Kuva ku wa kabiri tariki 12 kugeza ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abakozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru gatolika ku mugabane wa Afurika-SIGNIS Africa.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Myr Edouard SINAYOBYE Umwepiskopi wa Cyangugu akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe itumanaho mu nama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yavuze ko Kiliziya yemera itumanaho nk’imwe mu nzira ziyifasha kugeza ubutumwa bw’inkuru nziza kubo igenewe, avuga ko umunyamakuru wa Kiliziya agomba kuyoborwa na Roho Mutagatifu, binyuze mu isengesho akora mbere yo kwandika inkuru cyangwa kuyitangaza kugira ngo ibe inkuru ibereye abo ayigezaho, ibafasha kunga ubumwe aho ku batanya.

Agaruka ku ruhare rw’itangazamakuru muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Myr Edouard SINAYOBYE yabwiye abitabiriye iyi nama ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamenye ibyiza by’itangazamakuru mbere maze mu 1933 itangiza ikinyamakuru cy’imfura mu Rwanda aricyo KINYAMATEKA igenewe kwigisha abakuru n’uyu munsi igikomeje ubu butumwa , mu 1953 itangiza na none HOBE igenewe abana bato; ibi binyamakuru bikaba byarafashije abanyarwanda kujijuka no kumenya inkuru nziza.
Avuga ko n’ubwo bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byakoresheje nabi amahame agenga uyu mwuga, bikagira uruhare mu gutanya Abanyarwanda kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibitangazamakuru bya Kiliziya byari biriho icyo gihe byirinze kujya muri uwo mujyo, bikomera ku mahame y’ukwemera n’urukundo Kiliziya Gatolika yigisha; ndetse na Nyuma ya Jenoside Kiliziya Gatolika ikongeraho n’ibindi 2 aribyo Radio Mariya Rwanda na Pacis TV byakomezanyije ubutumwa na Kinyamateka na Hobe zari zisanzwe. Akavuga kandi ko iyi nama yagaragarije Abanyarwanda ko itangazamakuru gatolika ryo mu Rwanda riri mu ruhando nyafurika.

Myr Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda avuga ko nk’uko Kiliziya mu nzego zayo yemera ko Itangazamakuru ari bumwe mu buryo buyifasha kugeza ubutumwa bwayo ku bantu benshi, rigomba kuba ikiraro gihuza abantu, bakabasha kumvana no kumvikana, kunga ubumwe no kubana neza maze inkuru nziza y’urukundo rwa Kristu ikagera kuri bose. Agaruka ku jambo Papa Fransisiko yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’ibitanagazamakuru gatolika i Roma kuwa 22 Nzeri 2016, Myr Filipo Rukamba avuga ko umunyamakuru Kiliziya n’isi bikeneye muri iki gihe ari uwujuje ibintu bitatu aribyo kuba umunyakuri, kugira ubunyamwuga no kumenya kubaha agaciro ka muntu.Akongeraho ko kugira ngo umunyamakuru abashe kugira ibi bintu bitatu bimusaba ubwiyoroshye mu murimo we. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama,
Nyiricyubahiro Antoni Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe Kiliziya ku isi iri mu rugendo rwa Sinodi y’ Abepiskopi ari andi mahirwe abakristu gatolika bo kuri uyu mugabane babonye kuko binyuze mu bitangazamakuru gatolika byo mu bihugu iwabo, abitabiriye iyi nama bazasangira ibitekerezo bibaganisha ku kugendera hamwe nk’ibitangazamakuru gatolika bityo ubutumwa bakora bukazafasha n’abakristu mu bihugu by’iwabo kurushaho kugendera hamwe nk’uko Kiliziya ibibashishikariza muri iki gihe cya Sinodi.

Karidinali Kambanda avuga ko Icyorezo cya Covid 19 cyagaragarije isi ko itumanaho ari umuyoboro utambutse izindi mu gihe abantu bahuye n’amage nka Covid 19, ngo kuko mu gihe abantu bari mu rugo, itangazamakuru wabaye umuyoboro mwiza wafashije Kiliziya gukomeza kwigisha abayoboke bayo inkuru nziza, kubahumuriza no kubagezaho amakuru y’uko bakwitwara.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda Hon. Gatabazi JMV wahagarariye Leta muri uyu muhango yavuze ko Ibitangazamakuru gatolika mu Rwanda bigira uruhare rwiza mu gufasha Abanyarwanda, ashimira Kiliziya gatolika ikomeje umurimo wo guteza imbere uyu mwuga binyuze muri Kaminuza yayo y’i Kabgayi ikomeje kuba intangarugero mu kwigisha abanyamakuru beza bakomeje gufasha mu iterambere ry’u Rwanda. Minisitiri GATABAZI yashimye abayobozi ba SIGNIS Africa bifuje ko iyi nama yabera mu Rwanda uyu mwaka, ababwira ko nk’uko u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama nabo bahawe ikaze kandi bemerewe gusura ibyiza nyaburanga biri hirya no hino mu Rwanda.

Padiri Walter Ihejirika ukomoka muri Nigeria, umuyobozi wa SIGNIS Africa yavuze ko mu ntego z’iri huriro harimo no kubaka ejo hazaza ha Afurika, iyi nama ikazigirwamo uburyo itangazamakuru gatolika kuri uyu mugabane ryatezwa imbere kugira ngo rifashe urubyiruko kubaka Afurika nziza y’ejo hazaza. Ibi abihurizaho na Padiri Vincent KEKELWA Lumuano ushinzwe itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika yo muri Zimbabwe watangarije Kinyamateka ko iyo itangazamakuru riteguwe neza, rigakora neza ritanga umusanzu mwiza wubaka sosiyete; bityo kuba SIGNIS Africa itegura inama nk’izi bikaba ari umwanya wo gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe icyerekezo cyiza rigomba gukoramo kugira ngo riifashe sosiyete kwiyubaka no gutera imbere.
Inama mpuzamahanga ya SIGNIS Africa yateraniye i Kigali yahuje abayobozi b’ibitangazamakuru gatolika, abashinzwe itumanaho mu nama z’abepiskopi zo muri Afurika na bamwe mu banayamakuru b’ibitangazamakuru gatolika bagera kuri 70 bo mu bihugu bya Kenya, Burkinafaso,Gabon, Cameruni, Zambiya, Zimbabwe, Nigeriya, Mozambike, Togo, Uganda, Gana, na Vatikani, Cote d’Ivoire, Senegali,
