MUGOTE: ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YIBUTSE INASABIRA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/05/2026, yibutse inasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye muri Paruwasi ya yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari / MUGOTE, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Ni umuhango witabiriwe n’Abasasedoti n’abandi biyeguriye Imana banyuranye, inzego bwite za leta: Guverineri w’Intara y’amajyarugu, Maurice MUGABOWAGAHUNDE, Umuyobozi w’akarere ka RULINDO, Judith MUKANYIRIGIRA, IBUKA, uhagarariye inabo na Polisi, n’izindi nzego zinyuranye, imbaga y’abakristu banyuranye.

‎Wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso nk’ikimenyetso cy’ubumwe bubahuza, ahashyinguye imibiri y’abagera kuri 6922, barimo abashya babonetse uyu mwaka 176, bashyinguye mu rwibutso rwa MVUZO, ruhereye mu kagari ka MVUZO, umurenge wa MURAMBI, akarere ka RULINDO. Nyuma ya Misa bacana urumuri rw’ikizere.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko urupfu Abazize Jenocide yakorewe abatutsi bishwemo rubabaje cyane, ndetse ko batanagize umwanya wo kubakorera ibikorerwa abantu bavuye mu buzima.

“Bavandimwe urupfu ruratubabaza, cyane cyane iyo ari abantu benshi bapfiriye icyarimwe, batararwaye ngo tubarwaze, tugerageze kurwana ku buzima bwabo nk’uko abandi bigenda iyo umuvandimwe, umubyeyi, inshuti iyo arwaye. Muri Jenoside yakorewe abatutsi ho birababaje kurushaho, kuko tutashoboye no kubakorera ikiriyo, ngo tubashyingure mu cyubahiro uko bikwiye, nk’umuntu uvuye muri ubu buzima”.

Yavuze ko ubusanzwe iyo abantu bapfushije umuntu mu muryango: Umubyeyi, umuvandimwe, inshuti, umuturanyi, bagira igihe cyo kumugira ku kiriyo, bityo imvune n’ububabare by’urupfu bagize bikagenda bigabanuka, bakagenda babyakira. Bagafata igihe, tugategura umwanya wo kumusezeraho no kumushyingura mu cyubahiro n’urukundo akwiye.

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye ari benshi icyarimwe: Ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abo bakoranaga ubutumwa, n’abandi benshi.

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ntibashoboye kubakorera ikiriyo no kubashyingura uko bikwiye. Ibi bikaba ari yo mpamvu bafata umwanya nk’uyu ng’uyu buri mwaka, muri iyi minsi ijana, kugira no babibuke, tubasabire ku Mana, babahe icyubahiro n’urukundo bakwiye.

Arkiyepiskopi, yavuze ko n’ubwo urupfu rubabaza abantu, ariko badakwiye kwiheba, kuko bafite ukwizera. Bafite ukwizera Kristu Imana wigize umuntu, akemera kubapfira ku musaraba. Kugira ngo abacungure yabatsindiye urupfu, atubohora ku ngoyi ya sekibi. Bityo, urupfu rukaba rudafite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu. Kuko umuntu akomeza kubaho na nyuma y’urupfu.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko n’ubwo bimeze bityo, iyo urebye intumbero y’umuntu uko agenda akura, arushaho kugira ubuzima bunoze. Bityo ko iyo ntumbero ye idashobora kugarukira ku rupfu.

“Iyo urebye intumbero y’umuntu, iy’ubuzima bw’umuntu uko akura ni ko arushaho kuba umuhanga, ni ko arushaho kugira ubunararibonye, ni ko arushaho kuba umujyanama, agenda arushaho kugira ubuzima bunoze: Mu Rukundo, mu kuba inyangamugayo n’indahemuka, mu bupfura, aba agenda yegera Imana. Iyo ntumbero rero ntishobora kugarukira ku rupfu. Ntishobora kugarukira ku rupfu, uba ibona ko ari intumbero ikomeza ahubwo arushaho kugira ubuzima bunoze”.

Umunsi wo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 washyizweho n’Abepiskopi Gatolika bo mu RWANDA ubwo ibaruwa «Twibuke ibyabaye dushimangira ukuri, ubutabera n’imbabazi», hibukwaga kuncuro ya10 Jenoside ya korewe abatutsi mu1994 muri Gashyantare 2004, §18 (Nk’uko bigaragara muri Paragraph 18 yayo). Uyu munsi, ukaba wiziwihiza buri mwaka, ku wa gatandatu w’ukwezi kwa Gicurasi kandi ukabanzirizwa na Noveni.