Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Ugushyingo 2021, ishuri rikuru rya Saint André/Nyamirambo ry’Arkidiyosezi gatolika ya Kigali ryahimbaje umutagatifu iryo shuri ryaragijwe “Mutagatifu Andereya intumwa”. Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Igitambo cya misa cyaturiwe muri kiliziya ya paruwasi Karoli Lwanga/Nyamirambo.
Muri iyi misa hari hatumiwemo n’abasaseridoti b’Arkidiyosezi ya Kigali biragije uwo mutagatifu: Musenyeri André HAVUGIMANA na padiri André KIBANGUKA, wanayoboye iri shuri igihe kirekire. Hari kandi na padiri Faustin NSHUBIJEHO, uheruka kuyobora iri shuri akaba yarasimbuwe na padiri Faustin DUSABIMANA. Ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Andereya byitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abari muri Komite y’ababyeyi barerera mu Ishuri rya Saint André.
Abafashe ijambo bose bashimiye abarezi ndetse n’abarererwa mu ishuri rya Saint André kumusaruro mwiza uva mubwitange bwa buri wese, bigaragazwa n’imitsindire myiza y’abana. Arkiyepiskopi yasabye ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ishuri gufatanya kubaka ireme ry’uburezi. Mu nyigisho ye yibukije ko uburezi n’uburere bigomba kujyana no kuzuzanya. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya umwanya wo kujya batega abana amatwi bakamenya ibibazo bafite kugira ngo bamenye uko babafasha.
Muri ibi birori kandi hahembwe abana baheruka kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Abahawe ibihembo bya mbere ni abaje mu banyeshuri icumi ba mnbere mu gihugu mu gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, Arkiyepiskopi yeretswe icyumba cyateguriwe kwigishirizamo ikoranabuhanga(Smart Class).Nyuma yanafashe umwanya aganira n’abarimu bigisha mu ishuri rikuru rya Saint-André, abashimira umurava n’umuhate bakorana umurimo wabo.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali