Karol Józef Wojtyla yavukiye i Wadowice (soma Vadovice) mu gihugu cya Polonye tariki ya 18 Gicurasi 1920. Ababyeyi be ni Karol Wojtyła (wavutse mu 1879), akaba yari umusirikare ; naho nyina akitwa Emilia Kaczorowska. Karol Józef Wojtyla avuka mu muryango w’abana batatu : Edmund Antoni ( wavutse mu 1906), Olga Maria witabye Imana akivuka mu 1914 ndetse na Karol Józef wavutse mu 1920. Nyina wa Karol JózeWojtyla yaje gupfa 1929, Karol Józef Wojtyla afite imyaka 9 gusa. Karol Józef Wojtyla yahawe ubupadiri ku munsi mukuru w’abatagatifu bose, tariki ya 1 Ugushyingo 1946 afite imyaka 26. Tariki ya 30 Ukuboza 1963, Papa Pawulo wa VI yamutoreye kuba Arkiyepiskopi wa Cracovie, atangira imirimo tariki ya 13 Mutarama 1964. Papa Pawulo wa VI yamutoreye kujya mu rwego rw’abakaridinali tariki ya 26 Kamena 1967, ku myaka 47. Karidinali Karol Józef Wojtyla yatorewe kuba Papa tariki ya 16 Ukwakira 1978, afata izina rya Yohani Pawulo wa II.

Tariki ya 22 Ukwakira 1978 muri missa ye ya mbere abaye Papa, Yohani Pawulo wa II yatanze inyigisho igira iti : « Mwigira ubwoba! Nimufungure, Nimufungurire Kristu imiryango yose… »
Papa Yohani Pawulo wa II, Ni umwe mu ba Papa bayoboye Kiliziya Gatolika imyaka myinshi (1978-2005=imyaka 26 n’iminsi 168). Papa Yohani Pawulo wa II,ni umu Papa wakoze ku mitima ya benshi cyane cyane urubyiruko. Papa Yohani Pawulo wa II,yagaragaye nk’ intumwa y’impuhwe z’Imana, ndetse yanemeje ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana muri Kiliziya ku cyumweru gikurikira Pasika ndetse anashyira mutagatifu mama Fawustina, umunyamabanga w’Impuhwe z’Imana mu rwego rw’abatagatifu

Papa Yohani Pawulo wa Kabiri,yasigiye isi umurage ukubiye mu nyandiko zitandukanye yagiye ashyira hanze kuva abaye papa. Izo nyandiko ni izi zikurikira:
-Redemptor hominis (“Le Rédempteur de l’homme”). Inyandiko yavugaga kuri Yezu Kristu, Umucunguzi w’abantu,yo ku itariki 4 Werurwe 1979). Iyi nyandiko kandi isa niyateguraga Yubile yo mu 2000 y’Ukwigira umuntu kwa Jambo.
-Dives in misericordia (“Dieu riche en miséricorde”), yo ku wa 30 Ugushyingo 1980 ivuga ku mpuhwe z’Imana Data.
-Laborem exercens (“En travaillant”), yo ku wa 14 Nzeri 1981. Iyi nyandiko yagarukaga ku murimo wa muntu no ku burenganzira bw’umukozi
–Slavorum apostoli (“Apôtres des Slaves”), yagarukaga k’ubutumwa bw’Abatagatifu Cyrille et Méthode yo ku wa 2 Kamena 1985)
-”Dominum et vivificantem (“Il est Seigneur et il donne la vie”), yavugaga ku Ihame ry’ukwemera rya Roho Mutagatifu, Imana kandi utanga ubuzima yo ku wa 18 Gicurasi 1986)
-Redemptoris Mater (“La Mère du Rédempteur”), ku Mubyeyi Bikira Mariya yo ku wa 25 Werurwe 1987)
-Sollicitudo rei socialis (“L’intérêt pour les choses sociales”), yavugaga ku mibanire y’abantu n’akamaro ko gushyira hamwe nk’igisubizo cy’ibibazo byugarije isi cyane cyane ubukene yo ku wa 30 Ukuboza 1987
-Redemptoris missio (“La mission du Rédempteur”), k’ubutumwa bwa Kiliziya bushingiye k’ubutumwa bwa Kristu yo ku wa 7 Ukuboza 1990.
-Centesimus annus (“La centième année”), yo ku itariki ya 1 Gicurasi 1991, yasohotse hahimbazwa imyaka 100 yari ishize hasohotse inyandiko Rerum novarun ya Papa Lewoni wa
-Veritatis splendor (“La splendeur de la vérité”), yo ku wa 6 Kanama 1993,yagarukaga kuri bimwe mu bibazo by’ingenzi ku nyigisho za Kiliziya zijyanye n’iyigisho ngenga myitwarire.
-Evangelium vitae (“L’Évangile de la vie”), ku gaciro k’ubuzima yo ku wa 25 Werurwe 1995.
-Ut unum sint (“Qu’ils soient un”), k’ubumwe bw’amadini yo ku wa 25 Gicurasi 1995.
-Fides et ratio (“La foi et la raison”), ku isano iri hagati y’ukwemera n’ubuhanga yo ku wa 14 Nzeri 1998.
-Ecclesia de Eucharistia (“L’Église vit de l’Eucharistie”), kuri Ukaristiya yo ku wa 17 Mata 2003.

Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali