Ubutumwa bwa Papa Fransisko ku munsi mpuzamahanga w’abuzukuruje n’abageze mu zabukuru wizihizwa ku ncuro ya mbere/2021

ICYICARO GIKURU CYA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI
UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA
W’ABUZUKURUJE N’ABAGEZE MU ZABUKURU WIZIHIZWA KU NCURO YA
MBERE/2021

« NDI KUMWE NAWE IMINSI YOSE »
Nyogokuru, sogokuru dukunda !

“Ndi kumwe nawe iminsi yose” (reba Mt 28,20)! Iri ni isezerano Yezu yagiriye abigishwa be mbere y’uko ajya mu ijuru. Ni na ryo abasubiriramo n’uyu munsi, sogokuru nawe nyogokuru nkunda.

“Ndi kumwe nawe iminsi yose” ni na yo magambo kandi nanjye, nk’Umwepiskopi wa Roma, ndetse ugeze mu za bukuru nkawe, nifuzaga kukugezaho kuri uyu munsi twizihizaho bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’abuzukuruje n’abageze mu zabukuru. Kiliziya y’isi yose ikuri hafi, nako reka mbivuge neza kuko nanjye ndimo, Kiliziya y’isi yose ituri hafi, ikwitayeho iragukunda kandi ntishaka kugusiga wenyine!

Ndabizi neza ko ubu butumwa bukugezeho mu gihe cy’amage, aho icyorezo cya covid-19 cyabaye nka serwakira itunguranye kandi ifite ubukana, ni ikigeragezo gikomeye cyashegeshe ubuzima bw’abatuye isi bose, maze cyagera ku bakuze nkatwe kikatwigirizaho nkana. Benshi muri twe bararwaye; abandi bahasize ubuzima cyangwa bapfushije abo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano; abandi bategetswe kuguma mu rugo igihe kirekire, bari mu bwigunge. Nyagasani azi neza ububabare bwose dufite muri iki gihe. Yiteguye guhoza abababajwe no gushyirwa ku ruhande.

Nyagasani We ntiyihunza ubwigunge bwacu bwaje kongererwa ubukana n’icyorezo cya covid-19. Hari amateka avuga ko na Mutagatifu Yowakimu, sekuru wa Yezu, yigeze guhezwa n’abaturanyi be kubera ko nta bana yari afite. Ubuzima bwe – cyo kimwe n’ubw’umugore we Ana – bwafatwaga nk’ubudafite umumaro. Nyamara Uhoraho yamwoherereje umumalayika ngo amuhoze. Maze igihe yari ahagaze ku marembo y’umujyi intimba imushengura umutima, umumalayika wa Nyagasani aramubonekera kugira ngo amubwire ati “Yowakimu, Yowakimu! Uhoraho yumvise isengesho ryawe rititiriza”.

(Iyi nkuru tuyisanga mu Ntangiriro y’ivanjili ya Yakobo itaremejwe ngo ijye muri Bibiliya). Muri kimwe mu bihangano bye bishushanyije cyamenyekanye cyane, umunyabugeni Giotto asa n’uwerekana ko ibi byabaye ari ninjoro, rimwe muri ya majoro menshi atarangwamo ibitotsi, amajoro yuzuyemo byinshi byibukwa, imihangayiko n’ibyifuzo, guhangayika no kwifuza, ya majoro bya bindi benshi muri twe twamenyereye. Burya no mu bihe bigoye, nko muri aya mezi y’icyorezo, Nyagasani akomeza kohereza abamalayika be kugira ngo badukomeze kandi batwibutse bati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose”.

Nyagasani arabikubwira, arabimbwira, arabitubwira twese! Ngicyo rero igisobanuro cy’uyu munsi nifuje ko twizihiza bwa mbere muri uyu mwaka, nyuma y’igihe kirekire cy’ubwigunge no kwijajara k’umubano mu bantu kukigenda biguruntege. Ndifuza ko buri mubyeyi w’undi mubyeyi, sogokuru na nyogokuru, buri muntu wese ugeze mu zabukuru, cyane cyane abatereranywe muri twe, yasurwa n’umumalayika!

Rimwe na rimwe, abo bamalayika bazaza mu ishusho y’abuzukuru bacu, ikindi gihe, baze basa n’abo mu muryango wacu, inshuti z’igihe cyose cyangwa abo twamenyanye muri ibi bihe bitoroshye. Muri iki gihe cy’icyorezo, twamenye akamaro k’urugwiro no gusurwa kuri buri wese muri twe. Ntimushobora kumva ukuntu mbabajwe nuko hakiri uturere tumwe na tumwe ubusabane butarashoboka! Nyagasani atwoherereza kandi intumwa ze abinyujije mu Ijambo ry’Imana agenera ubutaretsa ubuzima bwacu. Buri munsi, tugerageze dusome urupapuro rumwe rw’Ivanjili Ntagatifu, dusenge twifashishije Zaburi, dusome ibyanditswe n’abahanuzi! Tuzatungurwa n’ubudahemuka bwa Nyagasani.

Byongeye, Ibyanditswe bitagatifu bizadufasha gusobanukirwa n’icyo Nyagasani yiteze ku buzima bwacu muri iki gihe. Koko rero, buri saha y’umunsi no mu bihe byose by’ubuzima, Nyagasani ntahwema kohereza abakozi mu muzabibu we (reba Mt 20, 1-16). Nk’ubu nitanzeho urugero, nahamya ko natorewe kuba Umwepiskopi wa Roma mu gihe namaze kugera ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, numva nta kindi gishya nari ngishoboye gukora. Nyagasani rero aduhora hafi igihe cyose, mu butumire bushya, mu magambo mashya, ahora adukomeza. Nyagasani aduhora hafi.

Muzi neza ko Nyagasani ahoraho iteka kandi atigera na rimwe ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ntibibaho. Mu Ivanjili yanditswe na Matayo, Yezu abwira Intumwa, ati “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose.” (28, 19-20). Aya magambo ni twe abwirwa uyu munsi. Aradufasha kumva neza ko umuhamagaro wacu ari ukubungabunga imizi y’ubumuntu, ugushyikiriza ukwemera abakiri bato twatanze kubona izuba no kwita ku bana. Nimutege amatwi neza:

Mu kigero tugezemo, uyu munsi, umuhamagaro wacu ni uwuhe? Ni ukubungabunga imizi y’ubumuntu, ugushyikiriza ukwemera abakibyiruka no kwita ku bana. Rwose ibi ntimukabyibagirwe. Imyaka waba ufite iyo ari yo yose, waba ufite akazi cyangwa utagafite, waba warabaye incike cyangwa ugifite umuryango, waba waruzukuruje hakiri kare cyangwa byaratinze, waba wishoboye cyangwa ukeneye gusindagizwa, umenye ko ntawe uruhuka kubera izabukuru ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza no gutoza abuzukuru banyu imigenzo myiza nyobokamana. Ni ngwombwa gushyira nzira, ariko cyanae cyane umuntu akareka kwihugiraho kugira ngo abashe gutangira ikintu gishya.

Nawe rero ufite ubutumwa buvuguruye mu gihe cy’ingorabahizi mu mateka. Uzibaza uti « Ibi bishoboka bite? Imbaraga zanjye zigenda zikendera ndetse numva nta kintu gihambaye nashobora gukora? Nahindura nte imyitwarire kandi akamenyero karahindutse umurongo ngenderwaho w’imibereho yanjye? Nakwitangira nte abandusha ubukene mu gihe nanjye mpangayikishijwe cyane n’imibereho y’umuryango wanjye? Nakwagura nte icyerekezo cyanjye mu gihe ntagishoboye no kuva aho ntuye? Ese ubwigunge bwanjye ubwabwo ntibumaze kuba umutwaro uremereye cyane? » Ni bangahe muri mwe mwibaza muti « Ese kubaho njyenyine si umutwaro ukabije kuremera? » Nikodemu yabajije Yezu ubwe ikibazo nk’icyo ngicyo ati « Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? » (Yh 3, 4). Yezu yamusubije ati ibyo bishoboka, iyo umuntu akinguriye umutima we ububasha bwa Roho Mutagatifu, umwuka uhuha werekeza aho ushaka.

Roho Mutagatifu agera hose kandi akora ibyo ashaka ku bw’umudendezo afite. Nk’uko ndahwema kubisubiramo, ntituzava muri aya mage y’icyorezo cyugarije isi yose tukimeze uko twari tumeze mbere. Tuzagisohokamo twarahindutse beza bihebuje cyangwa se babi by’umwaku. Ndasaba Imana ngo ntibizabe ari ikindi gice gikakaye cy’amateka tuzaba twananiwe gukuramo amosomo! – dufite umutima unangiye –.

Ndasaba Imana ngo ntituzibagirwe ko hari abageze mu zabukuru bapfuye bazize kubura ibyuma bibongerera umwuka! […] Ndasaba Imana ngo iyo ntizabe impfabusa, ahubwo idufashe gutera intambwe igana mu buryo bushya bwo kubaho kandi tumenye bidasubirwaho ko dukeneranye kandi ko dufitanye umwenda, kugira ngo ubumuntu buvuke bundi bushya. (Enc. Fratelli tutti, n. 35). Ntawe ushobora kwikiza wenyine.

Twese turi abanyamyenda bamwe ku bandi. Twese turi abavandimwe. 3 Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Ibiro Bishinzwe Guhindura Inyandiko mu Zindi Ndimi Ni muri urwo rwego rero, nshaka kukubwira ko uruhare rwawe rukenewe kugira ngo twubake, mu buvandimwe no mu bucuti mbonezamubano, isi y’ejo hazaza tuzabanamo n’abana bacu ndetse n’abuzukuru bacu, igihe umuhengeri uzaba umaze guhosha. Twese tugomba “kugira uruhare rugaragara mu gusana no gufasha imibanire y’abantu yakomeretse?” (ibid, N. 77).

Mu nkingi zinyuranye zigomba gushyigikira iyi nyubako nshya, harimo eshatu washobora gutanga ubufasha butambutse ubw’undi muntu uwo ari we wese bugamije kuzishinga uko bikwiye. Izo nkingi eshatu ni: inzozi, kuzirikana no gusenga. Nyagasani uri kumwe natwe azaduha twese, ndetse n’abanyantegenke cyane baturimo, imbaraga zo gutangira inzira nshya, , abinyujije mu nzira z’inzozi, ukuzirikana n’isengesho. Umuhanuzi Yoweli yasezeranyije abayisiraheli ibi bikurikira: «abasaza banyu bazabonera mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe » (Jl 3, 1).

Ahazaza h’isi hashingiye kuri iri sezerano hagati y’abato n’abakuru. Ni nde warusha urubyiruko kumva no gushyira mu bikorwa inzozi z’abasaza? Ku by’ibyo, ni ngombwa gukomeza kurota: mu nzozi zacu z’ubutabera, z’amahoro, z’ubufatanye ni ho haganje ubushobozi bwatuma abato bacu berekwa bundi buhya, dushyize hamwe twese tugashobora kubaka ejo hazaza. Ni ingenzi ko nawe ubwawe ugaragaza ko bishoboka kudaheranwa n’iki kigeragezo ahubwo ukagisohokamo wivuguruye.

Kandi nzi neza ko atari cyo kigeragezo cyonyine uhuye nacyo kuko mu buzima bwawe wahuye n’ibindi byinshi kandi buri gihe ukabisohokamo gitwari. N’ubu rero, hera ku masomo y’ibyagukomereye ntibiguce intege, maze n’iki ugihigike kahave. Inzozi rero zifitanye isano ya bugufi no kwibuka. Iyo ntekereje ukuntu intambara ibabaza numva urubyiruko ruramutse rubibwiwe rushobora guhera aho rukumva agaciro k’amahoro.

Wowe wahuye n’ububabare bw’intambara, ni nawe ugomba kubibagezaho. Burya kwibuka ni inshingano nyakuri ya buri muntu wese ukuze kwibuka no kubwira abandi ibyo yibuka. Edith Bruck warokotse amahano ya jenoside yakorewe Abayahudi, yavuze ko“Nubwo umuntu yabasha kuboneshereza umutimanama umwe gusa, ibyo byaba bihagije kugira ngo imbaraga n’ububabare byo guhora hibukwa ibyabaye bitaba impfabusa. Yungamo ati “Kuri njye, kwibuka ni ukubaho”.

Ndazirikana ababyeyi b’abayeyi banje na bamwe muri mwe byabaye ngombwa ko bimuka, bakaba bazi neza ukuntu bigoye gusiga inzu yabo, nk’uko binakomeje kuba ku bantu benshi bagihunga none bashakisha ejo hazaza heza. Bamwe muri abo bantu bashobora kuba baturanye natwe kandi batwitayeho. Ibi turamutse tubizirikanye byadufasha kubaka isi yuje ubumuntu kandi yakira abandi. Erega, tutibutse, ntidushobora kubaka; udafite umusingi ntiwazigera wubaka inzu. Ntibishoboka! Kandi umusingi w’ubuzima ni ukwibuka. Hanyuma rero hakaza isengesho.

Nk’uko uwambanjirije muri izi nshingano yigeze kubivuga, ndavuga Papa Benedigito, umusaza w’intungane ukomeje gusengera no gukorera Kiliziya: « Isengesho ry’abageze mu zabukuru rishobora kurinda isi, rikaba ryanayifasha ndetse kurusha impirita y’ibikorwa by’abantu benshi ». Ayo magambo yayavuze mu w’2012 ahagana ku musozo w’ubutumwa bwe nka Papa. Ntako bisa! Isengesho ryanyu ni umutungo w’igiciro gihanitse.

Ni igihaha yaba Kiliziya cyangwa isi bidashobora kwitesha (reba Evangelii Gaudium, n. 262). By’umwihariko muri ibi bihe bigoye abatuye isi, mu gihe dukomeje kwambuka, turi mu bwato bumwe, inyanja y’umuhengeri w’icyorezo, ukwingigira isi na Kiliziya kwawe gufite agaciro gakomeye kuko gutuma buri wese yizera ko agiye kugera ku nkombe.

Nyogokuru na sogokuru dukunda, Mu gusoza ubu butumwa nabageneye, ndashaka kukurangira urugero rw’umuhire Charles de Foucauld (uzashyirwa mu rwego rw’abatagatifu vuba aha). Ni uwiyeguriyimana witarura isi akitagatifuriza mu butayu ho muri Alijeriya wahamije ibirindiro mu gitekerezo cye cyo « kumva ko buri muntu wese ari umuvandimwe we » (Enc. Fratelli tutti, n. 287). Amateka y’ubuzima bwe yerekana ukuntu bishoboka, kabone no mu bwigunge bwo mu butayu, gusabira abakene b’isi yose no kuba umuvandimwe wa buri wese utuye isi.

Ndasaba Nyagasani ngo aduhe kumwigana maze buri wese muri twe akingurire umutima we kumva imibabaro y’abakene no kubingingira. Ngaho rero buri wese muri twe natangire abwire abantu bose, cyane abakiri bato aya magambo ahumuriza twagejejweho uyu munsi, ati: “Ndi kumwe nawe iminsi yose”! Dufatane urunana tujye mbere kandi tube intwari. Nyagasani nabahe umugisha. Bikorewe i Roma, kuri Bazilika ya Mutagatifu Yohani w’i Laterani, ku wa 31 gicurasi 2021, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti

Papa Fransisko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *