Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze: Umunsi wa kabiri w’Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda
Umunsi wa kabiri w’Ikoraniro ry’Ukaristiya wabimburiwe n’Isengesho rya mugitondo ryayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri
Mu nyigisho yatanze yibukije ko Amasengesho yose ya Kiliziya agira indunduro mu gitambo cy’Ukaristiya, isengesho rikuru rya Kiliziya.
Mu isengesho tugira umwanya wo kubwira Imana ariko hakabamo n’umwanya wo kuyitega amatwi. Mu gusoza Musenyeri yasabye abitabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya ko Yezu duhabwa muri Ukaristiya, Isakramentu ry’Urukundo, yadutera imbaraga kandi akadufasha gukundana hagati yacu: Ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge.

Nimukundane nkuko nanjye nabakunze: Umunsi wa kabiri w’Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda
Nyuma y’isengesho rya mugitondo hakurikiyeho inyigisho “Ukaristiya mu buzima bwa gikristu” yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Cyangugu. Yibukije ko Ukaristiya ari Isakramentu Yezu yuzurizamo umugambi we wo kubana natwe maze natwe tukaba abatwara-Mana, nkuko Bikira Mariya yatwaye Yezu ajya gusura Elizabeti. Iyo dutwaye Yezu, abana natwe, natwe tukabana nawe. Mu buzima bwose tubamo ntitukibagirwe ko dutwaye Yezu. Uri muganga, ukora mu biro, iteka garagaza ko utwaye Yezu.
Mu bwiyoroshye bwe Yezu yemeye kwigira ifunguro ryacu. Nyamara ni Imana isumba bose na byose, watuwe amaturo n’abami bavuye impande zose z’isi . Uhuye na Yezu arabona, aramukurikira. Uhuye na Yezu ahabwa inema yo kumushengerera. Gushengerera ni ugufungura umutima, ukawutuzamo Yezu kandi ukamurutisha ibindi byose.
Ukaristiya ni isoko y’amazi y’ubugingo duhabwa k’ubuntu: “Nimuze mwese abarushye n’abaremerewe, njye nzabaruhura”. Yezu Ni ifunguro ry’abakene. Ukaristiya ni impamba y’abashonje, impamba ihabwa abari mu rugendo, impamba y’abakene b’Imana. Nyagasani adusaba kugira umutima wagutse, usonzeye Imana. Nyagasani Yezu yitangiye ibyaha byacu. Twese turi abanyabyaha dukeneye Imana. Muri Ukaristiya twakira Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu.
Imitima yacu twakiriramo Yezu usanga yarakomeretse. Yezu niwe womora ibikomere, ahora adutegeye amaboko ngo tumusange aturuhure. Umuntu aha Yezu ubukene bwe , Yezu nawe akamuha ubumana bwe. Ubwiza bwe bugasendera muri kamere yacu. Muri Misa Ntagatifu twitura uko turi, Yezu nawe akatwiha uko ari.
Uhawe Yezu ahinduka ikiremwa gishya. Icyo uriye cyangwa unyoye kiraguhindura. Uriye nabi arwara bwaki. Uhawe Yezu nabi arwara bwaki ya roho. Utamuhawe ubuzima bwe buruma, bukarumba. Umuhawe neza ameze nk’igiti cyatewe hafi y’umugezi.
Iyo Kiliziya ihimbaza Ukaristiya habaho igikorwa cy’ubucunguzi. Umusaseridoti atakamba agirango umugati na divayi bihinduke umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu. Umusaseridoti kandi asaba ko Roho Mutagatifu amanukira kubatura igitambo kugirango bahinduke igitambo kizima, umubiri umwe n’umutima umwe muri Yezu Kristu
Tugomba guhinduka ituro rigenewe gusingiza izina ry’Imana. Yezu ati: Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, ambamo nanjye nkamubamo. Guhabwa Yezu muri Ukaristiya ni uguhabwa kamere ye:ubwitange bwe, urukundo rwe, imbabazi ze..Ukaristiya ni impano y’akataraboneka kuko ari Kristu witanga. Ukaristiya ni umugati w’abamalayika.
Igitambo cyinyura Imana ni umutima wicujije. Igihe rero dutura Ukaristiya tugomba kwibuka ko icyatumye Yezu atwitangira ni ibyaha byacu. Yezu ni umuti w’icyaha. Tugomba kugira umuco wo gutura ibyacu byose:ibyishimo, imibabaro, ibyadukomerekeje, abacu bariho n’abatabarutse. Tuza mu Misa tuzanye agaseke karimo ituro ry’ubuzima bwacu. Niyo mpamvu tutagomba kuza dusamara.
Mu Misa haberamo ibitangaza byinshi . Hari uza ababaye agataha yishimye. Hari uza arira agataha aseka…
Muri Ukaristiya tugirana igihango cy’ubumwe kuko dusangira umubiri umwe , tukanywera no kunkongoro imwe. Yezu yaduhurije mu muryango umwe, akuraho urukuta rwadutandukanyaga. Ukaristiya irema umuryango mushya , udashingiye ku maraso ya kamere ahubwo ushingiye ku maraso ya Kristu. Yezu yashenye urukuta rw’urwango rwatanyaga abantu.
Umuryango wacu w’Abakristu ukeneye ubumwe butangwa na Kristu. Tunoze imihigo y’ubumwe. Ntihazagire urota kwanga mugenzi we. Aho ururimi rw’umukristu rugera ajye ahavuga Ivanjili y’ubumwe kuko twese tugize umubiri umwe wa kristu nkuko dusangirira ku meza amwe.
Roho Mutagatifu atuvugurure duhinduke umuryango umwe, tube ituro rinogeye Imana, tube ifunguro bamwe ku bandi.
Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho ubuhamya kuri Ukaristiya. Padiri Eugène Niyonzima niwe watangiye agira ati: Mu bihe by’intege nke zanjye nahavomye ubumenyi n’urukundo by’Ukaristiya . Yagize ati : Ukaristiya nyihimbaza nk’umusogongero w’Ijuru. Mu buhamya bwe yatubwiye uburyo Ukaristiya yamukijije indwara yo kumirana kuri roho.
Padiri yavuze ko Misa ari igihe tumara twunze ubumwe n’Imana, ni igihe tumara turi mu Ijuru.
Yatubwiye ko uburyohe bw’Ukaristiya buri muguhinduka tugasa nuwo duhawe. Uwaryohewe n’Ukaristiya Yezu amutaha mu mutima akuzura urukundo, agatahwa n’ukuri kandi agaharanira icyiza.
Imbere ya Yezu, tujye tumubwira gusa tuti ndi hano Yezu kandi nawe urahari, ibyo birampagije. Ntabwo bihagije kuryoherwa n’Ukaristiya no kuyishengerera. Inshuti za Yezu byukuri zigomba guhinduka zigasa nuwo zihawe mu kwitangira abandi, bakaba ifunguro ritunga abandi, baryohera abandi. Iyo tubaye indahemuka kuri Ukaristiya, mu bihe by’amage Ukaristiya iraturamira.
Nyuma ya padiri Eugène Niyonzima hakurikiyeho ubuhamya bw’umukristu witwa Marie Madleine Mukasine, wo muri Paruwasi Kacyiru. Yasangije abitabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya uburyo yahuye na Yezu m’Ukaristiya, ababwira uburyo yakunze Misa kuva akiri muto.
Igice cy’ubuhamya cyashojwe n’ubuhamya bw’ababikira bo mu muryango wa :” les disciples de Jesus Eucharistique” . Soeur Déliphine yabwiye abaje mu Ikoraniro ry’Ukaristiya uburyo yahuye na Yezu muri Ukaristiya ndetse nyuma abitabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya bateze amatwi ubuhamya bw’umukristu wa Diyosezi ya Kibungo.
Twibutse ko guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe hari isengesho ryo gushengerera na penetensiya. Nyuma hakaza kuba Misa muri Paruwasi zose z’umujyi wa Kigali.
Inkuru ya Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto: Jean Claude TUYISENGE