ARKIYEPISKOPI YAYOBOYE IBIRORI BYAHUJE PADIRI ANDRÉ KIBANGUKA WIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 50 Y’UBUSASRDOTI N’ABIZE MURI COLLEGE SAINT ANDRÉ NYAMIRAMBO

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 10/05/2026, yayoboye igitambo cya Misa cyo guhimbaza umunsi mukuru w’abagize ihuriro ry’abize mu ishuri ryisumbuye rya College Saint André / NYAMIRAMBO (CSA), no kwifatanya na Padiri André KIBANGUKA guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti wanabaye umuyobozi w’iri shuri igihe kirekire, anatanga amasakramentu y’ibanze ku banyeshuri 19.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yasimiye cyane Padiri KIBANGUKA na Padiri umuyobozi w’ishuri rya College Saint Andre uruhare rukomeye bagize mu gutegura uyu munsi. Avuga ko ibi ari na mahire ko bije gihe Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu gihe cyo guhimbaza Yubile y’imyaka 50.

“Ndagira ngo mbasimire y’uko mwateguye uyu munsi, tukaba turi mu mwaka wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI, umwaka wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI imaze imyaka 50 ishinzwe, akaba Padiri KIBANGUKA yarahawe Ubusasrdoti Arkidiyosezi ya KIGALI ivuka. Ni Souvenir (urwibutso) rero ikomeye dufite, kandi nk’uko yagiye abivuga dushimira Imana ko turi kumwe, uyu mwaka w’amateka twifatanyije kuwizihiza. Tuzizihiza Yubile ye y’Ubusaserdoti kuri 17/07 (Tariki ya 17/07/2026), kuri Sainte Famille n’abandi bizihiza imyaka 25, n’abazabuhabwa. Ndagira ngo rero dushimire Imana”.

Yongeyeho ko no mu byo bashimira Imana muri Arkidiyosezi ya KIGALI harimo n’iri shuri rya Saint André (College Saint André / NYAMIRAMBO), kuko uburezi ari ikintu gikomeye mu butumwa bwabo, kwigisha Ivangili, banabijyanisha n’uburezi bw’abato, Abonerho no gushimira cyane abahize baje kuri uyu munsi.

Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko kuba abize muri Saint André bagarutse gushimira Imana ari iby’agaciro gakomeye.

“Yubile ni ukugaruka ku ivuko. Ibyanditswe bitagatifu igitabo cy’abalevi 25 batubwira ko Yubile wabaga ari umwaka wa 50, isabato y’amasabato, bakagaruka ku ivuko, bakagaruka mu muryango gushimira Imana. Kuba rero abize muri Saint André mwagarutse gushimira Imana ni iby’agaciro gakomeye, ari mpamvu ikomeye y’uyu munsi”.

Ishuri rya College Saint Andre rimaze imyaka 68 rishinzwe. Padiri KIBANGUKA na Padiri umuyobozi w’ishuri rya College Saint Andre kuva mu mwaka 1984.