Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16/05/2026, yahimbaje Yubile y’imyaka 50 (1976 – 2026) imaze ishinzwe ku rwego y’uburezi, no kwizihiza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi.
Igitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu kigo cya College Saint Andre, giherereye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA NYAMIRAMBO.
Insanganyamatsiko ya Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.
Insanganyamatsiko ihoraho y’Uburezi Gatolika igira iti “KILIZIYA GATOLIKA MU GUTANGA UBURERE BUHAMYE: Umwana ushoboye kandi ushobotse”.
Insanganyamatsiko y’umwaka w’uburezi 2025 – 2026 igira iti “NDERA NEZA NKURE NEZA NKORE NEZA”.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko nk’abakristu barebana amaso y’ukwemera uburezi, bigatuma babasha kurushaho kubona neza inshingano ikomeye Imana yabahaye mu burezi.
“Uburezi nk’abakristu tuburebana amaso y’ukwemera, tukarushaho kubona neza inshingano ikomeye Imana yaduhaye mu burezi. Niyo mpamvu kuva cyera abogezabutumwa ba mbere abamisiyoneri bagera mu RWANDA ndetse n’ahandi hose babanzaga gushinga Misiyoneri hamwe n’ishuri. Bakigisha Inkuru Nziza ariko bakajijura n’abantu”.
Yakomeje avuga ko muri iyi Yubile bafite byinshi bashimira Imana mu burezi muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Barashimira Imana mu burezi amashuri yubatse uburezi muri Arkidiyosezi ya KIGALI, bagashimira Imana abana bafite impano zinyuranye n’ubuhanga Imana yagiye ibaha, bagashimira Imana abarezi b’abahanga Imana yabahaye muri iyi myaka, bitangaga, bakabikorana urukundo rwa kibyeyi, ibi bikaba ari byo bakesha uburezi n’amaboko byubatse iyi Arkidiyosezi n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Yagarutse kandi ku rugero rwa Yezu n’umuryango mutagatifu w’i NAZARETI, avuga ko Yezu Kristu umwana w’Imana yigize umuntu avuka mu bantu, mu muryango mutagatifu w’i NAZARETI, araharererwa, akura ategurirwa ubutumwa. Avuga ko iyo babizirikanye, cyane cyane abanyeshuri, abana bwakwiye kujya bazirikana ko Yezu yabaye umwana nkabo, mu myaka yose bafite yayinyuzemo, bityo ko bakwiye kumwibonamo no kumusaba ngo ababere urugero.
Yasabye ababyeyi, abarezi kujya babonamo abana ishusho ya Yezu Kristu na we wanyuze muri icyo kigero. Yezu yemeye kurererwa mu rugo rutagatifu rw’i NAZARETI. Bikira Mariya na Yozefu baramurera nk’ababyeyi n’abarezi. Ibi, bagatuma bafatirwaho urugero rwiza rw’ababyeyi n’abarezi bareze umwana w’Imana (“La Pédagogie de la Sainte Famille”), urugero rwiza rw’uburezi.
Yezu Kristu yaje kubera abantu bose urugero rw’ubumuntu, urugero rw’umuntu wizihiye Imana kandi wizihiye n’abantu. Urugo rutagatifu rw’i NAZARETI narwo rukaba urugero rwiza rw’uburezi Gatolika. Batanga urugero rw’urukundo n’ubwitange, urugero rwo gutega amatwi abana, no kubaha umwanya babonamo abana b’Imana, abibutsa ko nabo bafite ubutumwa bwo kurerera Imana.
Agaruka ku Ivangile igaruka ku gihe Bikira Mariya na Yozefu baburaga umwana Yezu, Cardinal KAMBANDA yasobanuye ko nyuma yaho umwana Yezu abuze, igihe bamubonye barishimye cyane, ndetse baramubaza bati watugenje ute? Uzi ukuntu waduhangayikishije? ariko bamutega amatwi ngo bumve impamvu, arabasubiza ati mwanshakiraga iki? Ariko abasubiza ikibazo gitangaje ati “Muyobewe ko ngomba kuba mu nzu ya Data? Muyobewe ko ngomba kuba ndi mu mirimo ya Data? Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Ariko Bikira Mariya akomeza ku bibika mu mutima we no kubizirikana.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, aha yasabye ababyeyi n’abarezi kwihatira gufata umwanya bagatega amatwi abana, kugira ngo bamenye neza umugambi Imana ibafiteho, kugira ngo hato badatesha agaciro umugambi w’Imana.
“Babyeyi, barezi gutega umwana amatwi no ku mwumva ni ingingo ikomeye igize uburezi mu murongo w’uburezi Nyirubutungane Papa Francisco yadusigiye, adusaba gutega amatwi abana. Ni ingingo ikomeye igize uburezi Gatolika. Babyeyi, barezi mujye mufata umwanya mutege amatwi abana. Iyo akoze ikintu gitandukanye n’icyo mwari mumwitezeho, umutege amatwi wumve impamvu, kugira ngo mubashe kugendera hamwe. Cyane cyane ko umwana Imana yamuremye mu ishusho ryayo. Kugira ngo tumumenye kandi tumwumve ni uko tumubona muri ya shusho y’Imana. Niyo mpamvu uburezi Gatolika, kandi n’uburezi nyakuri busaba kugira ukwemera”.
Yasobanuye ko mu Ivangili, igihe Yezu yaburaga bamushakashakaga nk’abandi bana, bakamushakashakira mu baturanyi, mu ba Pelere (“Pèlerins”) baje i YERUZALEMU gusenga baraheba, Bikira Mariya agira agahinda kenshi, baravuga bati reka tujye mu Ngoro gutura agahinda kacu Imana. Mu gihe bagiye mu Ngoro gushaka Imana, mu gihe bateze amatwi Nyagasani ngo bumve ijambo rye, bumva ni Yezu ubwe uvuga. Yezu ni Imana, Yezu ni umwana w’Imana, kumubona ni ukubona Imana, gushaka Imana ni ukumushaka no kumubona. Ibi byatumye bamubona. Nibwo yababwiye ati mwanshakiraga he handi ko nagombaga kuba ndi mu nzu ya Data, mu mirimo ya Data.
Cardinal KAMBANDA, yabwiye ababyeyi n’abarezi ko kugira ngo bamenye umwana ko bakwiye kumurebera no kumwumva mu ishusho y’Imana, kuko kugira ngo bumve umwana ko bagomba kumurebera mu ishusho y’Imana. Bakwiye kumenya ko Imana yaremye umwana imufitiye umugambi n’ubutumwa azasohoza, ko imufitiye gahunda azasohoza. Bigasaba kutega amatwi abana, kuko bifitemo umubano wihariye n’Imana n’ubutumwa ibateganyiriza, bigasaba kubatega amatwi no kubaha icyo Imana ibateganyiriza.
Muri ibi birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe ku rwego y’uburezi, no kwizihiza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Arkidiyosezi, bafashe umwanya wihariye (umunota umwe) wo gukora igikorwa kimaze kumenyerwa cyo kuvuza inzogera (RING THE BELL) cy’ubukangurambaga ku burezi budaheza, cyateguwe na CARITAS ya Arkidiyosezi ya KIGALI, mu rwego kwibutsa abaturage bose kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri, kuko umubare munini wabo utarajyanwa mu mashuri uko bikwiye.
Iki gikorwa bagikoraga bakoma amashyi cyane, bavuza ingoma, bazunguza utudarapo duto bafashe mu ntoki, twanditseho ubutumwa bugira buti “Twimakaze uburezi budaheza mu iterambere ry’abana bato n’incuke, duha ikaze abana bafite ubumuga”.
Mu guhitamo aho iyi Yubile yizihirizwa hatoranyijwe ishuri ryisumbuye rya Collège Saint André / NYAMIRAMBO, kuko ari shuri Gatolika ryashinzwe bwa mbere muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Kugeza ubu rifite abanyeshuri 1031. Ryashinzwe mu mwaka 1957.
Iri shuri ryari risanzwe rifite amashami 5: PCB, PCM, MPC, MPG, MCB. Ariko aho haziye Program ivuguruye ubu ifite amashami 2: Math and Science Stream 1 and 2.


























