Ef 4, 1-6

Bavandimwe, 1ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: 2nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, 3kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. 4Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. 5Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; 6n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI               Lk 7, 16

Alleluya, Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,

kandi Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani    Yh 6, 1-15

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. 2Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. 3Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje. 5Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» 6Ibyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» 8Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati 9«Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» 10Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. 11Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.» 13Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki byashigajwe n’abari bariye. 14Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» 15Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

KUZIRIKANA

Tubeho nk’ikoraniro, dusangirire ku meza amwe, dusangire byose kandi twubahane

Mu gihe cy’inzara, Umuhanuzi Elisha yatuwe n’umuntu ibiryo by’umuganura, kubera ko nyine ari umuhanuzi. Nyamara Elisha yanze gufungura wenyine, ashaka gusangira n’abandi. Uwo muntu wamutuye asa n’ubyangira, kuko yabonaga iryo funguro ritahaza bose. Elisha yamumaze ubwoba, aramubwira ati: «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!” . Kandi koko ni ko byagenze. Yezu na we yashatse kugaburira abantu yigishaga. Intumwa ze Filipo na Andreya bamugaragarije ko abo bantu ari benshi, ndetse ko n’imigati itanu n’amafi abiri byari bifitwe n’agahungu kari aho, ntacyo bymarira abantu. Ni nk’aho bakabwiye Yezu bati “ahubwo basezerere twirire, kuko gusangira na bo bitashoboka. Ntabwo twakwijuta, kwaba kurigata. Gusangira ntibishoboka”. Dukunze natwe gutekereza mu buryo nk’ubu. Yezu we ariko ntabwo ari uko abyumva. Yasabye bose kwicara bagatuza. Uko gutuza umuntu yakugereranya no kubanza kugira amahoro mu mutima, abantu bakabanza guca umuco w’ubusambo no kwikubira. Babikoze, Yezu na we yakoze igitangaza kandi babasha kucyakira, bose bararya, bamererwa neza kandi barasigaza. Muri iki gitangaza, turabona ko ikibazo kiri ku isi atari ubuke bw’ibitunga abantu. Imana yaduhaye ibihagije kugira ngo buri wese abeho neza, afungure, abone icyo yambara, yivuze, n’ibindi byose umuntu akenera kugira ngo abeho neza. Ikibazo kiri ku isi, iyo urebye neza usanga ari ubusambo no kwikubira. Ibyo kandi bihera mu ngo, mu miryango yacu migari, mu ma Quartiers (kugeza n’aho inkunga zihabwa abashonji umuntu umwe cyangwa babiri bumva bazikubira), mu bantu bakora muri Service imwe, aho umuntu yumva yahembwa ibya mirenge abo bakorana bahabwa umushahara w’urusenda, akabyishimira cyangwa akumva ntacyo bimubwiye. Ibyo biragenda bikagera no mu mibanire y’ibihugu ku isi. Ni icyaha gikomeye. Muntu yibagirwa ko kubaho neza wenyine bidatanga amahoro, kuko ahora yikanga bamwibye cyangwa bamwishe. Dusangiye, ni bwo twanezerwa nyabyo, ibyo gusangira ntibibuze. Kimwe no kwa Elisha, Yezu amaze gukora igitangaza yabigaragaje asaba ko bakusanyiriza hamwe ibyasigaye, maze byuzura inkangara cumi n’ebyiri. Uwo mubare ungana n’imiryango 12 ya Israheli. Bishatse kwerekana ko abantu bashakiye hamwe ibibabeshaho, mu burenganzira bumwe, mu bwubahane hagati yabo bujyana no kubaha ibyaremwe wa mugani wa Papa Fransisiko, ntacyo babura cyo kubabeshaho, ari uyu munsi n’ejo hazaza. Bapfa gukundana, bakagira umutima umwe, bakoroshya, bakagira ituze mu mutima, ituze rihosha intambara zo kwikunda, nk’uko Pawulo Mutagatifu asa n’ubiduciramo amarenga mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi. Kubera ko Nyagasani ari umwe, ukwemera, batisimu bikaba bimwe imwe; n’Imana na yo ikaba imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose, dukoresheje amagambo bwite ya Pawulo, natwe ni uko tugomba kubaho. Yezu kandi igihe asabye ko bakusanya ibyasigaye, yagira ngo anahamagarire abantu kutangiza ibyagirira abandi akamaro. Muri yi si hari abagira umuco mubi wo gupfusha ubusa ibintu, bakajugunya ibyo basigaje, ntibatekereze utagira na mba. Yezu aradusba gucika ku ngeso mbi nk’izo.

Gusangira kandi bijyana no kwita ku bindi bitari amafunguro n’imitungo. Twavuga nk’icyubahiro. Abantu bagomba kubahana, umuto akubaha umukuru, n’umukuru ntasuzugure umuto. Iyo witwa Boss, Papa cyangwa Mama, Umuyobozi cangwa runaka, Umuherwe n’ibindi, ni uko hari ababikwita, batabikoze  cyangwa badahari, wabyitwa nande?! Waba umaze iki? Iyo witegereje neza, usanga icyo uri cyo ukigirwa n’abandi. Ubaha n’abo ushinzwe, ubaha n’abato, kubera urukundo ugomba kubagirira. Nanone kandi kuko bagufitiye runini.

Igitangaza Yezu yakoze cyo gutubura imigati n’amafi kiragenura kandi  Ukaristiya ntagatifu yaje kurema hanyuma. Ukaristiya, aha ndavuga Missa, tuyihuriramo twese abemeye ubutumire bwa Nyagasani, ntawe uhezwa, yewe n’uwo tudahuje ukwemera iyo ayijemo ntawe umusohora, apfa kuyubaha gusa. Abiteguye neza, dukikiza ameza, tugahazwa Yezu Kristu umwe, tukaba umwe, tugakomezwa na we ngo tujye gukora ibituma tuba umwe mu rukundo, ari na ko tuba urugero rwiza mu bandi. Ukaristiya kandi ni isoko idakama, isoko tuvomaho ingabire zidutera gukora ibyiza bituma tubana neza, mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

AMEN

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

 

 

 

Leave a Reply