Benshi barayifite mu nzu zabo, abandi kubera ikorana buhanga bayifite muri za telefoni zabo ndetse yewe no mu masaha abantu bambara ku kaboko irimo, na we uri mu modoka niwitegereza urasanga iyo ngengabihe irimo ndetse na handi bitewe nicyo umuntu akoresha kuko ibyo dukora byose bidusaba kubikora tugendeye ku gihe dufite.Umwaka w’amashuri, umwaka usanzwe (année civile), igihe cyihinga… Ibyo duteganya byose tubiteganya tugendeye ku mezi cumi na biri agize umwaka usanzwe. Iyo tuvuga nta yindi ni ingengabihe cyangwa iyo bita Kalendari, « Calendrier » « Calendar ». Iyi ngengabihe igabanyije mu mezi 12, atangirana n’ukwezi kwa mbere agasozanya n’ukwezi kwa cumi nabiri, ikagira ibyumweru 54 ndetse buri cyumweru kikagira iminsi 7 , itangira ku wa mbere ikarangira ku cyumweru. Ese waba uzi inkomoko yayo ? Ese waba uziko uko igabanyije mu mezi, ibyumweru ndetse n’iminsi atariko byahoze ? Ese waba uzi inkomoko yayo ?
Papa Geregwari wa XIII, niwe wemeje ingengabihe ikoreshwa henshi ubu izwi ku izina rya «Calendrier Grégorien », « Gregorian Calendar ». Tuvuze ikoreshwa henshi kuko hari abafite izindi bakoresha . Aha twavuga nk’Abayisilamu bafite iyabo, Abayahudi nabo nuko… Gusa abo bose ntibikuraho ko binjira mu mikoreshereze y’iyi ngengabihe ya Gregori wa XIII.
Geregori wa XIII ni umupapa wa 226 ku rutonde rwaba papa bayoboye Kiliziya kugeza kuri Papa Fransisiko uriho ubu. Yatorewe kuba Papa tariki ya 13 Gicurasi 1572. Yaje kwitaba Imana i Roma, tariki ya 10 Mata 1585. Yavukiye mu mujyi wa Bologne tariki ya 7 Mutarama 1502. Amazina ye yari Ugo Boncompagni. Yabaye umwepiskopi mu mwaka w’i 1558. Yakoranye bya hafi na Papa Piyo wa V. Mu mwaka 1572 yatorewe kuba Papa.
Muri rusange ingengabihe zose usanga zigenda zubakira kuri ibi bikurikira
–Ukwezi : Izi ni Ingengabihe zikurikiza imboneko z’ukwezi. Aha twavuga nk’ingengabihe ikoreshwa n’Abayisilamu bita mu gifaransa « Le calendrier hégirien ou calendrier islamique ». Aha babara bahereye ku mwaka wa 662. Umwaka Intumwa y’Imana Mahomet yaviriye mu mugi we akerekeza i Maka.
-Izuba : Izi ni ingengabihe zifite amatariki agaragaza aho isi igeze mukuzenguruka izuba. Aha niho dusanga ingengabihe ya Papa Geregori wa XIII. Aha twavuga kandi ingengabihe ikoreshwa muri liturujiya nabo muri Kiliziya y’Aba kopte baba Orthodoxe baba mu misiri ndetse no muri Etiyopiya. Aha twavuga kandi n’ingengabihe yiswe Calendrier Julien yakoreshwaga muri Roma yakera, yazanywe na Jules César mu mwaka wa 46 mbere ya Yezu.

Uko isi izenguruka izuba ni nako yizengurukaho ubwaho. Incuro imwe yuzuye isi yizengurukaho ingana n’umunsi umwe
Hari ndetse n’ingengabihe zibihuza byombi yaba imboneko z’ukwezi ndetse n’imboneko z’izuba. Aha twavuga nk’ingengabihe ikoreshwa naba budiste « Calendrier bouddhiste » Iyi ni ingengabihe ikoreshwa mu gice cy’Aziya y’Amajyepfo mu burasirazuba. Aha twavuga nko mu gihugu cya Tayilande, Kamboji , Sirilanka n’ahandi. Umwaka wa Calendrier Bouddiste watangiye mu mwaka wa 543 mbere ya Yezu. Aha ku ngengabihe zibifatanya byombi ntitwakibagirwa kuvuga kandi n’ingengabihe ya Kiyahudi (Calendrier Hébraïque). Iyi ngengabihe imyaka yayo ikurikiza imboneko z’izuba, naho amezi agakurikiza imboneko z’ukwezi. Ibyumweru byayo bigira iminsi irindwi, itangira ku cyumweru ikarangira ku wa gatandatu k’umunsi w’Isabato. Intangiriro y’umwaka wayo ugendera ku ntangiriro y’iremwa ry’ibiriho dusanga mu gitabo cy’intangiriro (Bereshit= Mu ntangiriro=Au commencement). Abahanga batubwira ko iyo ngenga bihe itangirana n’umwaka -3761 ukurikije iyo ubu dukoresha ni ukuvuga Calendrier Gregorien.

Amezi ya Kiyahudi
Tugarutse ku ngengabihe ya Geregori wa XIII, reka tubanze tubabwire ko mbere yayo hari izayibanjirije. Aha twavuga nk’ingengabihe y’Abaromani (Calendrier Romain). Ikaba ihuriza hamwe ingengabihe zose zagiye zikoreshwa n’Abaromani kugeza ku gihe Jules Cesar ashyizeho iyamwitiriwe mu mwaka wa 45 mbere ya Yezu. Imyaka muri iyo ngenga bihe yabarwaga bahereye ku mwaka umujyi washingiwe. Mu kilatini bakabyandika mu nyuguti ya AUC bivuga « Ab Urbe Condita » (à partir de la fondation de la ville). Ni ukuvuga ko nko mu mujyi wa Roma baheraga mu mwaka wa 753 (21 Mata 753 av.JC) mbere ya Yezu babara kuko ariho umujyi washingiwe. Iyi ngenga bihe yabanje kugira umwaka umara amezi 10 , ukagira iminsi 304, ugatangira mu kwezi kwa gatatu ukarangira mu kwezi kwa 12. Aha hari mu gihe cya Romulus washinze uyu mujyi. Nyuma mu gihe cy’umwami Pompilius ingengabihe yaje kugera ku mezi 12, afite iminsi 354 cyangwa 355 Ni ukuvuga ko hongereweho iminsi 50 kungenga bihe yari isanzweho, bituma hiyongeraho ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri. Amezi yo kuri iyi ngengabihe usibye ukwezi kwa kabiri, andi yose yarafite iminsi y ‘igiharwe (31 cyangwa 29). Gusa nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri hiyongeragamo ukwezi kwa 13 kwagiraga iminsi 22 cyangwa 23 (mois intercalaire, mensis intercalaris). Gusa iyi ngengabihe abahanga batubwira ko nayo yaba yaragendeye ku ngengabihe yaba Gereki aho buri mujyi wabaga ufite uburyo ugenderaho mukubara ibihe. Mu gihe cya Jules César, byashyizwe ku murongo umwaka ukagira amezi 12, agiye afite iminsi 30 cyangwa 31 usibye ukwezi kwa kabiri (28 cg 29).

Jules Cesar witiriwe ingengabihe yashyizeho

Amezi 10 yaragize ingengabihe y’Abaromani mbere y’umwaka wa 45 mbere ya Yezu
Kugeza mu mwaka wa 450 mbere ya Yezu, umwaka wagiraga iminsi 355 kuko Abaromani bahaga ukwezi kwa mbere iminsi 29.
Kuva mu mwaka 45 mbere ya Yezu, Jules César wayoboye Roma kuva muri 59-44 mbere ya Yezu. yakuyeho ya minsi yatumaga habaho ukwezi kwa 13 nyuma ya buri myaka ibiri. Ndetse yongera umunsi umwe ku minsi yari igize ukwezi kwa cyenda nuko ashyiraho ingengabihe yamwitiriwe yiswe Calendrien Julien.
Iyi ngengabihe ya Jules César yakomeje gukoreshwa kugeza mu mwaka 1582, ubwo Papa Gregoire XIII yashyiragaho indi ngengabihe nshya yamwitiriwe « Calendrien Grégorien »(Ingengabihe ya Geregori XIII), binyuze mu nyandiko yasohowe na Papa ku izina rya Inter gravissimas yo ku wa 24 Gashyantare 1582.
Papa Geregori yashyizeho iyi ngengabihe nshya kubera impamvu zikurikira :
- Yifuzaga guhuza ingengabihe n’imboneko z’ukwezi. Amatariki agahura n’igihe isi imara izenguruka izuba.
- Yifuzaga kubona uko bazajya babara itariki yo guhimbazaho umunsi mukuru wa Pasika hakurikijwe amabwiriza y’inama nkuru ya Nicee I yabaye mu mwaka wa 325. Aha niho baje kugendera kumyaka bise « année bissextile » ni ukuvuga imyaka igabanyika na 4. Iyo myaka usanga igira iminsi 366 aho kuba 365. Umunsi wiyongeraho ni uwo ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa 2 kuko ubundi kugira 28 mu ngengabihe ya Papa Geregori wa XIII. Nuko nyuma ya buri myaka ine kugirango umwaka wongere kugira iminsi 366 bagenda bongeraho umunsi 1.
Iyi ngengabihe ya Geregori wa XIII isa cyane n’ingengabihe ya Jules César, gusa yo kubara imyaka bihere ku mwaka wa Nyagasani “Anno Domini” ni ukuvuga babara bahereye nyuma ya Yezu Kristu (AD) (Après Jésus-Christ). Iyi ngengabihe igabanyije mu mezi 12, icyo gihe kikitwa umwaka. Ayo mezi yose ntabwo anganya iminsi. Igihe cy’iminsi irindwi cyitwa icyumweru. Igihe cy’iminsi 28, 29, 30, 31 kitwa ukwezi.
Papa Geregori rero nkuko twabivuze yitabye Imana tariki ya 10 Mata 1585. Kugeza uyu munsi ingengabihe ye niyo ikigenderwaho mu bice byinshi by’isi.
Nyamara rero mu mateka ntitwareka kuvuga ko bamwe bemeza ko ingengabihe yakoreshwaga muri Misiri ya Cyera ariyo ngengabihe ya mbere mu mateka y’isi kuko bavugako yabayeho mu ntangiriro z’ikinyagihumbi cya kabiri mbere ya Yezu. Iyo ngengabihe yari ishingiye ku cyerekezo cy’umugezi wa Nil kuko byabafashaga gutunganya imirimo yabo y’ubuhinzi yagengwaga cyane n’uwo mugezi wa Nil.
Umwanditsi
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali