Uyu munsi tariki ya 20/7/2022 Arkidiyosezi ya Kigali iri mu byishimo byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 padiri Biramahire Evariste amaze ahawe ubupadiri ( 20/7/1997-20/7/2022). Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda agaragiwe nabandi bapadiri bifatanyije na Padiri Biramahire mubyishimo byo kwizihiza iyo Yubile y’Imyaka 25. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yabereye muri Paruwasi ya Ruli.
Padiri Biramahire Evariste yavutse tariki ya 11/8/1961 i Jango ya Ruli. Yabatijwe tariki ya 20/8/1961 i Rwankuba, akomezwa tariki 30/3/1975 muri paruwasi ya Ruli. Amashuri abanza yayigiye i Jango na Ruli kuva 1968 kugera 1976. Amashuri yisumbuye yayigiye i Nyumba ya Butare ndetse na Kabgayi (1981-1989). Amashuri makuru yayigiye (iseminari nkuru ) yayigiye i Rutongo-Kabgayi-Nyakibanda(1989-1993). Evariste Biramahire yabaye padiri tariki ya 20/7/1997. Nyuma yo guhabwa ubupadiri yakoreye ubutumwa mu maparuwasi anyuranye ya Arkidiyosezi ya Kigali arimo Rwankuba, Gishaka, Kabuye, Regina Pacis/ Remera , Ruhuha.
Mu ijambo padiri Biramahire Evariste yagejeje kubitabiriye igitambo cya misa yavuze ko yishimiye yubile y’imyaka 25 ahawe ubupadiri . Padiri Biramahire Evariste yashimiye Imana n’abo yakoresheje bose ngo agere ku busaseridoti. Yavuze ko ari ubuntu Imana igirira uwo itora kandi ikomeze kumuba hafi. Padiri Biramahire Evariste yagize igitekerezo cyo kuba padiri paruwasi ye imaze imyaka 19 ishinzwe.
Padiri Evariste yasabye abakristu gukomeza gushyigikira Kiliziya. Yavuze ko imyaka 25 amaze yamufashije kumva ubutumwa bw’umusaseridoti. Nyuma y’amasomo umupadiri akura mu Iseminari. Umusaseridoti akomeza kwiga byinshi akura aho akorera ubutumwa no kubo bakorana. Yavuze ko yamenye ko iyo uteze amatwi abakristu ugenda umenya ibintu byinshi bigufasha mu butumwa. Abapadiri n’abakristu ni magirirane.
Padiri Biramahire Evariste tumwifurije Yubile Nziza . Nyagasani amwongerere imbaraga mu butumwa yamutoreye.
Ad multos annos !

Arkiyepiskopi ari kumwe na padiri Biramahire Evariste wagize Yubile y’imyaka 25 ndetse na padiri Theophile Kabanda uzahimbaza yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti tariki ya 14 Kanama 2022
Padiri Phocas Banamwana
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali