Itangwa ry’ubupadri n’ubudiyakoni, ku wa 24 Nyakanga 2021, muri Paruwasi ya Munyana

Itangwa ry’ubupadri n’ubudiyakoni, ku wa 24 Nyakanga 2021, muri Paruwasi ya Munyana

Ku wa gatandatu taliki 25 Nyakanga 2021, muri kiliziya ya Paruwasi ya Munyana ya Arkidiyosezi ya Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yahaye ubudiyakoni abafratri bane,  na ho abadiyakoni na bo bane bahabwa ubupadri.

Ni mu gitambo cya Missa cyatangiye i saa yine z’amanywa, cyari kitabiriwe n’abapadri bagera muri 33, abihayimana baringaniye n’abalayiki bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Déogratias NZAMWITA.

Bwana Déogratias NZAMWITA. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Ahereye ku masomo ya missa, Nyiricyubahiro Cardinal yavuze ko umusaserdoti ari impano y’Imana, irenze muntu, uhamagariwe ubwo butumwa bikamusaba kwitanga, akemera kubera Imana ijwi n’amaboko. Ubutumwa butera ubwoba nk’uko Yeremiya abugaragaza igihe ahamagawe n’Imana, nyamara  yo ikabumumara imuhishurira ko itibeshye imuhitamo, kuko yari imuzi itaranamuremera mu nda ya nyina.

Yasabye abagiye guhabwa ubupadri guhora bunze ubumwe na Kristu, nk’uko ishami rizima ari iriba rifashe ku muzabibu. Nyiricyubahiro Cardinal yibukije ko umusaserdoti atorwa mu bantu, akaba na we ashobora kubumva mu ntege nke zabo, akaba cyane cyane umuhamya n’umugabuzi w’impuhwe z’Imana.

Itangwa ry’ubudiyakoni n’ubupadri ryakozwe mu byiciro ryabwo nk’uko bisanzwe bigenda:  Guhamagarwa kw’abagiye kubihabwa, Kwigishwa, Gusezerana, Kwiyambaza abatagatifu mu gihe ababihabwa baba barambaraye hasi n’Itangwa ry’ubudiyakoni n’ubupadri nyirizina.  Mu itangwa ry’ubudiyakoni nyirizina, Umwepiskopi avuga isengesho nyeguriramana, amaze kuramburira amaboko ku babuhabwa.

Abapadri bo barabanza bakaramburirwaho ibiganza n’abasaserdoti bose bari aho, ni ukuvuga Umwepiskopi n’abapadri, hanyuma na bo bakavugirwaho isengesho nyeguriramana, ari na ryo rikuru muri iki gikorwa gitagatifu. Abapadri bashyasha basigwa amavuta y’ubutore kandi bagahabwa Umugati na Divayi bazakoresha batura Igitanbo cya Missa.

Mbere y’uko Missa ihumuza, abafashe ijambo bose bashimiye Imana, bashimira abarezi n’ababyeyi bitaye kuri izi ntore. Padri mukuru yerekanye abasore n’inkumi cumi na batatu bashoje amasomo ya Bibiliya, maze Nyiricyubahiro Cardinal abaha za Certificats zibihamya. Uhagarariye ababyeyi b’abapadri bashyahsya, Bwana Adrien IREMAKWINSHI wanahimabazaga we n’umufasha we isabukuru y’imyaka 45 bamaze bahanye isakramentu ry’Ugushyingirwa, yabwiye Nyiricyubahiro Cardinal ati: “aba bana bacu tubeguriye Kiliziya namwe turababahaye, turabatanze”, ari na ko asaba abapadri bashyashya kuzakomera ku masezerano, bijyanye no kwirinda gutatira igihango bagiranye n’Imana.

Padri mushya uhagarariye bagenzi be, Padri Jean Baptiste NGIRUWONSANGA, na we yagaragaje ubushake bafite bwo kwitangira Imana na Kiliziya yayo. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yishimiye ubufatanye buranga Akarere ayoboye n’amaparuwasi agize Akarere k’ikenurabushyo ka BUKIZA-BUMBOGO Paruwasi Munyana iherereyemo, ahamagarira abakristu kuba intangarugero mu baturage bose ku rugamba rwo kurwanya COVID-19, basenga mbere ya byose kandi bubahiriza n’ingamba zindi ziba zashyizweho.

Umushyitsi mukuru, Nyiricyubahiro Cardinal, yashimiye ababyeyi bafashije abana babo mu rugendo rubageza ku ntambwe y’ubupadri, ari ko anagaragaza uruhare rw’ingo mu kurera abazaba abasaserdoti n’abihayimana muri rusange, kuko umuryango ari wo Kiliziya y’ibanze.

Musenyeri Casimir UWUMUKIZA igisonga cya Arikipisikopi wa Kigali nawe yari ahari.

Yasabye abapadri bashyashya gusenga buri munsi, buri wese abwira Imana ati: “nkomeza nkore ugushaka kwawe”. Yasabye ko iki gihe cya COVID-19 twakibyaza umusaruro; aho cyashatse kutubuza ibyishimo byo guhurira mu birori by’itangwa ry’ubupadri, twe tukabona ukuntu Imana ishaka ko tugira “ibyishimo bya roho”, byo kwakira iyo ngabire umuntu adatwawe n’iminsi mikuru gusa, isengesho akaba ari ryo rihabwa umwanya wa mbere kuko ari ryo ridufasha kubana na Kristu uduhagije. Ni Kristu utanga umunezero w’ukuri, wo musingi twubakiraho byose n’Ubususaserdoti burimo. Nyiricyubahiro Cardinal yahaye  abapadri bashashya impapuro zihamya ko bahawe ubusaserdoti, mu rwego rw’Ubupadri.

Abapadri bashyashya na Paruwasi bakomokamo

  1. Valens BIZIMANA                                         Ruli
  2. Samuel NDAYAMBAJE                                Rwankuba
  3. Théoneste HABIMANA                                 Kiziguro ya Byumba (ariko akaba ari umupadri wa Kigali)
  4. Jean Baptiste NGIRUWONSANGA              Munyana

Abadiyakoni bashyashya na Paruwasi bakomokamo

  1. Célestin GAKUBA                                        Kabuye
  2. Janvier NDAYISENGA                                 Ndera
  3. Thaddée NDAYISHIMIYE                            Ndera
  4. Richard NDIKUBWIMANA                           Rulindo
Sina Gérard na Madamu we nabo bari bari mubitabiriye uyu muhango wo gutanga ubupadiri

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *