Kuva kuwa kane, tariki ya 9 Ukuboza 2021, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yinjiye mu birori bidasanzwe byo guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya bwa mbere mu Rwanda. Ni imbuto zavuye mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya 52 ryabereye i Budapesti, mu gihugu cya Hongiriya. Muri iryo Koraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya, Kiliziya mu Rwanda yahagarariwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri.
Mbere yuko tuvuga ibyaranze uyu munsi w’isozwa ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda, reka twongere tubibutse bimwe mu byaranze iyi minsi uko ari ine:
KUWA KANE, 9/12/2021 (Paruwasi Regina Pacis/Remera)
9h30’-10h30’: Isengesho rya mugitondo (Laudes) (Antoine Cardinal KAMBANDA)
10h30’-11h30’: -Inyigisho “Amateka y’Amakoraniro y’Ukaristiya” (Mgr Vincent HAROLIMANA)
–Ukaristiya mu byanditswe bitagatifu no m’uruhererekane rw’Inyigisho za Kiliziya (A.Théodose MWITEGERE)
11h30-13h00: Ubuhamya
13h00-15h00: Ikiruhuko
15h00-17h00: Gushengerera na penetensiya
17h00: Igitambo cya Misa (Mgr Philippe RUKAMBA)
KUWA GATANU, 10/12/2021 (Paruwasi Sainte Famille )
9h30-10h30: Isengesho rya mugitondo (Mgr Vincent HAROLIMANA)
10h30’-11h30’: Inyigisho “Ukaristiya mu buzima bwa gikristu” (Mgr Edouard SINAYOBYE)
11h30-13h00: Ubuhamya
13h00-15h00: Ikiruhuko
15h00-17h00: Gushengerera na penetensiya
17h00: Igitambo cya misa (Mgr Anaclet MWUMVANEZA)
+Misa muri paruwasi z’umujyi
-Paruwasi Regina Pacis/Remera (Mgr Vincent HAROLIMANA)
-Paruwasi KACYIRU (Mgr Servilien NZAKAMWITA)
-Paruwasi Kicukiro (Mgr Oreste INCIMATATA)
-Paruwasi Saint Michel (Mgr Célestin HAKIZIMANA)
-Paruwasi Nyamirambo (Mgr Gabin BIZIMUNGU)
-Paruwasi Cyahafi(Mgr Philippe RUKAMBA)
-Paruwasi Karama (Mgr Alfred RUTAGENGWA)
-Paruwasi Gikondo (Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO)
-Paruwasi Kimihurura (Mgr Edouard SINAYOBYE)
-Paruwasi Kabuye (Mgr Jean Marie Vianney GAHIZI)
-Paruwasi Ndera (Son Eminence Antoine Cardinal KAMBANDA)
KUWA GATANDATU, 11/12/2021
–9h00’-10h30’: Igitambo cya misa/Paruwasi Karoli LWANGA/Nyamirambo
(Mgr Servilien NZAKAMWITA)
-10h30’ : Umutambagiro w’Isakramentu ritagatifu /Paruwasi Karoli LWANGA /Nyamirambo-Paruwasi Saint Michel (Son Eminence Antoine Cardinal KAMBANDA na Mgr Casimir UWUMUKIZA)
–13h00 : Gushengerera na penetensiya (Saint Michel) (A.Innocent Consolateur)
–15h00-16h00 : Inyigisho « Ukaristiya ,isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge (Mgr Smaragde MBONYINTEGE) (Saint Michel)
–16h00-17h00 : Ubuhamya (Saint Michel)
–17h00: Isengesho rya nimugoroba/Saint Michel (Mgr Celestin HAKIZIMANA)
KU CYUMWERU, 12/12/2021 (Regina Pacis/Remera)
-10h00 : Misa isoza Ikoraniro ry’Ukaristiya
Kuri icy’icyumweru cya gatatu cy’Adiventi rero niho hashojwe Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Inyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Gikongoro. Munyigisho yatanze Musenyeri Celestin yagarutse ku masomo y’icyumweru cya gatatu cy’Adiventi ayahuza n’insanganyamatsiko yayoboye Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu rwanda:”Ukaristiya isoko y’ubumwe,impuhwe n’ubwiyunge”. Icyumweru cya gatatu cy’Adiventi cyitwa icyumweru cy’ibyishimo. Ukaristiya n’ibyishimo hari aho bihurira. Ukaristiya duhabwa idutera ibyishimo. Umukristu nyawe arangwa n’ibyishimo, ntarangwa no kwijima n’umunya. Guhimbaza icyumweru cy’ibyishimo muri iy’isi yacu yuzuye inabi bishobora gutera bamwe urujijo. Nyamara ikidutera kwishima nuko Nyagasani aje kudukiza nkuko tubibwira n’igihe cy’Adiventi. Imana iturimo rwagati niyo idutera kwishima.
Musenyeri Celestin yagarutse ku byishimo byaranze abari mu mutambagiro ku munsi w’ejo. Abakristu bari bishimiye Yezu Kristu uri mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya , utubera icyarimwe Igitambo , Ifunguro n’Incuti tubana. Musenyeri yibukije ko ibyishimo nyabyo biva mu isengesho. Igitambo cy’Ukaristiya niryo sengesho rikuru dukuramo ibyishimo. Ibyishimo ni umugisha uva muri Ukaristiya nkuko insanganyamatsiko y’Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ryabitwibutsaga: “Ni wowe soko y’imigisha yacu yose”
Musenyeri Celestin yavuze ko Ivanjili yo kuri icy’icyumweru cya gatatu cy’Adiventi nayo itwereka inzira y’ibyishimo. Ukuza kwa Nyagasani kugomba guhindura ubuzima bwacu. Twese abahabwa Ukaristiya, tugomba guhinduka tugasa nuwo duhabwa, tugahumura uwo twahajwe. Ese twakora iki kugira ngo twitegure neza Yezu Kristu ugiye kuza. Twese duhamagarirwa guharanira ubutabera, nta gukira uryamiye abakene, kwirinda urugomo, gukorana ubunyangamugayo umwuga wacu.
Musenyeri Celestin yashoje inyigisho avuga ko buri wese witabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya yagombye guhindura uburyo bwo guhimbaza misa, bwo kuvuga amasengesho muri byose agamije guhindura umutima we taberinakulo Yezu Kristu asingirizwamo.
Mu ijambo risoza Nyiricyubahiro Vincent HAROLIMANA yagejeje kubitabiriye Ikoraniro rya mbere ry’Ukaristiya yagarutse ku byishimo byaranze iyi minsi yose uko ari ine. Ubuhamya bwe bwagarutse ku ngingo ebyiri z’ingenzi. Icya mbere ni ibyishimo byo guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya rya mbere mu Rwanda. Yashimiye Imana cyane kuko yabibafashijemo.Yashimiye abagize uruhare mu itegurwa ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya. Musenyeri yashimiye abatanze inyigisho nziza ndetse anashimira abatanze ubuhamya kuri Ukaristiya. Ibyo byose bigaragaza urukundo abakristu bafitiye Yezu Kristu uri m’Ukaristiya. Uko iri Koraniro ryagenze ni igitangaza cya Yezu uri m’Ukaristiya.
Icya kabiri Musenyeri yagarutseho ni ingamba buri wese avanye muri iri Koraniro ry’Ukaristiya: Ukaristiya izakomeze kutubera isoko y’imigisha y’igisagirane. Tuzarusheho gukurikiza inyigisho z’Ijambo ry’Imana ritubwira uburyo Ukaristiya ari Isakramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu, akaba ari ubuzima n’imbaraga za Kiliziya Ye, maze tukamwubaha kandi tukamuhabwa neza. Tuzarusheho kunoza imibanire yacu. Twirinde ibintu byose byatuma dupfukirana Yezu Kristu duhabwa muri Ukaristiya.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Jean Claude TUYISENGE