Legio Mariae muri Paruwasi ya Rutongo mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 100 -Amafoto

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo, “Legio Mariae”, Curia yo muri Paruwasi Mwamikazi ugira ibambe/ Rutongo yahimbaje Yubile y’imyaka 100 “Legio Mariae” ivutse. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Emmanuel SEBAHIRE, Umuyobozi Wa Roho wa ‘Legio Mariae” ku rwego rw’Igihugu. Hari kandi na padiri Léonidas TUYISENGE, Umuyobozi wa roho wa “Legio Mariae” ku rwego rw’Arkidiyosezi. Hari kandi na padiri BANAMWANA Phocas, Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali. Hari kandi na padiri Emmanuel TUYISHIMIRE, Ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Ruli. Hari kandi na padiri BIGIRIMANA Jean Claude, Umuyobozi wa roho wa “Legio Mariae” muri paruwasi ya Rutongo.

Muri paruwasi ya Rutongo Legio Mariae yatangiye tariki ya 8/6/1992. Ariko muri rusange Abalejiyo batangiye gukorera muri Paruwasi ya Rutongo mu 1989. Curia ya Paruwasi ya Rutongo yahawe izina rya “Bikira Mariya Utuma twishima”. Ihabwa izina na MUTABARUKA Désire  ari kumwe na Madamu KABERUKA  Agnès, bari batumwe na Senatus ya Kigali. Padiri  Omoniye wa mbere wa Curia ya Rutongo yabaye padiri Gakirage Jean Damascène. Muri make Legio Mariae muri paruwasi ya Rutongo imaze imyaka 29 ihawe igisingizo(yiswe izina Bikira Mariya Utuma Twishima).

Ubu umukuru wa “Curia” muri Paruwasi ya Rutongo ni Jean Damascène NGENDAHIMANA, watangiye ubutumwa muri 2018 asimbuye uwitwa Théogène NZEYIMANA. “Curia” ya Paruwasi ya Rutongo igizwe na “presidia” 25.  Ubu Omoniye wa “Legio Mariae” muri paruwasi ya Rutongo ni Padiri Jean Claude BIGIRIMANA, ufatanya n’abandi basaseridoti bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Rutongo, barimo padiri mukuru wa paruwasi Rutongo Jean de Dieu NSHIMIYIMANA na padiri BIGIRIMANA Marius.

Padiri Omoniye wa “Legio Mariae” muri paruwasi ya Rutongo yashimiye Abalejiyo muri paruwasi ya Rutongo, ko bagaragaje ko ari ingabo za Mariya koko, cyane cyane muri iyi myaka ibiri ishize duhanganye n’icyorezo cya Covid-19. Ibyo babigaragaje baba hafi abasaseridoti ndetse na paruwasi yabo muri rusange. Bagaragaje koko, ko abakristu ari amaboko ya Kiliziya.

 

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

Amafoto: IT Jean Claude TUYISENGE / Archdiocese of Kigali

Leave a Reply