Kuwa gatandatu tariki ya 27/11/2021 Curia Kacyiru yaragijwe Umwamikazi wa Carmel yizihije mu rwego rwa Paruwasi Yubile y’imyaka ijana (100) Legio Maria imaze ishinzwe.
Ku rwego rwa Concilium Legionis iyi Yubile yizihirijwe i Dublin ku ya 3/9/2021. Ku rwego rwa Senatus ya Kigali, misa yo kwizihiza iyi Yubile yabereye muri kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis ku ya 23/10/2021, isomwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Ku rwego rwa Curia Kacyiru ikorera mu mbibi za Paruwasi Kacyiru/Kagugu iyi Yubile y’imyaka ijana yizihirijwe ku Kagugu, mu gihe Curia Kacyiru yo yari mw’isabukuru y’imyaka 34 imaze ishinzwe, kuko yashinzwe na Senatus ku italiki ya 26 /6 /1989.
Ibarura rya mbere gato ya Covid-19 ryerekanye ko Curia Kacyiru ifite abalegio 601 bari bahagaze batya:
- Abarengeje imyaka 18: 421
- Urubyiruko (amashuri yisumbuye/Fawe Girls’ School) :59
- Abana bato batari mu mashuri yisumbuye :121
Nyuma y’igitambo cya Misa cyatuwe na Padri mukuru hatanzwe ubutumwa bwa Senatus bwerekeranye n’iyi Yubile. Umuyobozi wa roho Uwamungu Martin, Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru/Kagugu n’umukuru wa Curia bashishikarije abalegio cyane cyane abakuru b’amapraesidia uko ari 22 kwigira hamwe n’imboni za Legio muri buri santrali ukuntu ubutumwa bwakongera bugakorwa, bugahera ku kubyutsa abalegio n’abakristu baguye dore ko Covid-19 yahinyuje intwali nyinshi,
Mu gusoza abalegio basabwe kuzagira uruhare rugaragara muri Sinodi yatangiye haba mu matsinda yabo no mu miryango remezo babarizwamo, basabwe kandi guhora bihatira kuba urumuri n’umunyu w’isi.
Yanditswe na Augustin Hategeka, Prezida wa Curia Kacyiru
Amafoto afatwa na Mme Léonille Tuyisingize
Indi nkuru wasoma bijyanye :Legio Mariae muri Paruwasi ya Rutongo mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 100 -Amafoto