Yezu m’Ukaristiya isoko y’ubumwe: Umunsi wa gatatu w’Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda

Uyu munsi wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba. Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi Karoli Lwanga/ Nyamirambo. Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya habaye umutambagiro w’Isakramentu ritagatifu wahereye I Nyamirambo kugera muri Paruwasi Saint-Michel.

Ku mugoroba hatanzwe inyigisho: Ukaristiya isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge.  Inyigisho yatangiwe muri Paruwasi Saint-Michel, itangwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Kabgayi.

Yezu yashatse kudutungisha umubiri we n’amaraso ye muri Ukaristiya Ntagatifu. Yezu ati Urya umubiri wange, akanywa n’amaraso yanjye, ambamo nanjye nkamubamo.

Igihe cyose dutura kandi dusangira Ukaristiya Ntagatifu tuba turi mu ndiri nyayo y’ubumwe bwacu. Buri wese rero mu gusoza Ikoraniro ry’Ukaristiya yagombye kubwira Yezu ati: Nyagasani gumana natwe. Iyo Kiliziya itanga Ukaristiya, Abakristu bagahabwa Ukaristiya, ubuzima bwa Kristu bukomeza gucengera mu mibereho y’isi . Yezu adutoza kubana nawe ndetse no kubana n’abandi.  Ukaristiya ni isoko n’iherezo ry’Iyogezabutumwa rya Kiliziya.

Ukaristiya Ntagatifu ni igitambo cyo gushimira Imana akaba ariho hava izindi ngabire zose. Uhabwa Ukaristiya, akabanira nabi abavandimwe be, aba ahabwa nabi Ukaristiya. Ukaristiya Ntagatifu yifitemo impano 3 arizo: ubumwe, impuhwe n’ubwiyunge. Mu buzima bwa Kristu harimo impumuro y’impuhwe z’Imana.  Ukaristiya Ntagatifu ni injishi y’ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya. Ubumwe buranga Ubutatu butagatifu nibwo bugomba kuranga abasangira Ukaristiya Ntagatifu. Twibukeko Bikira Mariya Nyina wa Yezu na Yozefu , umurinzi wa Yezu bafitanye isano n’Ukaristiya Ntagatifu.

Nyuma y’inyigisho ya Musenyeri hakurikiyeho ubuhamya kuri Ukaristiya. Ubuhamya bwabimburiye ubundi ni ubw’urugo rw’abakristu : Munyakayanza Jean Baptiste na Janvière Bazamuranga. Yezu ati: Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira. Ibi Yezu yabyujurije muri Ukaristiya. Ukaristiya ni igitambo, ifunguro n’incuti tubana . Hakurikiyeho ubuhamya bw’umubikira, hasoza ubuhamya bwa padiri NYOMBAYIRE Faustin.

Nyuma y’ubuhamya, umunsi washojwe n’amasengesho ya nimugoroba, yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Gikongoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *