Arkidiyosezi ya Kigali yungutse umuryango mushya w’Abapadiri -Amafoto

Kuri icy’icyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse umuryango mushya w’abapadiri uzwi ku izina rya ” Vincentian Congregation”. Uyu muryango w’Abapadiri wakiriwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Uyu muryango mushya uzatura muri Santrali ya Cyeru, imwe muri Santrali zigize paruwasi ya Nyamata Ibirori byo kwakira uyu muryango byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe n’Arkiyepiskopi, ari kumwe n’abapadiri bakuru b’uy’umuryango ku isi no mu Karere aribo:

  • Padiri John Kadanthikara: Umukuru w’Umuryango ku isi
  • Padiri Joseph Srambickal: Umuyobozi w’Umuryango mu ntara ya Marymatha
  • Padiri Biju George : Umuyobozi w’Umuryango mu Karere k’Ibiyaga bigari
  • Padiri Joseph Edattu, Umuyobozi w’urugo rw’Umuryango mu Bwongereza

Muri uyu muhango hari kandi na Padiri Francois NSANZABACU, Intumwa y’Umwepiskopi mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera akaba na padiri Mukuru wa paruwasi ya Nyamata. Hari kandi n’abandi b’apadiri bakorere ubutumwa mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera.

Hari kandi n’ababikira baturutse mu miryango inyuranye no mu Bihugu binyuranye.Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, bari bahagarariwe na bwana David MUGIRANEZA, waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera utabashije kuboneka.

Bwana David MUGIRANEZA, waje ahagarariye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ashyikirizwa Impano

 

Ibirori byo kwakira uyu muryango mushya w’abapadiri byaranzwe kandi no guha umugisha urugo ruzaturwamo n’abapadiri ndetse na Chapelle izajya yifashishwa mu isengesho ryo gushengerera rihoraho. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, yatashye kandi ikibanza cyizubakwamo inzu zigenewe kwakira abantu bazajya baza kwihererana n’Imana.

Twibutse ko uyu muryango w’Abapadiri wita cyane kugufasha abantu mu bijyanye no gukira ibikomere, ubujyanama  bwa roho, no gufasha abantu kwihererana n’Imana.

Arkiyepiskopi mu nyigisho ye yasabye ko aha hantu hazaba uburuhukiro bw’abarushye n’abaremererwe n’imitwaro y’ubuzima ndetse hakaba ahantu abakristu bazajya bahurira na Yezu.

Abagize inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera nabo bari bitabiriye uyu muhango

Abakristu bishimiye iyi centere igiye kubakwa hano ku Cyeru
Arkiyepiskopi mu nyigisho ye yasabye ko aha hantu hazaba uburuhukiro bw’abarushye n’abaremererwe n’imitwaro y’ubuzima ndetse hakaba ahantu abakristu bazajya bahurira na Yezu.
Arkidiyosezi ya Kigali yungutse umuryango mushya w’abapadiri bazwi ku izina rya ” Vincentian Congregation”.
Padiri Francois NSANZABACU, Intumwa y’Umwepiskopi mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera akaba na padiri Mukuru wa paruwasi ya Nyamata.

Umwanditsi: Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

Amafoto:  Jean Claude TIYISENGE

Leave a Reply