Ni Sinodi yifujwe, itangizwa kandi isozwa na Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali KAMBANDA. Yabereye kuri Centre Saint Paul, ku wa 12/5/2022, kuva 8h30 kugeza 16h30. Yitabiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abalayiki bakorera mu nzego z’imirimo (Services) zo ku rwego rw’Arkidiyosezi : Econamat général, Archevéché, Caritas mu mashami yayo yose, Ubutabera n’Amahoro, Hôtel Sainte Famille, Centre Saint Paul, abanyamakuru 2 ba Television Pacis TV. Bose hamwe bari abantu 45.
Habanje igitambo cya misa cyafunguye sinodi saa mbili n’igice (8h30). Cyatuwe na Arkiyepikopi wa Kigali, akikijwe n’abapadiri Econome wa Diyosezi (Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU) ; Directeur wa Caritas (Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI) hamwe na Padiri André KIBANGUKA ushinzwe umushinga wo gutekereza ku ikenurabushyo ry’umujyi wa Kigali.

Arkiyepiskopi aturira abakozi ba Arkidiyosezi igitambo cya missa
Amasomo matagatifu ya liturijya y’uwo munsi niyo Arkiyepiskopi yashingiyeho inyigisho ye ashimangira ingingo zikurikira :
- Arkiyepiskopi yasabye ko habaho Sinodi y’abakozi igatangizwa n’igitambo cy’ukalistiya kuko ari cyo « soko y’imbaraga n’indunduro y’ibikorwa byacu ». Iyi Sinodi Papa yifuje ko ikorwa mu isengesho dusaba Roho mutagatifu ngo amurikire ibitekerezo by’abayikora ; maze bajye baterura kuvuga bayobowe na Roho Mutagatifu, babwirijwe nawe. N’imyanzuro bazayifate bagira bati : « byanogeye Roho Mutagatifu kimwe natwe… » (Intu 15,28). Ni bwo ibizava muri ibi biganiro bizafasha abayikoze na Kiliziya kurushaho KWIVUGURURA, KUGENDERA HAMWE, MU BUFATANYE N’UBUTUMWA. Ni nacyo Papa Fransisiko yatangaje ko iyi sinodi igamije.
- Amateka yacu bwite, ay’umuryango n’igihugu aduhishurira neza uruhare rw’Imana mu buzima bwacu: kuba ntawe uhitamo aho avukira, ubwoko bwe, icyo azaba, bitwereka ko Imana ari yo Mugenga w’amateka yacu, nitujye rero tuyarebana amaso y’ukwemera, tubone neza ko ari Yo iyayobora, iyagenga. Nibyo Pawulo atwereka (Intu 13,13-25) : yari umufarizayi utoteza bikomeye Kiliziya. Ariko aho ahindukiye, arereka abayahudi ukuntu ukuboko kw’Imana kuyobora amateka y’umuryango wayo. Yezu Kristu yaje kuduhishurira urukundo Imana iyoboresha amateka yacu. Buri wese ukora iyi sinodi narebe mu mateka ye, aya Kiliziya n’ay’igihugu cye, asome ibimenyetso by’ibihe biyarimo byerekana uruhare rw’Imana maze afate icyemezo cyo kwivugurura, ubwe, kugendera hamwe n’abandi no gufatanya nabo mu butumwa Yezu amuhamagarira gusohoza.
- Twese niturebere ku bwicishe bugufi bwa Yezu: Yemeye ubuzima bw’ubuhunzi, yarasuzuguwe, yishwe arenganyijwe bikomeye, abona kuzuka. Natwe nitube nka Yohani Batista twereke abandi Yezu « Ntama w’Imana » uje adusanga mu rukundo rwiyoroshya (Yh 13,16-20). Impano zacu, imbaraga zacu, ubukungu dufite, byose Imana yabiduhaye ngo bidufashe mu kwitangira abo idutumaho. Sinodi nidufashe kumva neza aho turi bo kandi burya « ijya kurisha ihera ku rugo» ! « Nk’abakozi b’Arkidiyosezi rero nimube koko ibikoresho Imana yifashisha ngo igere ku bayikeneye bose tuzashobora kwegera ».

Abakozi bitabiriye igitambo cya misa
Hatanzwe ibiganiro 2 byinjije abakoze sinodi mu biganiro byakorewe mu matsinda umunani (8), buri tsinda ritarengeje abantu 6.
Ikiganiro cya mbere cyatanzwe n’Arkiyepisikopi ubwe ku k’ugenderahamwe muri Kiliziya no mu nzego zayo : iz’ubuyobozi n’iz’imirimo » ; wanagaragarije abitabiriye iyi sinodi y’abakozi ibibazo bari buganireho, ababwira icyo bategerejweho : ko buri wese asubiza ibibazo mu bwisanzure, uko abyumva nk’umwana w’Imana ugamije kubaka no gukosora, hagamijwe kwivugurura mu miyoborere, imikorere n’imikoranire no mu bukristu muri rusange. Sinodi isobanura « gutega amatwi kugira ngo tugendere hamwe ». Sinodi ya Yezu yayikoranye n’abigishwa bajyaga i Emawusi : bari bihebye bisubiriye mu byabo, Yezu arabasanga baragendana, abatega amatwi, nawe bamutega amatwi, bamumenyera mu imanyura ry’umugati. Kiliziya kuva mu ntangiriro zayo ikora sinodi, n’ubwo hari igihe yaje kwibanda mu gukorera mu nzego zayo ikaba ari ho ifatira ibyemezo. Sinodi yongeye kubyutswa mu 1965 (Inama nkuru ya Vatikani ya II) maze kuva ubwo yongera kuba umuco. Papa Fransisko yasabye ko iyi sinodi ibaho hagamijwe gutega amatwi Roho mutagatifu uha urumuri rwe buri wese umworoheye ngo amukoreshe; maze ibitekerezo amuhaye bigatuma habaho gushyira hamwe no kubona urumuri muri ibi bibazo byugarije Kiliziya n’isi yacu. Iyi sinodi iraguka tukanatega amatwi abandi bo mu yandi madini, abatagisenga, emwe n’abatagira icyo bategereje kuri Kiliziya.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe na Padiri Martin UWAMUNGU, ukuriye komite ya Arkidiyosezi ya Kigali ishinzwe Sinodi ; afatanyije n’urugo rwa Bwana Sylvère MUCUNGURA na Madame Judith KAYITESI bari muri iyi komite, no muri Kominote ya Emmanuel. Basobanuriye abakozi iyi sinodi yatangiye muri 2021 ikazasozwa 2023 : impamvu, intego, icyo Kiliziya iyitegerejeho mu ikenurabushyo. Padiri Martin yahereye ku ncamake y’amateka ya sinodi muri Kiliziya kuva mu ntangiriro, ubwoko bwa sinodi zabayeho, izabaye mu Rwanda ; yerekana ukuntu zose zagiye zifasha Kiliziya kuganira ku bibazo byabaga biyugarije. Urugo rwa Silvère na Judith twagaragaje icyo Kiliziya itegereje kuri iyi sinodi bifashishije ibibazo byaturutse i Roma biganirwaho mu matsinda ku isi hose, ariko amatsinda yihariye akaba yabyiyerekezaho nk’uko iri ry’abakozi b’Arkidiyosezi bari bagiye kubikora.

Padiri Jean de Dieu Uwamungu ashimira Arkiyepiskopi wagennye sinodi y’abakozi

Abakozi bahabwa inyigisho zijyanye na Sinodi

Abatanze ibiganiro
Hakurikiyeho ibiganiro byo mu matsinda byashojwe no guhuriza hamwe. Ibibazo baganiriyeho byari bikubiye mu ngingo 6 zatumye bagaragaza :
- Uko babona Kiliziya ; niba biyumva mu bayigize ;
- Uko biyumva nk’abakozi wa Kiliziya mu ruhando rw’abandi bakristu bayo ndetse no mu rw’abakozi bo mu zindi nzego nzego z’imirimo ;
- Niba babona Kiliziya iha agaciro umurimo wabo; niba ibatega amatwi nabo bayitega amatwi; niba bishimira uko ibafata ;
- Uko babona bakirwa n’abo bafatanyije ubutumwa, abapadiri, bagenzi babo bakorana, abo baanga mu butumwa bakora cyangwa abagenerwabikorwa b’umurimo wabo ; uko babona bakwakira kandi bababfata ; nabo uko babafata.
- Niba hari aho hahezwa cyangwa bo biheza muri Kiliziya cyangwa abo babona Kiliziya yaba iheza cyangwa bayihezamo.
Ibi biganiro byakozwe mu bwisanzure bw’abana b’Imana bagamije gukosora ibitagenda neza, kubaka, kurushaho kugendera hamwe no gufashanya mu butumwa basangiye.
Ntitwasoza tutibukije ko iyi gahunda ya sinodi yabanjirijwe n’umuhango wo guha amagare abashinzwe ubwigishwa muri za paruwasi zose zigize Arkidiyosezi ya Kigali. Uyu muhango wayobowe n’Arkiyepiskopi wa Kigali afatanyije na padiri Uwamungu Jean de Dieu.

Abakateshitse bahawe amagare azabafasha mu butumwa bwabo

Abihayimana bakora umurimo w’ubwigishwa nabo bahawe amagare
Umwanditsi
Arcade Twungubumwe
Amafoto
Jean Claude Tuyisenge