Inama ya Vatikani ya kabiri yibukije ko Kiliziya mu butumwa yahawe na Nyagasani Yezu wayishinze bwo kwamamaza mu biremwa byose Inkuru Nziza y’Umukiro no guhuriza ibyaremwe byose muri Kristu, Kiliziya yita ku buzima bwa muntu mu mpande zabwo zose. Niyo mpamvu ifite uruhare rukomeye mu kubaka uburezi bufite ireme ndetse no kugena umurongo ngenderwaho mu burezi (Reba inyandiko ya Vatikani ya II ku burezi (Iriburiro)“GRAVISSIMUM EDUCATIONIS”)
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, Abapadiri 9 ba Arkidiyosezi ya Kigali bashoje amasomo yabo mu ishami ry’uburezi. Ni mu muhango wabereye muri Kigali ARENA. Aba bose bize mu Kaminuza ya Kigali (University of Kigali). Abo ni aba bakurikira:
- Padiri BAGANINEZA Fidèle
- Padiri BIZUMUREMYI Jean Bosco
3.Padiri DUSABIMANA Faustin
- Padiri MANIRAFASHA Augustin
- Padiri NDAGIJIMANA Alexis
- Padiri NDANGAMYAMBI Victor
- Padiri NSABIREMA Egide
- Padiri NTACOGORA Jean Marie Vianney
- Padiri NZAYISENGA Polycarpe.
Hagendewe ku ibarura ryakozwe mu mwaka w’i 2020, muri Arkidiyosezi ya Kigali hari amashuri gatolika 84 abanza, 63 yisumbuye na Kaminuza 3.
Twibutse ko benshi muri aba bapadiri bashoje amasomo yabo basanzwe bayobora bimwe mu bigo by’amashuri bya Kiliziya ndetse n’ibyo Kiliziya ifatanyije na Leta. Ubumenyi bahawe buzabafasha kurushaho kunoza no kurangiza neza ubutumwa bakoraga mu gutanga uburezi bufite ireme koko.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali